Tugomba gukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza
1 Guhera mu mwaka wa 1992, buri mwaka Abahamya ba Yehova bagiye bamara amasaha arenga miriyari mu murimo ukorerwa ku isi hose wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Mbega ukuntu dushimishwa no kuba twarifatanyije mu rugero ruto bityo tugatuma ibyo bintu bishimishije bigerwaho!—Mat 28:19, 20.
2 Birumvikana ko ishimwe n’ikuzo ari ibya Yehova kuko ari we wadushyigikiye mu murimo dukora muri ibi ‘bihe biruhije’ (2 Tim 3:1). Ni iki dusabwa gukora niba twifuza gukomeza kugira ishyaka muri uwo murimo w’ingenzi?
3 Impamvu tugira ishyaka: Urukundo rwinshi dukunda Imana na bagenzi bacu hamwe n’icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu, bidushishikariza gukora umurimo w’Ubwami (Mat 22:37-39; 1 Yoh 5:3). Urukundo rudushishikariza kugira ibyo twigomwa kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza.—Luka 9:23.
4 Jya wihatira gukomeza kugira ishyaka: Umwanzi wacu ari we Satani akora ibishoboka byose kugira ngo agabanye ishyaka tugira mu murimo. Kuba abantu bo mu ifasi yacu batitabira ibyo tubabwira, ibirangaza byo muri iyi si, imihangayiko y’ubuzima bwa buri munsi no guhangayikishwa n’ubuzima bwacu bugenda burushaho kugira intege nke ni bimwe mu bintu Satani yifashisha kugira ngo aduce intege.
5 Ku bw’ibyo, tugomba gushyiraho imihati kugira ngo dukomeze kugira ishyaka. Ni iby’ingenzi ko tugira ‘urukundo twari dufite mbere.’ Ibyo bikubiyemo gusoma Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya buri gihe no kuritekerezaho kandi tukitabira ibintu byose byo mu buryo bw’umwuka tugezwaho n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’—Ibyah 2:4; Mat 24:45; Zab 119:97.
6 Nk’uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bubigaragaza, umunsi wa Yehova wo kurimbura abatamwubaha uragenda urushaho kwegereza (2 Pet 2:3; 3:10). Mu gihe tukizirikana ibyo, nimucyo twihatire gukomeza kugira ishyaka mu murimo kandi twifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo ukorerwa ku isi hose wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa.