Ikoraniro ry’Intara ‘Gutinya Imana’ ryo mu wa 1994
1 Kuva mu gihe cya Abeli na Nowa kugeza ubu, abantu bafite ukwizera bagiye barangwaho ‘gutinya Imana’ (Heb 11:4, 7). Gutinya Imana bisobanura kugaragaza “ubwoba burangwamo kubaha Umuremyi mu buryo bwimbitse, kandi mu buryo buhesha agakiza, tugatinya kuba twakora ibimubabaza” (it-1 p. 818). Muri uyu mwaka, tuzagaragaza uko kubaha mu buryo bwimbitse duterana mu Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo ‘Gutinya Imana.’ Mbese, uzaba uhari kugira ngo ukurikirane porogaramu yose, kuva ku ndirimbo itangira kugeza ku isengesho ryo kurangiza?
2 Buri mwaka, tugenda dusatira ikoraniro ry’intara turitegerezanyije amatsiko. N’ubwo ibyo bishobora kudusaba imihati n’ibiguzi byinshi ku giti cyacu, imigisha turiboneramo ni myinshi. Dusubira iwacu twishimye, tunyuzwe kandi twubatswe mu buryo bw’umwuka. (Gereranya na 1 Abami 8:66.) Kwifatanya n’abandi bitera inkunga kandi ikoraniro rituma umuntu aruhuka ibyo asanzwe akora. Icyakora, ujye wibuka ko duteranira hamwe kugira ngo dusenge Yehova. Adutegeka kujya tubigenza dutyo. Aba atwigisha uburyo bwo kwiyungura ubwacu.—Gut 31:12, 13; Zab 122:1.
3 Ikoraniro ry’Iminsi Itatu: Muri uyu mwaka, porogaramu iteganyijwe kuzatangwa mu makoraniro 15 muri Afurika y’i Burasirazuba. Umurimo Wacu w’Ubwami w’uku kwezi ugaragaza urutonde rw’aho azabera. Uretse mu Cyongereza, amakoraniro azaba mu rurimi rwa Amharic, Ikinyarwanda, Ikiganda, Igiswayire, Igitigrinya, n’Imvugo y’Inyamerika Ikoresha Ibimenyetso. Porogaramu yose mu Mvugo y’Inyamerika Ikoresha Ibimenyetso, izatangwa i Mombasa. Nanone kandi, porogaramu yose mu Kiganda izatangwa i Kampala, ariko nta rindi koraniro iryo ari ryo ryose rizabamo guhindura mu rurimi rw’Ikiganda.
4 Porogaramu izatangira ku wa gatanu saa 4:20 za mu gitondo maze irangire ku cyumweru saa 10:15 za nimugoroba. Ku wa gatandatu no ku cyumweru, porogaramu izajya itangira saa 3:30 za mu gitondo. Imiryango izajya ifungurwa saa 1:30 za mu gitondo. Nta muntu uzemererwa kwinjira mbere y’icyo gihe, keretse abazaba bahawe imirimo yihariye bonyine.
5 Kubaha Yehova mu Buryo Bwimbitse Bidusaba Guterana: Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo inama yo ‘gukorera Imana umurimo wera bayubaha kandi bayitinya’ (Heb 12:28). Ikoraniro ryacu ry’intara ryo muri uyu mwaka ryateguriwe kudufasha mu gukora ibyo. Dushobora guhura n’imbogamizi runaka zigerageza icyemezo twafashe cyo guterana. Icyakora, izo mbogamizi zishobora gusa n’imisozi zishobora gutsindwa ku bw’ubufasha bwa Yehova (Mat 17:20). Niba udashobora gukora gahunda y’ikiruhuko cyawe ku buryo kiba gikubiyemo na porogaramu yose y’ikoraniro, kuva ku wa gatanu mu gitondo kugeza ku wa gatandatu nimugoroba, mbese aho waba waregereye umukoresha wawe ubanje kubishyira mu isengesho kugira ngo umusabe uruhushya (Yak 1:6-8)? Ababyeyi bagomba gufasha abana babo b’abanyeshuri bazajya guterana muri rimwe mu makoraniro rizaba mu gihe amashuri azaba ataratangira ibiruhuko, kumenyesha abarimu babo babigiranye ikinyabupfura ko batazaboneka ku ishuri ku wa gatanu bitewe n’icyo gikorwa cy’ingenzi cy’ugusenga kwabo kw’idini.
