Jya ‘ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye’
1. Ni ubuhe butumwa bwiza tugomba kugeza ku bantu?
1 Muri iyi si aho usanga inkuru nziza zarabaye ingume, twebwe dufite igikundiro cyo “kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana butagereranywa” (Ibyak 20:24). Ibyo bikubiyemo kumenyesha abantu ko vuba aha ‘iminsi y’imperuka’ igiye gusimburwa n’isi nshya ikiranuka ya Yehova, aho “ibya mbere [bizaba] byavuyeho” (2 Tim 3:1-5; Ibyah 21:4). Icyo gihe nta ndwara zizongera kubaho (Yes 33:24). Abapfuye bazazuka maze bongere babonane n’imiryango yabo hamwe n’incuti zabo (Yoh 5:28, 29). Isi yose izahinduka paradizo nziza cyane (Yes 65:21-23). Izo ni ingero nke gusa z’ubutumwa bwiza tugeza ku bantu.
2. Kuki igihe cy’Urwibutso kizaba ari igihe cyiza cyane cyo kubwiriza ubutumwa bwiza?
2 Amezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi kizaba ari igihe cyiza cyane cyo gutangaza ubwo butumwa bwiza. Nanone kandi, ku itariki ya 22 Werurwe izuba rirenze, ku isi hose tuzizihiza Urwibutso, akaba ari wo munsi mukuru w’ingenzi tugira buri mwaka. Iki ni cyo gihe cyo gutangira kwitegura kugira ngo tuzabashe kwagura umurimo wacu.
3. Ni iki cyafasha abigize umuryango kongera igihe bamara mu murimo wo kubwiriza?
3 Gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha: Mbese ushobora kunonosora gahunda zawe kugira ngo uzashobore gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe, abiri cyangwa yose uko ari atatu? Kuki mutabiganiraho mu cyigisho cyanyu cy’umuryango cy’ubutaha? Habayeho ubufatanye bw’abagize umuryango, umuntu umwe cyangwa benshi muri bo bashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha (Imig 15:22). Mujye mubibwira Yehova mu isengesho maze mwirebere ukuntu Yehova abaha imigisha mu mihati mushyiraho (Imig 16:3). Niba bidashobotse ko mu muryango haboneka umuntu wakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, abagize uwo muryango bose bashobora kwishyiriraho intego yo kongera igihe bamara mu murimo wo kubwiriza, bakifatanya n’abashoboye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.
4. Ni gute twanonosora gahunda zacu kugira ngo dushobore gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha kabone n’iyo twaba dufite akazi kadutwara igihe kinini?
4 Niba ufite akazi kagutwara igihe kinini, kugira gahunda nziza bishobora kugufasha gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Ushobora gufata akanya gato mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita maze ukabwiriza. Ushobora no gusaba ifasi hafi yo mu rugo cyangwa hafi y’aho ukorera maze ukajya wifatanya mu murimo wo kubwiriza mu gihe cy’isaha imwe cyangwa se irengaho haba mbere cyangwa nyuma y’akazi. Ushobora kongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza wimurira gahunda zawe zitari iz’ingenzi cyane mu kundi kwezi kandi ukajya ubwiriza umunsi wose mu mpera z’ibyumweru. Hari abagiye bafata konji y’umunsi umwe cyangwa ibiri kugira ngo bifatanye mu murimo wo kubwiriza.
5. Ni gute ushobora gufasha abageze mu za bukuru cyangwa abamugaye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
5 Niba ugeze mu za bukuru cyangwa ukaba ufite ubumuga cyangwa se intege nke, ushobora kuba umupayiniya w’umufasha ugiye umara igihe gito buri munsi mu murimo wo kubwiriza. Jya usenga Yehova umusaba kuguha “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Kor 4:7). Hari mushiki wacu wakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha afite imyaka 106. Bene wabo b’Abakristo hamwe n’abagize itorero baramufashije bituma ashobora kubwiriza ku nzu n’inzu, asubira gusura, ayobora ibyigisho bya Bibiliya kandi ashobora kwifatanya mu bundi buryo umurimo wo kubwiriza ukorwamo. Yatangije ibyigisho bya Bibiliya abantu icumi. Yagize ati “iyo ntekereje igikundiro gihebuje nagize cyo kuba umupayiniya w’umufasha, umutima wanjye urushaho gukunda no gushimira Yehova, Umwana we hamwe n’umuteguro we wuje urukundo. Numva rwose nifuza kuvuga nti ‘warakoze Yehova.’”
6. Ni gute abakiri bato babatijwe bakiri abanyeshuri bashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha?
6 Niba ukiri muto ukaba warabatijwe kandi ukaba uri umunyeshuri, nawe ushobora kuzuza fomu ukaba umupayiniya w’umufasha. Kimwe n’abakora akazi kabatwara igihe kinini, ushobora gushyiraho gahunda yo kubwiriza cyane cyane mu mpera z’ibyumweru. Igihe uvuye ku ishuri mu minsi imwe n’imwe, ushobora kubwiriza mu gihe cy’isaha imwe cyangwa se irenzeho. Mbese haba hari konji muzagira ku buryo wayikoresha ubwiriza? Niba wifuza gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha uzabiganireho n’ababyeyi bawe.
