Gira uruhare mu gutuma igihe cy’Urwibutso kiba igihe gishimishije
1. Ni iki wakora kugira ngo uzagire ibyishimo byinshi mu gihe cy’Urwibutso?
1 Ese wifuza kugira ibyishimo byinshi mu kwezi kwa Weruwe, Mata na Gicurasi? Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ukwagura umurimo wawe wo kubwiriza ukaba umupayiniya w’umufasha niba bishoboka. Ni mu buhe buryo ibyo bizatuma urushaho kugira ibyishimo?
2. Ni mu buhe buryo kwagura umurimo bizatuma turushaho kugira ibyishimo?
2 Uzarushaho kugira ibyishimo: Gusenga Yehova bituma duhaza icyifuzo yaturemanye cyo gukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bigatuma tugira ibyishimo kandi tukanyurwa (Mat 5:3). Nanone kandi tubonera ibyishimo mu gutanga kuko ari ko turemwe (Ibyak 20:35). Umurimo wo kubwiriza dukora utuma dukora ibyo bintu byombi, ni ukuvuga gusenga Imana no gufasha abandi. Bihuje n’ubwenge rero kumva ko kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza bituma tugira ibyishimo byinshi. Nanone uko tumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza ni na ko turushaho kugira ubuhanga muri uwo murimo. Iyo tugize ubuhanga, turushaho kwigirira icyizere bityo ubwoba tugira bukagabanuka. Tubona uburyo bwinshi bwo kubwiriza no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Ibyo byose bituma turushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza.
3. Kuki Werurwe na Mata ari amezi meza yo gukora ubupayiniya bw’ubufasha?
3 Werurwe na Mata azaba ari amezi meza yo gukora ubupayiniya bw’ubufasha kuko umuntu azaba ashobora guhitamo gukora amasaha 30 cyangwa 50. Nanone guhera kuwa gatandatu tariki ya 22 Werurwe kugeza ku munsi w’Urwibutso uzaba kuwa mbere tariki ya 14 Mata, tuzifatanya muri gahunda ishimishije yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso. Abagize amatorero bazaba basabwe n’ibyishimo kuko bazakora umurimo “bafatanye urunana” kugira ngo batumire abantu benshi uko bishoboka kose mu gihe cyagenwe.—Zef 3:9.
4. Ni iki wagombye gukora niba wifuza kuba umupayiniya w’umufasha?
4 Itegure uhereye ubu: Niba utaritegura, fata igihe usuzume ingengabihe yawe, urebe ibyo wahindura kugira ngo wagure umurimo mu kwezi kumwe cyangwa amezi menshi. Ujye ubishyira mu isengesho (Yak 1:5). Ujye ubiganiraho n’abagize umuryango wawe cyangwa abandi bagize itorero (Imig 15:22). Uzibonera ko nawe ushobora kugira ibyishimo bibonerwa mu gukora ubupayiniya bw’ubufasha nubwo waba ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa akazi kenshi.
5. Ni izihe ngororano tuzabona nitwagura umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’Urwibutso?
5 Yehova ashaka ko abagaragu be bagira ibyishimo (Zab 32:11). Nitwihatira kwagura umurimo wacu mu gihe cy’Urwibutso, bizatuma turushaho kugira ibyishimo byinshi kandi bishimishe Data wo mu ijuru.—Imig 23:24; 27:11.