ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/97 p. 12
  • Tanga Inkuru y’Ubwami No. 35 mu Rugero Rwagutse

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tanga Inkuru y’Ubwami No. 35 mu Rugero Rwagutse
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • “Ikinyagihumbi Gishya—Ni Iki Igihe Kiri Imbere Kiguhishiye?”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Gahunda yihariye izakorwa guhera ku itariki ya 16 Ukwakira kugeza ku ya 12 Ugushyingo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • ‘Turusheho Gukora Imirimo y’Umwami’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Tube Abantu ‘Bagira Ishyaka ry’Imirimo Myiza’ Muri Mata
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 10/97 p. 12

Tanga Inkuru y’Ubwami No. 35 mu Rugero Rwagutse

1 Ukwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo, ni amezi twese tuzaba dufitemo byinshi byo gukora. Mu minsi 11 ya mbere yo mu kwezi k’Ukwakira, tuzasaba abantu gukoresha za abonema z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! cyangwa dutange ayo magazeti, aho abonema itakoreshejwe. Hanyuma, kuva ku Cyumweru ku itariki ya 12 Ukwakira, kugeza ku Cyumweru, ku itariki ya 16 Ugushyingo, tuzifatanya mu murimo wo gutanga Inkuru y’Ubwami No. 35, uzakorwa ku isi hose. Kugeza ubutumwa bw’ingenzi ku bantu bose bo mu karere kacu, bizatubera iby’igikundiro. Ubwo butumwa ni igisubizo cy’ikibazo kigira kiti “Mbese, Hari Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana?” Muri iyo kampeni yihariye, tuzatanga Inkuru y’Ubwami No. 35 mu minsi y’imibyizi. Mu mpera z’ibyumweru, usibye gutanga Inkuru y’Ubwami, tuzanasaba abantu gukoresha abonema y’amagazeti.

2 Ni Nde Ushobora Kwifatanya? Nk’uko bisanzwe bigenda, abasaza bazafata iya mbere mu murimo. Buri wese azishimira iyo gahunda yo gutanga Inkuru y’Ubwami, kandi nta gushidikanya ko ababwiriza benshi cyane baziyandikisha kugira ngo bakore umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha, mu kwezi kumwe cyangwa muri ayo mezi yombi iyo kampeni izakorwamo. Abandi babwiriza, bazagira ubushake bwo kongera igihe bari basanzwe bamara bakora umurimo.

3 Mbese, waba ufite umwigishwa wa Bibiliya umaze gutera intambwe igaragara mu cyigisho ayoborerwa mu gitabo Ubumenyi, kandi vuba aha akaba azaba yujuje ibisabwa kugira ngo akore umurimo wo kubwiriza? Wenda birashoboka ko yaba umubwiriza utarabatizwa hakiri kare bihagije kugira ngo yifatanye muri iyo kampeni yo gutanga Inkuru y’Ubwami. Uburyo bworoshye bwo gutangiza ibiganiro, ni bwo bukenewe kugira ngo utange iyo Nkuru y’Ubwami. Urugero, umuntu ashobora kuvuga ati “ubu butumwa ni ubw’ingenzi cyane, ku buryo muri uku kwezi, burimo butangwa ku isi hose mu ndimi 169. Nakwishimira kuguha kopi yawe.” Ndetse n’abana bakiri bato, bashobora kugira uruhare rw’ingenzi muri uwo murimo ushishikaje.

4 Abayobora ibyigisho by’igitabo, bagomba gutera buri wese uri mu itsinda ryabo inkunga yo kwifatanya mu buryo bwuzuye muri uwo murimo wo gutanga Inkuru y’Ubwami No. 35. Nanone kandi, hashobora kuba hari ababwiriza bacitse intege, ariko bakaba bashobora kongera kugira umwete mu murimo, mu gihe baba batewe inkunga ikenewe. Mbere y’iyo kampeni, abasaza bagomba gusura buri wese muri abo, kugira ngo barebe igishobora gukorwa mu kubafasha kuba baherekeza ababwiriza bamenyereye muri icyo gice cy’umurimo.