6 Bonera Inyungu mu Byo Uzashora: Ibyo uzashora ni ibiki? Ni igihe n’imihati uzakoresha mu guterana ikoraniro. Nta bwo byaba ari iby’ubwenge turamutse dukoranye ubwitonzi gahunda yo guterana muri iryo koraniro ry’intara rizaba mu mpera z’uyu mwaka, hanyuma ku cyumweru nimugoroba tukazataha tugize igice kinini cya porogaramu kiducika. Mbese, wasaba ko bakureka ukagenda ibirori bigeze hagati kugira ngo ujye kwita ku bindi bintu? Mu mwaka ushize, byaragaragaye ko hari umubare runaka w’abari bateranye bigenderaga nyuma y’ibyiciro by’amateraniro ya mbere ya saa sita. Nyamara kandi, gukura kwacu ko mu buryo bw’umwuka no gutinya Imana kwacu bigomba gutuma tutagira ikintu icyo ari cyo cyose mu byo Yehova yaduteguriye ducikanwaho.—Gereranya na 1 Abakorinto 2:9, 10.
7 Birumvikana ko benshi muri twe batatekereza gutaha hakiri kare. Nyamara kandi, dushobora gucikanwa n’igice cyiza cya porogaramu. Ni gute ibyo bishobora kubaho? Mu gihe tutiteguye mbere y’igihe kugira ngo tuzungukirwe mu buryo bwimazeyo n’ibice bizatangwa. Turifuza kujya tubyuka kare cyane kugira ngo tubone uko dusamura kandi twita ku bindi bintu bya ngombwa, bityo dushobore kuba turi mu myanya yacu mbere y’uko porogaramu itangira. Gusinzira neza na byo ni iby’ingirakamaro kugira ngo dushobore kuba maso no gushobora gukurikira porogaramu y’umunsi yose nta guhuga.
8 Uburyo bwagaragaye ko butuma tuvana inyungu nyinshi muri porogaramu, ni ubwo kugira icyo twandika. Ni iby’ingenzi ku bakiri bato kugira icyo bandika, kimwe ndetse no ku bantu bakuze. Umubwiriza ufite imyaka 16 yaravuze ati “njya nandika imirongo y’Ibyanditswe ivuzwe muri disikuru. Hanyuma, nkaba nashobora gusubira muri iyo disikuru ngeze mu rugo.” Undi musore w’imyaka 16 yunzemo agira ati “njya nandika vuba vuba ibitekerezo by’ingenzi. Ibyo bituma ubwenge bwanjye bukurikira.” Ubusanzwe, ibyo ukeneye kuba ufite ku bw’iyo porogaramu, ni Bibiliya yawe, igitabo cy’indirimbo, akabumbe karinganiye k’impapuro zo kwandikaho, hamwe n’ikaramu ya wino cyangwa iy’igiti. Birumvikana ko ababyeyi bafite abana bato bagomba kwita ku byo bakeneye, ariko kandi, byaba byiza tutibujije amahwemo twe ubwacu tutaretse no kuyabuza abandi dukabya mu kwirundaho ibintu byinshi.
9 Abavandimwe bamwe na bamwe bafata porogaramu, bakoresheje kaseti cyangwa kamera ya videwo, kugira ngo bazayumve nyuma y’aho bageze mu rugo. Niba umuntu abikoze, ibyo ni we bireba. Ariko kandi, bamwe bagiye babona ko bamaze gusubira mu mihihibikano yabo ya buri munsi, haboneka igihe gito cyo kumva ibyo bafashe. Byongeye kandi, ibitekerezo bimwe by’ingenzi byo muri disikuru bishobora kubacika mu gihe batunganya ibikoresho bifata amajwi.