7. Ni iki abasaza bakora kugira ngo bashishikarize abagize itorero gukora umurimo mu gihe cy’Urwibutso?
7 Murusheho kubishishikariza abandi: Urugero abasaza batanga rushobora kurushaho gushishikaza abagize itorero (1 Pet 5:2, 3). Bashobora gushyiraho andi materaniro y’umurimo wo kubwiriza agenewe abazifatanya mu murimo wo kubwiriza mu gitondo kare, nyuma y’amasomo cyangwa nyuma y’akazi. Umugenzuzi w’umurimo yagombye gushyiraho ababwiriza bujuje ibisabwa bo kuyobora ayo materaniro, akareba niba hari amafasi ahagije kandi ko hari amagazeti n’ibitabo bihagije bizakoreshwa muri ayo mezi yo gukora umurimo mu buryo bwihariye.
8. Ni irihe somo tuvana ku byabaye ku itorero rimwe?
8 Hari abasaza bo mu itorero rimwe batangiye gushishikariza abarigize gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha hasigaye amezi runaka ngo Urwibutso rube. Buri cyumweru bamenyeshaga abagize itorero umubare w’ababwiriza bemerewe gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Ibyo byatumye abifuzaga kwagura umurimo bumva ko bari kubona abantu benshi bari kubashyigikira. Hashyizweho andi materaniro y’umurimo wo kubwiriza ya mu gitondo kare ndetse na nimugoroba. Ibyo byatumye ababwiriza bagera kuri 53, ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’abagize itorero, bakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kwa Mata.
9. Kuki igihe cy’Urwibutso ari igihe cyiza cyane ku bujuje ibisabwa ngo batangire kubwiriza ubutumwa bwiza?
9 Jya ufasha abandi kubwiriza: Iyo abakiri bashya hamwe n’abakiri bato bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza, bashobora gutumirirwa kujya kubwiriza bari hamwe n’ababwiriza b’inararibonye. Uburyo nk’ubwo bushobora kuboneka mu gihe cy’Urwibutso kuko abenshi mu bagize itorero bongera igihe bamara mu murimo. Mbese hari umuntu uyoborera icyigisho cya Bibiliya ufite amajyambere kandi akaba yaramaze guhuza imibereho ye n’amahame ya Yehova akiranuka? Mbese waba ufite abana bafite imyifatire myiza kandi bakaba bafite amajyambere ariko bakaba bataraba ababwiriza? Niba baragaragaje icyifuzo cyo kuba ababwiriza batarabatizwa kandi nawe ukaba ubona bujuje ibisabwa, uzabimenyeshe umwe mu basaza b’itorero ryanyu. Umugenzuzi uhagarariye itorero azagena abasaza babiri kugira ngo wowe n’umwana wawe cyangwa uwo uyoborera icyigisho cya Bibiliya mubiganireho na bo.
10. Ni iki abasaza bakora kugira ngo bafashe abakonje?
10 Abantu bakonje na bo, amezi ari imbere azababera igihe cyiza cyo kongera gukora umurimo bafatanyije n’itorero. Abagenzuzi b’ibyigisho by’igitabo cy’itorero hamwe n’abandi basaza bagombye gushyiraho imihati bagasura abo bantu kandi bakabatumira kugira ngo bajyane kubwiriza. Niba bamaze igihe kirekire barakonje, abasaza babiri bazabanza baganire na bo maze bemeze niba bujuje ibisabwa kugira ngo bongere kubwiriza.—km 11/00 p. 3.
11. Ni ikihe kimenyetso gikomeye kurusha ibindi kigaragaza “ubuntu bw’Imana butagereranywa?”
11 Itegure Urwibutso: Incungu ni ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi kigaragaza “ubuntu bw’Imana butagereranywa” (Ibyak 20:24). Abantu babarirwa muri za miriyoni bagaragaza ugushimira bo hirya no hino ku isi, bazateranira hamwe ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe izuba rirenze, kugira ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Twifuza gutumira abantu bose bafite imitima itaryarya no kubafasha kuzaza muri icyo gikorwa cy’ingenzi cyane kigaragaza ubuntu butagereranywa Yehova yagiriye abantu.
12. Ni ba nde twatumirira kuzaza mu Rwibutso?
12 Uzakore urutonde rw’abantu wifuza gutumira. Birumvikana ko urwo rutonde ruzaba ruriho bene wanyu, abaturanyi bawe, abo muziranye haba ku kazi cyangwa ku ishuri, abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya cyangwa abo wigeze kuyoborera hamwe n’abandi bantu uhora usubira gusura. Niba bamwe mu bo utumira bafite ibibazo ku bihereranye n’Urwibutso, ushobora kwifashisha igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ku ngingo yo mu mugereka wo ku ipaji ya 206-208 ivuga ibihereranye n’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Ibyo bishobora no gutuma utangiza icyigisho cya Bibiliya, kuko uzaba wabonye uburyo bwo gukoresha igitabo twifashisha igihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya.
