Jya wamamaza ishimwe rya Yehova
1. Ni iki kidushishikariza kwamamaza ishimwe rya Yehova?
1 “Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe” (1 Ngoma 29:11). Urukundo dukunda Yehova no kugaragaza ko tumushimira bitugiraho izihe ngaruka? Bidushishikariza ‘kwamamaza ishimwe ry’Iyaduhamagaye, ikadukura mu mwijima ikatugeza mu mucyo wayo w’itangaza’ (1 Pet 2:9). Ntidushobora kureka kubwira abandi iby’Imana yacu ikomeye. Mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi, tuzaba dufite uburyo bwiza cyane bwo kwamamaza ishimwe rya Yehova.
2. Ni iyihe gahunda yihariye yo kwamamaza Urwibutso irimo itegurwa, kandi se ni bande bashobora kuyifatanyamo?
2 Gahunda yihariye yo kwamamaza Urwibutso: Ku wa Mbere tariki ya 2 Mata, tuzamamaza ishimwe rya Yehova twizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Guhera ku itariki ya 17 Werurwe kugeza ku ya 2 Mata, ku isi hose hazatangwa urupapuro rwihariye rwo gutumirira abantu kuzaza kwifatanya muri ibyo birori by’ingenzi. Buri wese araterwa inkunga yo kuzifatanya mu buryo bwuzuye muri iyo gahunda. Ku bakiri bashya bujuje ibisabwa, icyo gishobora kuzaba igihe cyiza cyo gutangira kubwiriza ubutumwa bwiza. Niba hari abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya cyangwa niba ufite abana bashobora kuba bujuje ibisabwa, fata iya mbere uvugane n’abasaza.
3. Ni iki dushobora kuvuga igihe dutumira abantu mu Rwibutso?
3 Iyo gahunda izaba imeze nk’iyakozwe mu gihe cy’ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje.” Amatorero azohererezwa impapuro z’itumira zihagije ku buryo buri mubwiriza azahabwa impapuro z’itumira 50, na buri mupayiniya agahabwa 150. Jya ukoresha amagambo make yo gutangiza ibiganiro. Ushobora wenda kuvuga uti “uru ni urupapuro rwawe rugutumirira kuzaza kwifatanya mu birori by’ingenzi byegereje biba buri mwaka. Uzakiranwa urugwiro. Ibisobanuro birambuye biri kuri uru rupapuro rw’itumira.” Birumvikana ko niba nyir’inzu afite ibibazo uzafata umwanya wo kubisubiza. Ingingo yo mu mugereka ivuga ibyo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba itangirira ku ipaji ya 206 mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha, ishobora kubigufashamo. Mu mpera z’ibyumweru, tuzajya dutangana izo mpapuro z’itumira zihariye n’amagazeti azaba atangwa muri icyo gihe. Ujye wandika abashimishijwe bose kandi uzagaruke kubasura.
4. Ni gute impapuro zihariye zo gutumirira abantu kuzaza mu Rwibutso zizatangwa?
4 Aho bishoboka hose, urwo rupapuro rw’itumira rwihariye rwagombye guhabwa buri nyir’inzu. Ku bw’ibyo, jya wandika ingo utasanzemo abantu kandi ushyireho gahunda yo kuzagaruka kubasura ikindi gihe. Mu cyumweru kibanziriza Urwibutso, amatorero naba asigaranye impapuro z’itumira nyinshi, abayagize bashobora gutangira kuzisiga mu ngo bazaba batarasanzemo abantu; ntibagomba kubikora mbere yaho. Ntuzibagirwe guha izo mpapuro z’itumira abo usubira gusura, abo uyoborera ibyigisho bya Bibiliya, bene wanyu, abo mukorana, abaturanyi n’abandi bantu muziranye.
5. Kuki ubu twagombye gutangira kwitegura gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
5 Gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha: Mbese ushobora kurushaho kwamamaza ishimwe rya Yehova ukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe, Mata na Gicurasi? Kubigenza utyo bishobora kugusaba kugira ibintu bimwe na bimwe uhindura kuri gahunda zawe za buri munsi (Ef 5:15-17). Ushobora kwiringira ko nushyiraho imihati kugira ngo ukore byinshi mu murimo wa Yehova bizaguhesha ibyishimo n’imigisha ituruka kuri Yehova (Imig 10:22). Kubera ko igihe cy’Urwibutso cyegereje, iki ni cyo gihe cyo gutangira kwitegura.—Imig 21:5.
6. Ni irihe somo dushobora kuvana ku byabaye kuri mushiki wacu ufite imyaka 90, wabaye umupayiniya w’umufasha mu mwaka ushize?
6 Hari mushiki wacu ufite imyaka 90 wabaye umupayiniya w’umufasha mu mwaka ushize. Yagize ati “nubwo mu by’ukuri nkunda gukora mu busitani kandi nkaba narifuzaga gutangira kugira ibyo nateramo, nabonye ko nagombaga gushyira mu mwanya wa mbere ibintu bikwiriye. Kubera ko nifuzaga gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, niyemeje kuba umupayiniya w’umufasha muri Werurwe.” Mbese yaba yarahawe imigisha kubera iyo mihati yashyizeho? Yagize ati “numva ndushijeho kwegera itorero, kandi ibyo byatumye ndushaho kwegera Yehova.” Mbese dushobora gusuzuma ibyo dushyira mu mwanya wa mbere, maze natwe tukagira ibyo duhindura mu gihe ari ngombwa?
7. Mbese gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha biragoye?
7 Kuzuza amasaha 50 umupayiniya w’umufasha asabwa bishobora kutakugora nk’uko ubitekereza. Jya usuzuma gahunda zawe za buri munsi ubishyize mu isengesho, ukore ingengabihe, hanyuma uyandike muri gahunda zawe z’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Uzi neza imimerere yawe. Niba ufite ibibazo by’uburwayi kandi ukaba udafite imbaraga, wenda ushobora kwifatanya mu murimo amasaha make buri munsi. Niba ufite akazi cyangwa ukaba uri umunyeshuri, kwifatanya mu murimo ku migoroba cyangwa mu mpera z’ibyumweru bishobora kugufasha gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.
8. Ni iki cyafashije umugabo n’umugore we kuba abapayiniya b’abafasha?
8 Hari abagize imiryango benshi bashoboye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Mu myaka yashize, hari umugabo n’umugore bashidikanyaga kuzuza fomu kubera ko batekerezaga ko imimerere yabo itari kubemerera kuba abapayiniya b’abafasha. Babikozeho iki? Bagize bati “twasenze Yehova kugira ngo adufashe gusohoza ibyo twari tumaze igihe kirekire twifuza gukorera hamwe.” Kwitegura neza byatumye bashobora kugera ku ntego yabo. Bongeyeho bati “byari bihebuje. Twabonye imigisha myinshi. Inama twabagira ni uko namwe mwabigerageza. Kuba umuryango wacu warabikoze, namwe mushobora kubigeraho.”
9. Ni iki wagombye gukora mu cyigisho cy’umuryango cy’ubutaha kugira ngo ufashe abawugize kwitegura amezi yegereje yo gukora umurimo mu buryo bwihariye?
9 Kuki mu cyigisho cy’umuryango cy’ubutaha utateganya igihe cyo gusuzuma ukuntu buri wese mu bawugize yakwagura umurimo we mu mezi yegereje? Nubwo umuryango wawe wose utashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, wenda umwe mu bawugize ashobora kubigeraho haramutse habayeho ubufatanye kandi abawugize bakamufasha. Niba bidashoboka, umuryango wawe ushobora gushyiraho intego yo kumara gihe cy’inyongera wifatanya mu murimo muri aya mezi yegereje yo gukora umurimo mu buryo bwihariye.
10. Kuki twagombye kubwira abandi icyifuzo cyacu cyo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri iki gihe cy’Urwibutso?
10 Mujye mufashanya: Iyo ufite ishyaka bituma n’abandi barigira. Jya uvuga icyifuzo cyawe cyo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Ibyo bishobora gutera abandi inkunga yo kuzuza fomu. Byongeye kandi, ababaye abapayiniya mu gihe cyashize bashobora kukungura ibitekerezo bizagufasha gutunganya gahunda zawe bigatuma ugera ku ntego yawe (Imig 15:22). Niba ushobora kuba umupayiniya w’umufasha, kuki utatumira undi mubwiriza wenda uri mu mimerere nk’iyawe akifatanya nawe muri uwo murimo ushimishije?