10 Tugomba kugira imihati ivuye ku mutima yo kuba turi mu myanya yacu mbere y’uko porogaramu itangira. N’ubwo twaba tugeze aho ibiganiro birimbanije turimo tugirana n’incuti zacu za kera tubwirana amakuru ashimishije y’ibyo twabonye, mu gihe uhagarariye ikoraniro atangaje ko porogaramu igiye gutangira, twaba tugaragaje ko twubaha abaje muri porogaramu, hamwe n’abavandimwe bacu muri rusange, turamutse twihutiye kubihagarika maze tukajya mu myanya yacu.
11 Buri gihe, amakoraniro y’intara aba ari ibihe by’ibyishimo bitewe n’imigisha ya Yehova iba iyuzuyemo. Tuyaboneramo inyungu zo mu buryo bw’umwuka n’izo mu buryo bw’umubiri. Tugomba kuzirikana ko mu gukodesha aho ikoraniro ribera bisaba amafaranga menshi. Nanone kandi, ibiciro by’ibyo kurya birahenda, kandi Sosayiti igura ibyo kurya byiza kugira ngo bitangwe muri buri koraniro. Ayo mafaranga, hamwe n’andi yose akoreshwa aboneka ate? Ava mu mpano zitangwa ku bushake. Ibyo bihuje n’ibikubiye muri Zaburi 96:8, hadutera inkunga yo ‘kwaturira Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, tukaza mu bikari bye tuzanye ituro.’
12 Mbese, Imyifatire Yawe Isingiza [Yehova]? Buri mwaka, Umurimo Wacu w’Ubwami usohoka mu Ukwakira utwibutsa mu bugwaneza akamaro ko kugira imyifatire myiza mu gihe duteraniye mu ikoraniro ry’intara. Birumvikana ko imyifatire yacu igomba guhora ari iy’intangarugero, ariko mu gihe duteraniye hamwe turi benshi cyane, ubusanzwe tuba twitegerezwa cyane n’abatari mu kuri. Imyifatire yacu, yaba myiza cyangwa mibi, ishobora kuvuga iranguruye cyane kurusha kubwiriza kwacu. Turifuza ko Yehova asingizwa binyuriye mu byo tuvuga n’ibyo dukora.—Imig 27:2; 1 Pet 2:12.
13 Nyuma y’Ikoraniro ry’Intara “Inyigisho Ziva ku Mana,” hari umuntu ushinzwe kubungabunga umutekano ahantu hamwe wavuze ati “aya ni yo matsinda meza cyane kurusha ayandi y’abana narinze mu gihe kirekire.” Hanyuma, amaze kuvuga ibihereranye n’imico mibi n’ubwangizi bw’andi matsinda y’abantu bakiri bato, yunzemo avuga ibyerekeye abana b’Abahamya agira ati “bifashe neza kandi nanejejwe no kuba iruhande rwabo. Ndifuza ko andi makoraniro azabera hano yamera nk’iri.”
14 Umwanditsi w’ikinyamakuru kimwe yatanze ibitekerezo ku bihereranye n’ikoraniro agira ati “abagore n’abakobwa bari bambaye neza, kandi abagabo n’abana b’abahungu bari bambaye amakoti na za karavate. Bari bashishikariye kwandika mu gihe bategaga amatwi abatanga disikuru mu minsi ine. Kandi niba isuku ari mugenzi w’ubwubahamana, biragaragara ko Abahamya ba Yehova bashyira icyo gitekerezo mu rundi rwego.”
15 Ababyeyi bagomba kwita mu buryo bukwiriye ku bana babo kugira ngo babarinde kujarajara mu gihe ikoraniro rigikomeza. Gukomeza kujarajara mu bantu n’imbere yabo bituma abagerageza gutega amatwi barangara. Abantu bake ni bo baba bafite ibintu bya ngombwa bitaho muri porogaramu, ariko se twe abasigaye ntitwagombye kuguma mu myanya yacu, tugahugukira gutega amatwi?
