‘Turusheho Gukora Imirimo y’Umwami’
1 Nta gushidikanya ko muri Mata na Gicurasi tuzaba dufite porogaramu y’imirimo ya gitewokarasi itagira uruhumekero! Ku itariki ya 14 Mata, tuzizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Abantu benshi uko bishoboka kose, ni ukuvuga abo dukorana imirimo y’ubucuruzi, abo dufitanye isano batizera, abanyeshuri bagenzi bacu,abantu bashya bashimishijwe, n’abo twigana Bibiliya, bagombye guterwa inkunga yo kuzaba bari muri uwo muhango ukomeye. Kora urutonde rw’abo uteganya gutumira kugira ngo hatazagira n’umwe wibagirwa.
2 Icyumweru kizakurikiraho, tuzatera inkunga abateranye ku Rwibutso bose kugira ngo bazaze kumva disikuru yihariye y’abantu bose izatangwa ku itariki ya 23 Mata, izaba ishingiye ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo”Iherezo ry’Idini ry’Ikinyoma Riregereje.” Twiringiye ko abashimishijwe benshi bazaba bumvise ubwo butumwa butajenjetse, bazabona ko ari ngombwa kwifatanya n’itoreroburi gihe, aho kujya babikora mu bihe byihariye gusa.
3 Inkuru z’Ubwami Zihariye Zigomba Gutangazwa: Iteraniro ryo ku itariki ya 23 Mata, rizarangwa cyane cyane no gutangaza Inkuru z’Ubwami No. 34 zije mu gihe gikwiriye zizaba ziri ku mapaji ane, zikazatangwa mu buryo bwagutse kugeza ku itariki ya 14 Gicurasi. Mbese, ntitwemera ko ‘tuzarushaho gukora imirimo n’Umwami’ muri icyo gihe cy’Urwibutso?—1 Kor 15:58.
4 Inkuru z’Ubwami zihagije zizohererezwa buri torero. Amakarito azaba arimo Inkuru z’Ubwami agomba kuzabikwa ahantu hizewe, kandi agomba kutazafungurwa mbere y’uko porogaramu yo ku itariki ya 23 Mata irangira. Icyo gihe nibwo izo Nkuru z’Ubwami zizaboneka kugirango zihabwe abavandimwe hamwe n’abantu bose. Amateraniro y’itorero arangiye, porogaramu y’amakoraniro y’akarere, cyangwa se iy’umunsi w’ikoraniro ryihariye bizaba ku itariki ya 23 Mata, buri wese mu bazaba bateranye azahabwa kopi yazo kugira ngo bashobore kumenya ibikubiyemo, hanyuma bazafate izihagije kugira ngo bazitange.
5 Abasaza Bazaba Bafite Ibintu Byinshi byo Gukora: Mu ntangiriro z’uko kwezi, inama y’abasaza igomba kuzaterana kugira ngo isuzume mu buryo burambuye iby’iyo kampeni yihariye. Amatorero yagombye kuzihatira kubwiriza amafasi yayo yose. Mbere y’uko kampeni irangira, muzagire imihati yihariye kugira ngo mubwirize amafasi atarigeze abwirizwamo mu mezi atandatu ashize. Kubera ko icyo gikorwa kizaba ari ingenzi cyane, tuzakenera guteganyiriza uwo murimo igihe gihagije cyane uko bishoboka kose. Nta gushidikanya ko ababwiriza bazakora ubupayiniya ari benshi kurusha uko byari bisanzwa. Biranashoboka rwose ko abigishwa ba Bibiliya benshi nabo bazifatanya natwe bakaba ababwiriza bashya bemewe batarabatizwa. Mbega igihe cy’ibyishimo tuzaba dufite mu gihe tuzaba dukorera hamwe umurimo w’Umwami!
6 Abayobora ibyigisho by’Ibitabo by’Itorero bagomba kuzakora gahunda yo gutanga ubuhamya mu matsinda ku minsi ya Gatandatu n’iyo ku Cyumweru. Buri wese yagombye guterwa inkunga yo kuzifatanya cyane [muri iyo porogaramu]. Uretse umurimo wo mu mpera z’icyumweru, gutanga ubuhamya nimugoroba byagombye guteganywa nibura rimwe mu cyumweru muri iyo kampeni. Gahunda zihariye z’umurimo wo kubwiriza zigenewe abanyeshuri hamwe n’abandi bantu, zishobora kuzakorwa mu minsi mikuru muri uko kwezi.
7 Amateraniro y’umurimo wo kubwiriza agomba kuzakorwa hakurikijwe gahunda yagenwe, izatuma buri munsi ababwiriza n’abapayiniya bashobora gutangira gukora umurimo hakiri kare.
Ayo materaniro yagombye kuba magufi. Buri terniro rigomba kuzerekana uburyo bworoheje bwo gutanga Izo Nkuru z’Ubwami. Nanone kandi, ababwiriza bagomba kuzitwaza amagazeti yasohotse vuba aha, kugira ngo azatangwe aho abantu bazaba bagaragaje ko bashimishijwe. Amateraniro y’umurimo ya nyuma ya saa sita, ashobora kuzajya asuzumirwamo igitekerezo kimwe cyangwa bibiri by’uburyo bwo gusubira gusura abemeye gufata izo Nkuru z’Ubwami. Icyakora ababwiriza bamwe bashobora guhitamo kuzajya bazitanga mu bihe byombi, mbere na nyuma ya saa sita. Ku bw’ibyo rero, umugenzuzi w’umurimo azakenera kumenya ko hari ifasi ihagije. Izina na aderesi bya buri wese uzaba yagaragaje ko ashimishijwe, bigomba kuzandikwa ku gapapuro gakoreshwa ku nzu n’inzu. Ingingo z’ingenzi z’ikiganiro gihinnye zishobora kuzajya zishyirwa ahandikwa ibyitonderwa. Ibyo bizaba ari urufatiro rwo gusubira gusura nyuma y’aho muri icyo cyumweru cyangwa muri uko kwezi.
8 Niba hari itorero runaka rifasha irindi kubwiriza ifasi yaryo, amazina na za aderesi z’abantu bashimishijwe bigomba kuzohererezwa itorero rishinzwe iyo fasi.
9 Babyeyi, mbese abana banyu baba bahirimbanira kuba ababwiriza batarabatizwa? Byagaragaye ko mu matorero amwe n’amwe, abana bafite imyifatire myiza bagiye bamara imyaka myinshi baherekeza ababyeyi babo bitanze mu murimo ,kandi abo bana bakabwiriza neza cyane, ariko bakaba bataraba ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Ababyeyi bagombye gusuzuma niba koko abana babo bakwiriye icyo gikundiro. Abasaza babiri bashobora kuganira n’umutware w’urugo bagasuzumwa ibisabwa kuzuzwa byose maze bakareba niba uwo mwana ashobora kuba yafatwa nk’umubwiriza utarabatizwa.—om-YW pp. 99-100.
10 Mbese, haba hari ababwiriza abo ari bo bose mu ifasi y’itorero ryanyu batagikora umurimo wo gutura Yehova ibitambo by’ibisingizo (Heb 13:15)? Bamwe mu batakiwukora bashobora kuba barazahajwe no gucika intege cyangwa imihangayiko y’ubuzima, ariko bakaba bakomeza gushikama ku mahame mbwirizamuco ya Bibiliya. Gusurwa bya gicuti n’umwe mu basaza, bishobora gutuma bongera kwifatanya n’itorero batadohoka, hanyuma, mu gihe gikwiriye bakaba bakongera gukora umurimo.
11 Abakwiriye Bose Bashobora Kwifatanya Muri Uwo Murimo Ushimishije: Mbese, muri mwe, mwe bana cyangwa mwe ngimbi n’abangavu, mwaba mubona ko kwifatanya mu murimo wo ku nzu n’inzu bigoye? Naho se bite kuri mwebwe mukiri bashya mukaba mufite akamenyero gake mu murimo wo kubwiriza? Muzabona ko uwo murimo wo gutanga Inkuru z’Ubwami zihariye ushimishije cyane! Kumenya uburyo bworoheje bwo kuzitanga, ni byo byonyine gusa bikenewe.
Ushobora kuvuga uti
◼ “Muri uku kwezi, turimo turatanga ubutumwa bw’ingenzi mu bihugu 232 ku isi hose. Ni ubutumwa bw’ingenzi kubera ko butanga impamvu zihamye zo kwizera ko umuti w’ibibazo duhanganye na byo muri iki gihe uhari. Twakwishimira ko wagira kopi yawe bwite.”
Cyangwa ushobora kugerageza uti
◼ “Muri uku kwezi, hafi miriyoni eshanu z’abitangiye gukora umurimo ziratanga ubutumwa bw’ingenzi mu ndimi nyinshi. Bwateguriwe abantu bifuza kubona ibibazo twese duhanganye na byo muri iki gihe bikemuka. Iyi ni kopi yawe bwite.”
Ubu buryo bworoheje bwo kubutanga Bushobora kukunogera
◼ “Turimo turatera buri wese inkunga yo gusoma ubu butumwa bw’ingenzi bufite umutwe uvuga ngo [soma umutwe w’Inkuru z’Ubwami]. Reba ibivugwa hano ku ipaji ya 2 ku bihereranye n’ibibazo byiyongera bya.[soma interuro yatoranyijwe mu Nkuru z’Ubwami]. Twizeye tudashidikanya ko uzasoma n’ibindi bisigaye by’ubu butumwa buje mu gihe gikwiriye. Iyi ni kopi yawe.
12 Jya wishimira by’umwihariko buri muntu wese wemeye gufata izo Nkuru z’Ubwami. Jya uvuga buhoro buhoro kandi mu buryo bwumvikana. Si ngombwa kuzitanga wihuta. Turifuza ko twazabwiriza mu buryo bunonosoye, kugira ngo abantu bose bagaragaje ko bashimishijwe no gosoma izo Nkuru z’Ubwami bahabwe kopi yabo buri muntu ku giti cye. Mu gihe nta muntu n’umwe usanze imuhira, shyira ikimenyetso ku gapapuro kawe gakoreshwa ku nzu n’inzu ubigiranye ubwitonzi kugira ngo mu gihe gikwiriye uzashobore kuzagaruka guha nyir’inzu izo Nkuru z’Ubwami. Izo Nkuru z’Ubwami zishobora gukoreshwa mu gutanga ubuhamya mu mihanda mu gihe umuntu runaka yaba agaragaje ko ashimishijwe no gusoma iyo nkuru, ariko ntitwagombye gupfa kuziha uwo tubonye wese nk’utanga impapuro zo gutumira. Ahubwo jya wegera abahisi n’abagenzi maze usobanure akamaro k’ubutumwa burimo butangwa. Koresha izo Nkuru z’Ubwami mu gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, mu gihe uri mu rugendo cyangwa mu gihe uha ubuhamya abakozi bagenzi bawe mu gihe cyo gufata amafunguro. Abatava aho bari, cyangwa abumva batamerewe neza, bashobora kujya baziha ababasuye, abaganga n’abaforomo, abagurishwa ibicuruzwa, n’abandi baza mu ngo zabo.
13 Ni kangahe uzasubira gusura muri iyo kampeni? Nta gushidikanya ko ari kenshi cyane, kubrea ko abagaragaje ko bashimishijwe n’Inkuru z’Ubwami bagomba kongera gusurwa. Ku nshuro ya mbere usuye umuntu, ni byiza gutanga Inkuru z’Ubwami zonyine. Hanyuma mu gihe uzaba ugarutse, uzatange ubusobanuro buke ku bihereranye no kuba ibikubiye mu Nkuru z’Ubwami bije mu gihe gikwiriye. Tega amatwi mu bwitonzi uko nyir’inzu agaragaza ibitekerezo bye ku byo yasomye. Amagambo ye azagufasha kumenya amwe mu magazeti ya vuba aha wamuha, kandi wenda n’uburyo bwo gutegura ibindi biganiro. Naramuka yakiriye ibyo umubwira mu gihe cyo gusubira gusura, uzagerageze gutangiza icyigisho cya Bibiliya.—1 Kor 3:6, 7.
14 ‘Umuhati Wanyu si Uw’ubusa’: Mbese, uwo murimo wose uzaba ari ngombwa? Pawulo yijeje Abakorinto ati’umuhati wanyu si uw’ubusa ku Mwami’ (1 Kor 15:58). Mu myaka myinshi, imihati yacu yo gukwirakwiza Inkuru z’Ubwami yahawe imigisha myinshi. Umugabo n’umugore bari bimukiye mu nzu idatuwemo, babonye mu kabati kabo kopi yInkuru z’Ubwami ya kera. Icyo ni cyo kintu cyonyine cyari gisigaye muri iyo nzu yose. Nyuma yo kuyisoma, babonanye n’abagize itorero ry’aho hantu maze basaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Batangiye guterana amateraniro yose maze nyuma y’aho bagaragaza icyifuzo cyo kubatizwa. Wenda nawe kopi uzasiga ishobora kuzagira ingaruka nk’izo!—km-E 11/74 p. 1; reba nanone Réveillez-vous! Yasohotse ku itariki ya 8 Ugushyingo 1976, ku ipaji ya 15 (mu cyongereza).
15 Dufite umurimo ukomeye mu gihe kiri imbere. Intego yacu ni iy’uko buri torero ryabwiriza ifasi yaryo mbere y’itariki ya 14 Gicurasi, cyangwa mbere y’impera y’uko kwezi niba bibaye ngombwa ko igihe cyo gutanga izo Nkuru z’Ubwami cyongerwa. Kuzohereza byamaze gukorwa, ku buryo buri mupayiniya w’igihe cyose n’uw’umufasha bazahabwa kopi 250 z’Inkuru z’Ubwami.
Buri mubwiriza w’itorero azahabwa izigera kuri kopi 50. Ababwiriza n’abapayiniya bazahabwa izo Nkuru z’Ubwami zihariye ku cya kabiri cy’igiciro gisanzwe. Ubufatanye bwiza muri ibyo, buzatuma ubwo butumwa bw’ingenzi butangwa mu buryo bwagutse cyane uko bishoboka kose. Nibigera muri Gicurasi hagati, amatorero runaka atararangiza kubwiriza amafasi yayo bitewe n’uko ari Manini, kandi hakaba hakiri za kopi [z’izo Nkuru z’Ubwami], wenda byagira akamaro amatorero ahana imbibe nayo asabwe kuyafasha. Mu yandi matorero ho, ibyo bishobora kugerwaho ababwiriza bayo baramutse baguye umurimo wabo bakaba abapayiniya b’abafasha, cyangwa bakitangira gukora umurimo kenshi kurushaho.
16 Kwegurira Yehova ubugingo bwacu bwose bizakenerwa kugira ngo tuzashobore gusohoza uwo murimo (Kol 3:23). Ubuzima buri mu kaga. Abantu ntibashobora kwirengagiza icyo imimerere y’isi muri iki gihe isobanura. Igihe kirimo kirashira. Bagomba kwemera ko umuntu adafite umuti w’ibibazo by’iyi si. Imana yo irawufite. Abifuza kubona imigisha y’Imana, bagomba kugira icyo bakora bamaramaje, batazuyaje, bahuje n’ibyo ibasaba kuzuza.
17 Mu gihe iyo Kampeni yihariye izaba irangiye ku itariki ya 14 Gicurasi, mbese tuziruhukira? Oya da! Tuzakomeza guhihibikana mu buryo buhuje n’inama ya Pawulo yahumetswe.
P.S. Ibi tumaze gusuzuma, umugenzuzi uhagarariye itorero azabiteganyiriza umwanya kuri porogaramu y’iteraniro ry’umurimo rizaba mu cyumweru gitangira ku itariki ya 10 Mata. Icyo gice kizamara iminota 20, gitangwe n’umugenzuzi w’umurimo mu bibazo n’ibisubizo. Umugenzuzi w’umurimo azavuga gahunda yagutse yo gutanga Inkuru z’Ubwami zihariye ku nzu n’inzu. Muzasuzume ingamba zo kubwiriza ifasi yanyu yose. Sobanura ibyagombye gukorwa mu gufasha abakiri bashya kugira ngo bifatanye mu murimo ku ncuro ya mbere.