Intego nziza dukwiriye kwishyiriraho muri uyu mwaka mushya w’umurimo
1. Ni iyihe ntego twagombye kwishyiriraho muri uyu mwaka mushya w’umurimo?
1 Niba twifuza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, tugomba kwishyiriraho intego. Ni izihe ntego wishyiriyeho muri uyu mwaka mushya w’umurimo? Intego nziza cyane ni iyo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe cyangwa menshi. Kubera ko gukora uwo murimo ushimishije bisaba kwitegura mbere y’igihe, iki ni cyo gihe cyiza cyo gutangira kubitekerezaho. Kuki gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha twagombye kubigira intego?
2. Kuki twagombye kwishyiriraho intego yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
2 Impamvu twagombye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha: Gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha bituma twongera igihe tumara mu murimo bityo ‘tukarushaho’ gushimisha Data wo mu ijuru (1 Tes 4:1). Iyo dutekereje ibintu byose Yehova yadukoreye, imitima yacu idushishikariza kumumenyesha abandi (Zab 34:2, 3). Yehova abona ibyo twigomwa kugira ngo dukore byinshi mu murimo kandi arabyishimira (Heb 6:10). Kumenya ko iyo dukorana umwete binezeza Yehova, biradushimisha cyane.—Ngoma 29:9.
3, 4. Ni izihe nyungu duheshwa no gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
3 Ubusanzwe, uko ugenda urushaho gukora ikintu ni na ko kigenda kirushaho kukorohera kandi ukarushaho kucyishimira. Kongera igihe umara mu murimo bizatuma wumva wisanzuye igihe uzaba ubwiriza ku nzu n’inzu. Uzarushaho kugira ubuhanga bwo gutangiza ibiganiro no gukoresha Bibiliya. Uko uzagenda urushaho kuvuga ibihereranye n’ukwizera kwawe ni na ko kuzarushaho gukomera. Ababwiriza benshi batayoboraga icyigisho cya Bibiliya, bashoboye kugitangiza ubwo bakoraga umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.
4 Nanone, umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha ushobora kudutera inkunga twari dukeneye kugira ngo turwanye intege nke zo mu buryo bw’umwuka. Hari umuvandimwe wari warigeze kuba umupayiniya w’igihe cyose wabonye ko yamaraga igihe kinini mu kazi, maze yiyemeza gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’ukwezi kumwe. Yagize ati “natangajwe n’ukuntu uko kwezi kumwe kwangaruriye ubuyanja mu buryo bw’umwuka! Niyemeje gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha budahagarara, bimfasha kongera kuba umupayiniya w’igihe cyose.”
5. Ni gute dushobora kunesha ingorane yo kumva ko tutashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
5 Gutsinda imbogamizi: Bamwe bashobora gushidikanya kuzuza fomu ngo babe abapayiniya b’abafasha kubera ko bumva badafite ubuhanga bwo kubwiriza. Niba ibyo bigutera ubwoba, Yehova ashobora kugufasha nk’uko yafashije Yeremiya (Yer 1:6-10). Nubwo Mose ‘atabashaga kuvuga vuba kandi n’ururimi rwe rugatinda,’ Yehova yaramukoresheje kugira ngo asohoze ibyo ashaka (Kuva 4:10-12). Niba wumva utabishobora, jya usenga Yehova kugira ngo aguhe ubutwari.
6. Ni gute umuntu yashobora kuba umupayiniya w’umufasha kabone n’iyo yaba afite ibibazo by’uburwayi cyangwa afite gahunda zicucitse?
6 Mbese ujya utinya kuzuza fomu ngo ukore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha bitewe n’ibibazo by’uburwayi cyangwa gahunda zicucitse? Niba waramugaye ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu buryo buhuje n’ubushobozi bwawe. Niba ufite gahunda zicucitse, ushobora kureba ibintu bitari iby’ingenzi cyane ukabyimurira mu kundi kwezi. Abafite akazi bakora iminsi yose basabye konji y’umunsi umwe cyangwa ibiri, bityo babasha gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.—Kolo 4:5.