16 Buri cyumweru, ababyeyi benshi ntibajenjeka ku bana babo mu bihereranye no kujya mu materaniro y’itorero. Mbese, ntibagombye no kutajenjeka mu gihe bareba ko abana babo bicaye hafi yabo kandi ntibajarajare mu bantu n’imbere yabo muri porogaramu? Aho ikoraniro ribera haba hahindutse Inzu y’Ubwami yagutse, ariko kandi, iyi gahunda ni iya Satani, kandi birashoboka ko abantu babi bakwinjira mu ikoraniro bitabagoye bafite imigambi idakwiriye. UGOMBA BURI GIHE KUMENYA AHO ABANA BAWE BAHEREREYE N’IBYO BARIMO BAHAKORA.
17 Imyambarire n’Imisokoreza: Turi mu gihe abantu babona ko kwifata uko umuntu abonye kose, ndetse no kuba umuntu yagira isura igayitse, ko byemewe. Abantu benshi bajya mu nsengero no mu bitaramo cyangwa muri za resitora bakabije kwambara uko bishakiye. Ibitekerezo byavuzwe muri paragarafu ya 13 n’iya 14, bigaragaza ko hariho abacyishimira imyambarire irangwaho kwiyubaha, cyane cyane ifitanye isano n’ugusenga k’ukuri. Imyambarire idahwitse kandi igayitse, hamwe n’imisokoreze idakwiriye, isobanura byinshi kuri twe. Ntiwibagwirwe ko aho ikoraniro ribera atari ahantu ha siporo. Ni Inzu y’Ubwami yagutse. Bamwe bambara mu buryo bwubahisha ikoraniro, ariko nyuma ya porogaramu ugasanga bajya ahandi hantu bambaye mu buryo budakwiriye cyangwa se budahwitse.
18 Ababatizwa bagomba kwibutswa ko hari imyambaro runaka iba idakwiriye muri icyo gikorwa. Imyambaro yabo igomba kuba ikwiriye kandi itagayitse. Ni nde ugomba kubireba? Abasaza ni bo bashinzwe kureba ko buri wese mu itorero ryabo ugiye kubatizwa, atari bugire uwo abera ikigusha (2 Kor 6:3, 4). Ibyo binareba imyenda yo kogana igaragaza uko umuntu ateye, cyangwa imyambaro idakomeza kuba ikwiriye mu gihe itose, hamwe n’iyanditseho imvugo z’isi, cyangwa inyandiko zamamaza iby’ubucuruzi. Byaba bikwiriye ko ibyo abasaza babisuzumira hamwe n’ushaka kubatizwa mu gihe basubiramo ibibazo byo mu gitabo Umurimo Wacu.
19 Ibikoresho byo Gufata Amajwi: Nk’uko byavuzwe mbere, gukoresha ibyuma bifata amajwi, cyane cyane za kasete za videwo, ni ikibazo kireba umuntu ku giti cye. Niba umuntu ahisemo gufata amajwi, byaba byiza agaragarije abamukikije ko abazirikana. N’ubwo gufata amajwi byakorerwa aho umuntu yicaye, na byo bishobora kurangaza. Nta muntu n’umwe ugomba gukingiriza bagenzi be barimo bakurikira ikoraniro mu gihe afata amajwi. Byongeye kandi, nta gikoresho icyo ari cyo cyose gifata amajwi kigomba gucomekwa ku nsinga zijyana amashanyarazi cyangwa amajwi, cyangwa ngo hagire ibizitira inzira, cyangwa se aho abantu banyura.
20 Aho Abantu Bicara: Ibibazo bifitanye isano no gufata imyanya biracyakeneye kwitabwaho. Nanone, twakwishimira kwibutsa buri wese ko INTEBE ZISHOBORA GUFATIRWA ABO MU MURYANGO WAWE GUSA, WENDA N’ABO WABA UTWARA MU MODOKA YAWE. Mu makoraniro amwe, mu gihe imiryango yabaga ikinguye saa 1:30 buri gitondo, hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bagiye binjira. Benshi bafataga agace hafi ya kose, hanyuma imyinshi mu myanya babaga bafashe ntiyuzure. Iyo migirire idakwiriye isa n’aho igikomeza n’ubwo ibyibutswa bidahwema gutangwa. Mbese, ntitwagombye kwisuzuma ku bihereranye n’ibyo, maze tukazirikana aya mahame aboneka mu Bafilipi 2:3, 4?