13. Ni gute Yehova yahaye imigisha ababwiriza babiri bashyizeho imihati kugira ngo batumirire abantu kuzaza mu Rwibutso?
13 Hari mushiki wacu wakoze urutonde rw’imiryango 48 yashakaga gutumira. Uko yagendaga atumira abagize iyo miryango yacaga umurongo mu mazina yabo maze akandika itariki abatumiriyeho. Mbega ukuntu yishimye ubwo abantu 26 yatumiye bazaga mu Rwibutso! Hari umuvandimwe ufite iduka watumiye umukozi we wari warahoze ari umupadiri. Uwo mukozi yaje mu Rwibutso. Nyuma yaho yagize ati “mu gihe cy’isaha imwe gusa nize ibintu byinshi ku bihereranye na Bibiliya kurusha ibyo nize mu myaka 30 namaze muri Kiliziya Gatolika.” Nyuma gato y’Urwibutso yemeye kuyoborerwa icyigisho mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha.
14. Ni iyihe gahunda izakorwa ku isi hose izatangira ku itariki ya 1 Werurwe?
14 Gahunda yo gutumira: Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe kugeza ku itariki ya 22 Werurwe, ku isi hose hazatangwa impapuro zihariye zo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso. Ababwiriza bose bazishimira kwifatanya mu buryo bwuzuye muri iyo gahunda y’ingenzi. Ni byiza kwihera nyir’inzu urupapuro rumutumira aho kurusiga ku muryango. Icyakora niba mufite ifasi nini, abasaza bashobora kwemeza niba mushobora gusiga impapuro z’itumira mu ngo mutasanzemo abantu, ariko mukabikorana amakenga. Mu mpera z’ibyumweru tuzajya dutanga amagazeti azaba atangwa muri icyo gihe.
15. Ni gute twatanga urupapuro rwo gutumirira abantu kuzaza mu Rwibutso?
15 Kubera ko dufite igihe gito cyo gutanga izo mpapuro z’itumira, byaba byiza dukoresheje amagambo make mu gihe tuzitanga. Jya ugaragaza umwuka wa gicuti hamwe n’ibyishimo. Ushobora nko kuvuga uti “wowe n’umuryango wawe hamwe n’incuti zawe tubatumiriye kuzaza mu gikorwa cy’ingenzi kizaba ku itariki ya 22 Werurwe. Uru ni urupapuro rugutumira. Ibisobanuro birambuye byanditse kuri urwo rupapuro.” Nyir’inzu ashobora kugira ibyo yibaza cyangwa akemera urwo rupapuro ndetse akavuga ko azaza. Jya witegereza ugushimishwa yagaragaje maze umuhe gahunda yo kugaruka kumusura.
16. Ni iyihe nkuru y’ibyabaye igaragaza agaciro ka gahunda yo gutumirira abantu bo mu ifasi yacu kuzaza mu Rwibutso?
16 Mu mwaka ushize, umusirikare yabonye ku muryango we urupapuro rwamutumiriraga kuza mu Rwibutso. Yiyemeje kujyayo ariko yagombaga kubanza gusaba umukuriye uruhushya. Igihe yerekaga umukuriye urwo rupapuro rw’itumira, umukuriye yaracecetse gato maze amubwira ko ababyeyi be na bo ari Abahamya kandi ko na we yajyaga ajyana na bo mu materaniro. Yahaye uwo musirikare uruhushya kandi na we ubwe amuherekeza mu Rwibutso.
17. Ni gute twagaragaza ko tutananiwe kugera ku ntego y’ubuntu bw’Imana butagereranywa?
17 Jya ugaragaza ko ushimira: Uko igihe cy’Urwibutso rwo mu mwaka wa 2008 kigenda cyegereza, nimucyo buri wese muri twe atekereze ku buntu butagereranywa Yehova yatugiriye. Intumwa Pawulo yaranditse ati “turabinginga nanone ngo mwe kwemera ubuntu butagereranywa bw’Imana, hanyuma ngo munanirwe kugera ku ntego yabwo” (2 Kor 6:1). Ni gute tugaragaza ko tutananiwe kugera ku ntego y’ubuntu bw’Imana butagereranywa? Pawulo yaranditse ati “ahubwo mu buryo bwose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana” (2 Kor 6:4). Ku bw’ibyo, tugaragaza ko dushimira Yehova kubera impano yaduhaye tugira imyifatire myiza n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Muri icyo gihe cy’Urwibutso tuzaba dufite uburyo bwiza cyane bwo kongera igihe tumara mu murimo tubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Ni ba nde bashobora kuba abapayiniya b’abafasha?
◼ Abagize imiryango
◼ Abafite akazi kabatwara igihe kinini
◼ Abamugaye n’abageze mu za bukuru
◼ Abanyeshuri
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Igihe utanga impapuro z’itumira:
◼ Jya uvuga amagambo make kandi ugaragaze ibyishimo
◼ Jya witegereza ugushimishwa kwagaragajwe kandi usubire gusura
◼ Jya utanga amagazeti mu mpera z’icyumweru