Ese muri iki gihe cy’Urwibutso, uzigana ishyaka rya Yehova na Yesu?
1. Ni iyihe mihati idasanzwe Abahamya ba Yehova bashyiraho mu gihe cy’Urwibutso?
1 Yehova asohoza umugambi we abigiranye ishyaka. Muri Yesaya 9:7 hagaragaza ko Yehova azaduha imigisha binyuze ku Bwami bwe, hagira hati “Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.” Mu buryo nk’ubwo, igihe Umwana w’Imana yakoraga umurimo we hano ku isi yagaragarije ishyaka ryinshi ugusenga k’ukuri (Yoh 2:13-17; 4:34). Buri mwaka mu gihe cy’Urwibutso, ababwiriza babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bashyiraho imihati idasanzwe kugira ngo bigane ishyaka rya Yehova na Yesu bongera igihe bamara mu murimo. Ese nawe ni uko uzabigenza?
2. Tuzashishikarira gukora iki guhera ku itariki ya 7 Werurwe?
2 Gutanga impapuro z’itumira: Muri uyu mwaka, gahunda yo gutanga impapuro zitumirira abantu kuza ku Rwibutso, izatangira kuwa gatandatu tariki ya 7 Werurwe. Itegure uhereye ubu kuzifatanya muri uwo murimo ubigiranye ishyaka. Abagize itorero bazashimishwa no gukora uko bashoboye kose kugira ngo barangize ifasi bahawe. Uzakore uko ushoboye utumire abo wigisha Bibiliya, abo usubira gusura, abo mukorana, bene wanyu n’abanyeshuri mwigana, ubahe urupapuro rw’itumira cyangwa ubatumire ukoresheje urubuga rwa jw.org.
3. Twakwagura dute umurimo wo kubwiriza muri Werurwe na Mata?
3 Ubupayiniya bw’ubufasha: Nanone ishyaka dufite rizatuma twagura umurimo wacu. Nta gushidikanya ko benshi bazaba abapayiniya b’abafasha muri Werurwe na Mata, kubera ko tuzaba twemerewe kubwiriza amasaha 30. Mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango cyangwa mu cyigisho cya bwite muzasuzume, mubishyize mu isengesho, uko mwashyira mu bikorwa izo nama (Imig 15:22). Ishyaka muzagaragaza muri iyo gahunda rishobora gutuma abandi na bo bifatanya mu murimo babigiranye ishyaka. Nugira icyo uhindura kuri gahunda zawe kugira ngo ukore byinshi mu murimo uzaba wigana ishyaka rya Yesu.—Mar 6:31-34.
4. Ni iyihe migisha tubona iyo twiganye ishyaka rya Yehova na Yesu?
4 Nitwigana ishyaka rya Yehova na Yesu muri iki gihe cy’Urwibutso tuzabona imigisha myinshi. Abantu benshi bo mu ifasi yacu bazagezwaho ubutumwa bwiza. Tuzagira ibyishimo no kunyurwa duheshwa no gukorera Yehova no gutanga (Ibyak 20:35). Icy’ingenzi kurushaho, tuzashimisha Yehova n’Umwana we, bo barangwa n’ishyaka.