7. Kuki ari iby’ingenzi ko dusenga tuvuga icyifuzo dufite cyo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
7 Uko wabigeraho: Jya usenga Yehova umubwira icyifuzo ufite cyo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Jya usaba Yehova aguhe imigisha mu mihati ushyiraho kugira ngo wagure umurimo wawe (Rom 12:11, 12). Ashobora kugufasha gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge ku bihereranye n’ibyo wahindura kuri gahunda yawe (Yak 1:5). Niba wumva udafite icyo cyifuzo, jya usaba Yehova agufashe kubonera ibyishimo mu murimo wo kubwiriza.—Luka 10:1, 17.
8. Ni gute gushyira mu bikorwa amagambo aboneka mu Migani 15:22, byatuma ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
8 Mujye muganira mu muryango ku bihereranye n’intego yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha (Imig 15:22). Hari ubwo abagize umuryango bashyigikira umwe muri bo agakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Jya uganira n’abagize itorero cyane cyane abari mu mimerere nk’iyawe maze muvuge ibihereranye n’icyifuzo ufite cyo gukora umurimo w’ubupayiniya. Ibyo bishobora gutuma urushaho gushishikazwa no gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.
9. Ni ayahe mezi wahitamo kuzakoramo umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
9 Mu gihe usuzuma gahunda yawe y’uko uzakora umurimo mu mwaka mushya w’umurimo, ubona ari ryari uzashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha? Niba ufite akazi cyangwa uri umunyeshuri ushobora kureba amezi arimo iminsi ya konji cyangwa afite iminsi yo ku wa Gatandatu itanu cyangwa se iyo ku Cyumweru itanu. Urugero, ukwezi kwa Nzeri, Ukuboza, Werurwe na Kanama afite impera z’ibyumweru eshanu. Ukwezi kwa Gicurasi gufite iminsi itanu yo ku wa Gatandatu naho ukwa Kamena kukagira iyo ku Cyumweru itanu. Niba ufite ibibazo by’uburwayi ushobora kureba amezi ubusanzwe agira ibihe byiza. Ushobora no guteganya gukora umurimo w’ubupayiniya mu kwezi umugenzuzi w’akarere azasuriramo itorero ryanyu. Kubera ko Urwibutso rw’umwaka utaha ruzaba ku itariki ya 22 Werurwe, amezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi azaba ari igihe cyiza cyo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Numara guhitamo ukwezi cyangwa amezi wifuza kuzakoramo umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, uzakore ingengabihe izagufasha kuzuza amasaha asabwa.
10. Ni iki wakora niba wumva utashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
10 Nubwo waba wumva udashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri uyu mwaka w’umurimo wegereje, ushobora gukomeza kugira umwete mu murimo. Jya ukomeza gukora ibyo ushoboye byose mu murimo, wizeye ko Yehova anezezwa n’uko ukorana ubugingo bwawe bwose kugira ngo umuhe ibyiza kurusha ibindi (Gal 6:4). Jya ushyigikira abashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha kandi ubatere inkunga. Wenda ushobora kugira ibyo uhindura kuri gahunda yawe kugira ngo ushake undi munsi wo mu cyumweru wabwirizaho uri kumwe n’abakora umurimo w’ubupayiniya.
11. Kuki twagombye kumva ko ibintu byihutirwa?
11 Abagize ubwoko bwa Yehova bumva ko ibintu byihutirwa. Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ugomba gukorwa. Ubuzima bw’abantu buri mu kaga kandi igihe gisigaye ni gito (1 Kor 7:29-31). Urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu ruzadushishikariza gukoresha ubushobozi bwacu bwose mu murimo wo kubwiriza. Nidushyiraho imihati kandi tukitegura neza tuzashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha nibura mu kwezi kumwe muri uyu mwaka mushya w’umurimo kandi iyo ni intego nziza rwose.