11. Ni gute abasaza bashobora gushishikariza ababwiriza kuba abapayiniya b’abafasha muri aya mezi yegereje?
11 Abasaza benshi bashyiraho gahunda za ngombwa kugira ngo bazifatanye muri ubwo buryo bwihariye umurimo ukorwamo (Heb 13:7). Ibyo rwose bitera inkunga abagize itorero. Nanone abasaza bashobora gutuma abandi bashishikarira kuba abapayiniya binyuze mu biganiro bagirana. Amagambo make atera inkunga avuzwe mu bugwaneza cyangwa ibitekerezo by’ingirakamaro, bishobora kuba ari byo gusa bikenewe mu gushishikariza ababwiriza bamwe na bamwe kuba abapayiniya b’abafasha. Umugenzuzi w’umurimo ashobora kuzateganya andi materaniro y’inyongera ya porogaramu yo kujya kubwiriza, kugira ngo buri wese yifatanye n’abandi kubwiriza mu matsinda, ndetse na nyuma y’akazi cyangwa igihe umuntu avuye ku ishuri. Izo gahunda zagombye kujya zitangazwa buri gihe. Nanone azareba neza niba hari amafasi n’ibitabo bihagije.
12. Ni iki wagombye gukora niba udashobora kuba umupayiniya w’umufasha?
12 Nubwo imimerere urimo yaba itakwemerera gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, ushobora gutera inkunga abawukora kandi ushobora gusenga ubasabira (Imig 25:11; Kolo 4:12). Ushobora wenda gushyiraho gahunda yo kwifatanya na bo mu murimo ku wundi munsi hagati mu cyumweru, cyangwa ukamara igihe kirekire mu murimo kurusha uko wari usanzwe ubigenza.
13. Ni iyihe ntego yashyizweho mu Rwanda, kandi se ni gute itorero ryanyu rishobora gutuma igerwaho?
13 Intego yo mu kwezi kwa Mata ni ukugira abapayiniya b’abafasha 2.000: Umubare munini w’abapayiniya b’abafasha wagezweho mu Rwanda muri Mata 2.000 wari 1.059. Bityo rero, intego ishyize mu gaciro yo mu kwezi kwa Mata kwegereje ni abapayiniya b’abafasha 2.000. Dushobora kuyigeraho ari uko umubwiriza 1 ku babwiriza 7 bo muri buri torero akoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Birumvikana ko amatorero amwe n’amwe azagira ababwiriza benshi bazaba bari mu mimerere ibemerera kuba abapayiniya b’abafasha. Amatorero menshi ashobora kugera kuri iyo ntego mu buryo bworoshye. Tekereza ukuntu ibyo bizashimisha abagize itorero ryanyu kandi bikagira ingaruka nziza ku murimo mu ifasi yanyu!
14. Kuki ukwezi kwa Mata ari ukwezi kwiza cyane ko gukoramo umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
14 Kuki ukwezi kwa Mata ari ukwezi kwiza cyane ko gukoramo umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha? Urwibutso ruzaba mu ntangiriro z’ukwezi; ibyo bizadufasha kubona igihe gihagije cyo gusubira gusura abateranye ku Rwibutso. Muri uko kwezi tuzatanga amagazeti dufite intego yo guha igitabo Icyo Bibiliya yigisha abantu dusubira gusura, hamwe n’intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Bityo rero, gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Mata bizadufasha kubona uburyo bwinshi bwo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Nanone kandi, ukwezi kwa Mata gufite iminsi itanu yo ku Cyumweru ndetse na konji, ibyo bikaba bizatuma kuzuza fomu byorohera abafite akazi hamwe n’abanyeshuri.
15. Uko igihe cy’Urwibutso cyegereza, kuki twagombye kumva ko ibintu byihutirwa?
15 Uko buri mwaka turangije igihe cy’Urwibutso, ni na ko turushaho kwegereza iherezo ry’iyi si. Igihe gisigaye cyo kubwira abandi iby’Imana yacu ikomeye kiragabanutse (1 Kor 7:29). Iki gihe cy’Urwibutso nikimara kurangira, uburyo buhebuje bwo guhimbaza Data wo mu ijuru tuzaba twarabonye muri icyo gihe ntibuzongera kugaruka ukundi. Nimucyo muri iki gihe dutangire kwitegura kugira ngo muri Werurwe, Mata na Gicurasi tuzakore ibyo dushoboye byose mu gutangaza ishimwe rya Yehova.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Mbese muri Mata dushobora kugira abapayiniya b’abafasha 2.000?
◼ Suzuma ibyo ushyira mu mwanya wa mbere
◼ Suzumira hamwe n’abagize umuryango wawe intego mwashyiraho
◼ Jya ubwira abandi imigambi ufite