Kuki Ugomba Kugira Inyandiko Ukora ku Bihereranye n’Abatabonetse mu Rugo?
1 Umugabo n’umugore b’Abahamya bashakanye bazindukiye mu murimo wo kubwiriza. Numa y’aho, ariko uwo munsi, bagarutse gushyikirana n’abo batasanze mu rugo muri iyo fasi. Umugabo umwe yarabakiriye hanyuma abategera amatwi mu bwitonzi cyane. Yafashe igitabo Kubaho Iteka, hanyuma yabajije niba abo bahamya bashobora kuzagaruka kumusura. Ntiyari yarigeze aganira n’Abahamya ba Yehova mbere hose kandi yari afite ibibazo byinshi yifuzaga ko yasubizwa; nuko icyigisho cya Bibiliya gitangizwa gityo. Uwo mugabo n’umugore we barushijeho kwishimira kubona uwo muntu wundi ugereranywa n’intama. Mbese wakwishimira kugira bene ayo makuru yo hirya no hino? Kwandika neza abantu bataboneka mu rugo no kugaruka vuba gusura, hari ubwo byatuma nawe ushobora kubigeraho.
2 Twagiye duterwa inkunga kenshi yo kugira inyandiko zanditse neza mu bwitonzi zihereranye n’abantu badakunze kuboneka mu rugo, no gusubira kubasura vuba. Nk’uko ayo makuru yo hirya no hino abyerekana, gusubira gusura uwo munsi bishobora kugira ingaruka nziza cyane. Mu gihe twitaye ku kurangiza ifasi yacu twahawe, birashoboka ko twaba tutandika neza amazina y’abantu bataba bari mu rugo. Bamwe baravuga bati’dukora mu ifasi yacu buri byumweru bibiri cyangwa bitatu; si ngombwa kugira inyandiko dukora kubera ko uko byagenda kose tuzasubirayo vuba.’ Nyamara ahubwo, ibyo byagombye kuduha impamvu nziza zo kugira inyandiko dukora. Mu ifasi akenshi ikunze gukorwa, gukurikirana abantu badakunze kuboneka mu rugo bidushoboza gushaka abantu bakwiriye koko. Mu buhe buryo se?
3 Mu duce twinshi, 50 ku ijana cyangwa abarenze mu bahatuye, ntibaba bari mu rugo ku manywa. Bityo rero mu by’ukuri, tuzagura ifasi yacu nitwita cyane ku bataboneka mu rugo. Ndetse n’iyo ifasi yaba idakunze kubwirizwamo kenshi, dushobora kuyigiramo ingaruka nziza mu gihe dukoresheje imihati yacu kugira ngo tugere kuri buri muntu mbere yo kweguka kuri iyo fasi tuvuga ko yarangiye gukorwa.
4 Gusubira gusura abataboneka mu rugo bishobora gukorerwa gahunda undi munsi, ibyiza bigakorwa mu cyumweru hagati. Abenshi bahitamo umunsi n’isaha itandukanye n’ibyo bagiriyeho gusura ubwa mbere. Ushobora guhitamo gukoresha igihe runaka, nko ku wa gatandatu cyangwa ku cyumweru, hagati. Nanone kandi, amatorero menshi yabonye ko gusubira gusura gutyo mu masaha ya nimugoroba bishobora kuba ingirakamaro. Hari ubwo wenda bashobora kubona abantu basaga icya kabiri cy’ababa mu rugo.
5 Ushobora gukora urutonde rw’abo ugomba gusubira gusura mu nyandiko zawe bwite. Niba udashoboye gusubira aho utasanze umuntu mu rugo, urupapuro wanditseho abantu utasanze mu rugo rugomba gohabwa uhagarariye itsinda ry’abagiye kubwiriza, kugira ngo ruzakoreshwe n’itsinda rizajya muri iyo fasi.
6 Kwita cyane kuri icyo gice cy’umurimo wacu, bishobora kongera umusaruro wacu hamwe n’ibyishimo byacu. Bishobora kutuzanira umunezero uzaturuka ku kumenya ko twitaye ku gushaka no kwita ku bantu bagereranywa n’intama.—Ezek 34:11-14.