5 Ni Ryari Dushobora Kujya Duterana, Kugira ngo Tujye mu Murimo? Uwo murimo wose, urasaba kuzakorwa hakurikijwe gahunda zikwiriye kandi zishobotse, zo kubwiririza mu matsinda. Aho bishoboka hose, amateraniro yo kujya mu murimo yagombye gutegurwa buri munsi w’umubyizi, mu mpera z’ibyumweru, ndetse no mu masaha ya nimugoroba aho bishobora gukorwa. Agomba gukorwa ku masaha azatuma ababwiriza n’abapayiniya bashobora kungukirwa mu buryo bwuzuye n’icyo gihe cyo gutanga ubuhamya. Nanone kandi, hashobora gukorwa gahunda zo guterana ku gicamunsi kugira ngo abanyeshuri, abakozi bakora akazi basimburanaho, hamwe n’abandi, bungukirwe n’izo gahunda zo kubwiriza. Umugenzuzi w’umurimo, agomba kureba niba hari ifasi ihagije yo gukoreramo umurimo wo ku nzu n’inzu hamwe n’ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi, kugira ngo buri wese ashobore kwifatanya muri uwo murimo mu rugero rwagutse. Mu karere karimo ababwiriza benshi, bagomba kugira amakenga ku bihereranye n’umubare w’abari bukore mu gace k’ifasi bahawe.

6 Bite ku Bihereranye n’Abatazaboneka Imuhira? Turifuza kwivuganira na ba nyir’inzu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo tubasobanurire impamvu bagomba gusoma Inkuru y’Ubwami No. 35. Bityo rero, mu gihe ugiye mu rugo ugasanga nta muntu uhari, andika aderesi, maze uzagaruke mu yandi masaha y’umunsi anyuranye n’ayo wajemo. Niba bigeze mu cyumweru cya nyuma cy’iyo kampeni ari nta cyo imihati yawe yo kubonana n’abo ba nyir’inzu yagezeho, ushobora gusiga kopi y’iyo Nkuru y’Ubwami ku muryango, aho abahisi n’abagenzi batari buyibone. Mu turere tugenewe guturwamo, ba witeguye kuba waha Inkuru z’Ubwami abantu bashobora kuba batembera mu muhanda. Mu gihe ukora mu turere two mu byaro n’ahandi hantu hari ifasi nini ku buryo idashobora kurangira mu gihe cy’iyo kampeni, ushobora gusiga kopi y’iyo Nkuru y’Ubwami mu rugo utasanzemo abantu, mu gihe ubasuye ku ncuro ya mbere.

7 Intego Yacu Ni Iyihe? Amatorero yagombye kwihatira gukoresha Inkuru z’Ubwami azaba yahawe zose, kugira ngo arangize ifasi yayo mbere y’uko iyo kampeni irangira ku itariki ya 16 Ugushyingo. Niba ifasi yawe itorero ryaguhaye ari nini bihagije, kandi bikaba ari nta cyo byaba bitwaye kuyikoramo wenyine aho kuyikoranamo n’undi muntu, ushobora gusanga ari byiza kubigenza utyo. Ibyo bizatuma ushobora kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bakwiriye benshi uko bishoboka kose (Mat 10:11). Kwitwaza inkuru z’Ubwami mu ntoki, bishobora kuba iby’ingirakamaro. Kora uko ushoboye wandike amazina y’abazaba bagaragaje ko bashimishijwe kandi ubike iyo nyandiko neza.

8 Mbese, Witeguye Gutangira? Niba hakenewe amagazeti y’inyongera, ashobora kuboneka mu matorero mwegeranye. Si ngombwa gutumiza Inkuru z’Ubwami No. 35, kubera ko buri torero rizohererezwa izarigenewe. Abapayiniya ba bwite, ab’igihe cyose n’ab’abafasha, buri wese azahabwa kopi 250 zo gutanga, naho ababwiriza b’itorero bo, buri wese azahabwa kopi 50. Dufite umurimo twashinzwe gukora. Mbese, ufite amatsiko yo kuzifatanya muri uwo murimo ushimishije? Nta gushidikanya, urayafite. Nimucyo dutange ubutumwa bw’ingenzi bushingiye kuri Bibiliya, bukubiye mu Nkuru y’Ubwami No. 35, mu rugero rwagutse cyane uko bishoboka kose!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze