Ese uzaba umupayiniya w’umufasha?
1. Kuki igihe cy’Urwibutso kiba ari igihe cyiza cyo kwagura umurimo wo kubwiriza?
1 Igihe cy’Urwibutso kiba ari igihe cyiza cyo kwagura umurimo wo kubwiriza. Kiba ari igihe cyo gutekereza ku rukundo rukomeye Yehova yadukunze, ubwo yatangaga Umwana we ngo atubere incungu (Yoh 3:16). Ibyo bituma dushimira Yehova tubikuye ku mutima kandi tugashishikarira kumumenyesha abandi no kubabwira ibyo akorera abantu muri iki gihe (Yes 12:4, 5; Luka 6:45). Nanone kiba ari igihe cyo kwifatanya muri gahunda yihariye yo gutumira incuti zacu n’abantu bo mu ifasi yacu kugira ngo baze kwifatanya natwe mu Rwibutso. Nyuma yaho twihatira gufasha abantu baje mu Rwibutso kugira ngo barusheho gushimishwa. Ese uzagura umurimo wo kubwiriza, ube umupayiniya w’umufasha mu kwezi kwa Werurwe, Mata cyangwa Gicurasi?
2. Kuki ukwezi kwa Werurwe ari ukwezi kwiza cyane ko gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
2 Ukwezi kwa Werurwe kuzakubere ukwezi kwihariye: Ukwezi kwa Werurwe kuzaba ari ukwezi kwiza ko gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Abasaba kuba abapayiniya b’abafasha bazahitamo gukora amasaha 30 cyangwa 50. Niba itorero ryanyu rizasurwa n’umugenzuzi w’akarere muri uko kwezi, abapayiniya b’abafasha bazifatanya mu nama yose umugenzuzi agirana n’abapayiniya b’igihe cyose n’aba bwite. Iyo gahunda yo gutanga impapuro zitumira abantu ku Rwibutso ruzaba kuwa kabiri tariki ya 26 Werurwe 2013, izamara igihe kirekire ugereranyije no mu myaka ishize, kuko izatangira ku itariki ya 1 Werurwe. Nanone ukwezi kwa Werurwe kuzaba gufite impera z’ibyumweru eshanu. None se kuki utatekereza witonze niba ukwezi kwa Werurwe ko muri uyu mwaka gushobora kukubera ukwezi kwihariye?
3. Twakora iki kugira ngo twongere igihe tumara mu murimo wo kubwiriza?
3 Itegure uhereye ubu: Iki ni cyo gihe cyo kongera gusuzuma gahunda yawe kugira ngo urebe ko hari icyo wahindura ukuba umupayiniya. Ni iby’ingenzi ko abagize umuryango bafatanyiriza hamwe. Mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango muzagene akanya ko kuganira ku ntego umuryango wanyu ufite maze mukore gahunda y’uko mwabigenza (Imig 15:22). Niba udashobora kuba umupayiniya w’umufasha, ntibizaguce intege. Ese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe, bityo ukajya umara igihe kinini mu murimo ku minsi ubwirizaho? Ese ushobora kongera umunsi umwe ku minsi usanzwe ubwirizaho?
4. Ni izihe nyungu tuzabona nitwagura umurimo wo kubwiriza muri Werurwe, Mata na Gicurasi?
4 Uko tuzarushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza muri Werurwe, Mata na Gicurasi, ni na ko tuzarushaho kugira ibyishimo bibonerwa mu gukorera Yehova no kugira icyo duha abandi (Yoh 4:34; Ibyak 20:35). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko nidushyiraho imihati tukigomwa bizashimisha Yehova.—Imig 27:11.