21 Buri koraniro riraterwa inkunga yo kuzigamira imyanya abayikeneye mu buryo bwihariye, nk’abageze mu za bukuru n’abafite intege nke mu buryo bw’umubiri. Byaba byiza ugenzuye kugira ngo udafata imyanya mu gace kazigamiwe abo bavandimwe na bashiki bacu niba utabikwiriye. Nanone kandi, jya uba witeguye gufasha abo bantu bakeneye ubufasha mu buryo bwihariye kugira ngo bagere aho bicara niba nta muntu uri kumwe na bo ushinzwe kubitaho.
22 Imirimo Ihereranye n’Ibitabo Hamwe n’Ibyo Kurya: Mu gihe duteraniye mu ikoraniro ry’intara, tuba dufite ibyo kurya bitubutse byo mu buryo bw’umubiri n’ibyo mu buryo bw’umwuka. Byose bigomba kwakiranwa ishimwe, nta kintu na kimwe gisesaguwe (2 Ngoma 31:10; Imig 3:10; Yoh 6:12). Kimwe no mu gihe cyashize, turabasaba gushaka amatike y’ibyo kurya mbere y’igihe. Uhereye ubu, ushobora gutangira guteganya amafaranga yo kugura ibitabo. Byaba byiza ugaragaje ko uzirikana abandi ubigiranye urukundo mu gihe utonze umurongo ushaka ibyo kurya hamwe n’ibitabo.
23 Ku itariki ya 4 Ugushyingo 1994, irya mbere mu Makoraniro y’Intara ‘Gutinya Imana’ ni bwo rizatangira. Mbese, waba wararangije kwitegura, kandi se waba ubu witeguye kumara iminsi itatu wishimana na bagenzi bawe, kandi wishimira ibintu byiza byo mu buryo bw’umwuka? Turasaba Yehova tubivanye ku mutima ko yaha imigisha imihati yawe yo guterana maze ukagaburirwa ku meza ya Yehova ateguweho ibintu byiza mu Ikoraniro ry’Intara ‘Gutinya Imana.’
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Ibyibutswa by’Ikoraniro ry’Intara
Umubatizo: Abakandida bo kubatizwa bagomba kwihatira kugera mu myanya yabo mbere y’uko porogaramu itangira ku wa Gatandatu mu gitondo. Uwiteguye kubatizwa wese agomba kuzaza yitwaje imyambaro yo kujyana mu mazi iciriritse, cyangwa imyenda ikomeza kugaragara ko ikwiriye no mu gihe iba itose, hamwe n’igitambaro cy’amazi. Nyuma ya disikuru y’umubatizo n’isengesho rizatangwa na nyir’ugutanga disikuru, uhagarariye porogaramu azaha abari bubatizwe amabwiriza mu magambo ahinnye, hanyuma aririmbishe indirimbo. Nyuma yo kuririmba umurongo wa nyuma, abashinzwe kwakira abantu bazayobora abajya kubatizwa aho kwibirizwa. Kubera ko umubatizo ushushanya ukwitanga k’umuntu, kandi icyo kikaba ari igikorwa cya bwite hagati y’umuntu ubwe na Yehova gusa, nta mubatizo uteganyijwe witwa ko ngo ari uw’abifatanyije, aho ababatizwa babiri cyangwa se barenga bahoberana cyangwa bagahana imikono mu gihe babatizwa.
Udukarita Twambarwa: Nyamuna uzambare agakarita k’umwaka wa 1994 mu gihe cy’ikoraniro, igihe uzaba ujya cyangwa uva aho ikoraniro rizabera. Akenshi, ibyo bituma dutanga ubuhamya bwiza igihe turi mu rugendo. Ibyo byabaye impamo mu buryo butangaje umwaka ushize ku bihereranye n’amakoraniro yabereye i Nairobi na Addis Ababa. Usabwe kuzashakira utwo dukarita mu itorero ryanyu, kuko tutazaboneka mu ikoraniro. Uzibuke kwitwaza n’ikarita yawe y’ubu y’Amabwiriza Ahereranye n’Iby’Ubuvuzi.
Ikarita Iranga Umupayiniya: Abapayiniya bose b’igihe cyose, aba bwite, n’abagenzuzi basura amatorero, bagomba kuza mu ikoraniro bitwaje amakarita Abaranga, bo n’Amafasi yabo. Abazaba bamaze nibura amezi atandatu ari abapayiniya, mu gihe cy’ikoraniro ry’intara bazateranamo, bashobora kuzahabwa amatike y’ibyo kurya berekanye Ikarita Ibaranga, muri iryo koraniro ryonyine gusa. Ku bw’ibyo, iyo karita uyifate neza nk’aho ari amafaranga. Nta yindi ushobora kubona mu ikoraniro. Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bizasohoka, ibyo ari byo byose bizatangwaho impano cyangwa ku giciro cy’abapayiniya, bizatangirwa mu cyumba cy’ibitabo gusa, abapayiniya babanje kwerekana Amakarita Abaranga. Abakora umurimo kuri Beteli, na bo bashobora kugenzerezwa batyo berekanye Amakarita Abaranga ya Beteli.
Abitangira Gukora Imirimo: Mbese, ushobora guteganya igihe runaka cyo gufasha muri kimwe mu bice bishinzwe imirimo mu ikoraniro? Gufasha abavandimwe bacu, n’ubwo byamara amasaha make gusa, bishobora kuba ingirakamaro cyane kandi bikazana ibyishimo mu rugero runaka. Niba washobora gutanga ubufasha, nyamuna bimenyeshe ubuyobozi Bushinzwe Ibihereranye n’Imirimo Ikorwa n’Ababyitangiye aho ku ikoraniro. Abana bari munsi y’imyaka 16 na bo bashobora kugira icyo bunganira mu mirimo ikorwa bari munsi y’ubuyobozi bw’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuze babashinzwe.
Icyitonderwa: Nidukomeza kuba maso ku bibazo bishobora kuvuka, dushobora kwirinda ubwacu ingorane zitari ngombwa. Akenshi, abajura n’abandi bantu b’abahemu bibasira abantu batamenyereye imimerere yo muri ako karere. Buri gihe ujye usiga ukinze imodoka yawe kandi ntuzagire icyo usiga ahagaragara cyatuma abantu bayimena. Abajura n’abakora mu mifuka babonera umwanya mwiza wo kwiba mu makoraniro manini. Nta bwo rero byaba ari iby’ubwenge kugira ikintu icyo ari cyo cyose gifite agaciro usiga aho wicara. Ntushobora kwiringira uwo mwicaranye wese ko ari Umukristo. Ni kuki wagira uwo uha urwaho? Hari raporo zagiye zitugeraho zihereranye n’abantu bamwe bo hanze bagiye bagerageza gushimuta abana. MUJYE MUKURIKIRANIRA HAFI ABANA BANYU BURI GIHE.
Ikindi cyihanangirizwa, ni ukwirinda gupakira abantu barenze urugero mu modoka zakodeshejwe cyangwa se zateganyijwe n’itorero kugira ngo zijyane abantu mu ikoraniro. Ibyiza ni ugukoresha amafaranga arenze ayateganyirijwe urugendo aho kurenga ku mategeko ya Kayisari, cyangwa se ikibi gikabije, ngo tube twashyira abavandimwe mu kaga ko kuba bagerwaho n’impanuka, ndetse hakaba hari n’uwatakaza ubuzima bwe bitewe no gupakira abantu benshi birenze urugero cyangwa se gutera umushoferi inkunga yo kongera umuvuduko kugira ngo mugere aho mujya hakiri kare cyane (Rom 13:1-7; Guteg 21:1-9). Ibintu nk’ibyo, abavandimwe bafite inshingano baba bari muri izo modoka bagomba kutishisha kubitangaho inama babigiranye urukundo mu gihe bibaye ngombwa.