Igihe cy’Urwibutso ni igihe cyo kwagura umurimo
1. Ni izihe mpamvu dufite zagombye gutuma twagura umurimo wacu muri Werurwe, Mata na Gicurasi?
1 Ese ushobora kwagura umurimo mu gihe cy’Urwibutso dutegereje? Ababwiriza bamwe na bamwe bazaba bafite konji cyangwa bari mu biruhuko ku buryo bashobora kumara icyo gihe bari mu murimo. Guhera ku itariki ya 2 Mata tuzatangira gahunda yihariye yo gutumira abantu bashimishijwe kugira ngo bazaze kwifatanya na twe mu kwizihiza Urwibutso ruzaba ku itariki ya 17 Mata. Nyuma yaho, tuzihatira gutuma abateranye ku Rwibutso barushaho gushimishwa maze tubatumire muri disikuru yihariye izatangwa mu cyumweru gitangira ku itariki ya 25 Mata. Ku bw’ibyo rero, dufite impamvu nyinshi zo kureba uko twakwagura umurimo wacu muri Werurwe, Mata na Gicurasi.
2. Ni ubuhe buryo bwiza cyane bwo kwagura umurimo?
2 Ubupayiniya bw’ubufasha: Uburyo bwiza cyane bwo gukora byinshi ni ugukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Kubera ko twese tuba duhuze, ubusanzwe ibyo bisaba kwitegura mbere y’igihe no kugira ibyo duhindura kuri gahunda zacu (Imig 21:5). Ushobora gusubika bimwe mu bintu wari usanzwe ukora bitari iby’ingenzi cyane (Fili 1:9-11). Kuki se utabwira abigize itorero icyifuzo ufite cyo kuba umupayiniya w’umufasha kugira ngo urebe niba bashobora kwifatanya nawe muri uwo murimo?
3. Vuga uko abagize umuryango bakwagura umurimo wabo.
3 Byaba byiza muri gahunda yanyu y’ubutaha y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango muganiriye ku ntego buri wese mu bagize umuryango afite (Imig 15:22). Mwese nimushyira hamwe, hari igihe bamwe mu bagize umuryango bazashobora gukora umurimo w’ubupayiniya mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa amezi menshi. Byagenda bite se muramutse musanze ibyo bidashoboka? Abagize umuryango bashobora kongera igihe bamara mu murimo babwiriza mu masaha ya nimugoroba cyangwa bakabwiriza igihe kinini mu mpera z’ibyumweru.
4. Ni iyihe migisha tuzabona nitwagura umurimo wacu mu gihe cy’Urwibutso?
4 Yehova yita ku byo dukora byose mu murimo we kandi yishimira ibitambo tumutura (Heb 6:10). Kugira icyo duha Yehova na bagenzi bacu biduhesha ibyishimo (1 Ngoma 29:9; Ibyak 20:35). Ese ushobora kwagura umurimo wawe mu gihe cy’Urwibutso maze ukibonera ibyishimo byinshi n’imigisha?