‘Bwiriza Ijambo ry’Imana mu Buryo Bwuzuye’
1 Mbese, iyo ugaragaza ugushimira nta buryarya ku bw’ikintu cyiza uhawe, ntubigaragaza binyuriye mu myifatire ugira no mu bikorwa ukora? Ni ko wabigenza nta gushidikanya! Ku bihereranye n’ubuntu hamwe n’ineza yuje urukundo Yehova agirira abantu, zirikana uko intumwa Pawulo yabyitabiriye. Yiyamiriye igira iti “Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka”! Iyo ‘mpano itarondoreka’ ikubiyemo iki? Ikubiyemo “ubuntu bw’Imana” bwose yatugaragarije, ikaba yarabutugaragarije mu buryo buruta ubundi bwose itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo abe incungu y’ibyaha byacu.—2 Kor 9:14, 15; Yoh 3:16.
2 Mbese, Pawulo yagaragaje uko gushimira mu magambo gusa? Ashwi da! Yagaragaje ugushimira kwe kwimbitse mu buryo bwinshi. Yahangayikishwaga cyane n’imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’Abakristo bagenzi be, kandi yifuzaga gukora uko ashoboye kose kugira ngo abafashe kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ineza yuje urukundo y’Imana. Ku bihereranye n’abo bantu, Pawulo yaravuze ati “mudutera imbabazi, tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu, kuko mwatubereye inkoramutima cyane” (1 Tes 2:8). Uretse gufasha abari baramaze kuba bamwe mu bagize itorero kugira ngo barinde agakiza kabo, Pawulo yabwirizaga ubutumwa bwiza ubutarambirwa, agakora urugendo rw’ibirometero bibarirwa mu bihumbi ku butaka no mu nyanja kugira ngo ashake abantu “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” (Ibyak 13:48, NW ). Kuba Pawulo yarashimiraga mu buryo bwimbitse ku bw’ibyo Yehova yari yaramukoreye byose, byamusunikiye ‘kubwiriza ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye.’—Kolo 1:25, NW.
3 Mbese, kuba dushimira ku bw’ibyo Yehova yadukoreye byose ntibidusunikira guha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka abantu babukeneye mu itorero ryacu (Gal 6:10)? Kandi se, ntidusunikirwa kwifatanya mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu ifasi yacu yose?—Mat 24:14.
4 Uburyo Dufite bwo Kugaragaza Ugushimira: Buri mwaka, Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruduha uburyo bwihariye bwo kugaragaza ugushimira ku bw’ibyo Yehova na Yesu badukoreye. Iryo si irindi teraniro tugira cyangwa uburyo busanzwe bwo kwibuka ikintu cyabayeho gusa. Yesu yagize ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” (Luka 22:19, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ni igihe cyo gutekereza ku wo Yesu yari we. Ni igihe cyo kuzirikana ko ari muzima kandi akaba afite imirimo akora muri iki gihe, afite ikuzo n’ubwami yahawe kubera ko yabaye uwizerwa mu mibereho ye kandi akitangaho igitambo. Nanone kwizihiza urwo Rwibutso ni uburyo bwo kugaragaza ko tugandukira ubutware bwa Kristo, kuko ari we uyobora ibirebana n’itorero rya Gikristo hamwe n’ibikorwa rikora (Kolo 1:17-20). Abagize ubwoko bw’Imana bose bagombye guterana ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Muri uyu mwaka, ruzaba ku wa Kane, tariki ya 28 Werurwe 2002, izuba rirenze.
5 Kubera imihati myinshi yashyizweho mbere yo kwizihiza Urwibutso rwo mu mwaka ushize, mu Rwanda twagize ukwiyongera gushya kw’abateranye bagera ku 41.854. Hazaterana abangana iki muri uyu mwaka? Ahanini bizaterwa n’ukuntu ‘tuzakorana umwete kandi tukihata,’ dufasha abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo baterane.—1 Tim 4:10, NW.
6 Uretse guterana ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, dushobora no kwagura umurimo wacu wo kubwiriza. Nta gushidikanya ko abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bazakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa amezi menshi. Umwaka ushize, twagize abapayiniya b’abafasha 571 muri Werurwe, na 1.091 muri Mata mu gihe cy’Urwibutso. Mbese, ushobora gushyira ibintu byawe kuri gahunda kugira ngo ubone uko ukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri uyu mwaka? Bwaba ari uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza ko ushimira nta buryarya ku bw’impano yuje urukundo y’Imana, ari yo gitambo cya Kristo. Ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova azaguha umugisha nk’uko urugero rukurikira rubigaragaza.
7 Hari mushiki wacu ufite akazi k’umubiri k’igihe cyose wanditse ibihereranye n’ibyo yiboneye igihe yakoraga umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe umwaka ushize, agira ati “Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 2001 wateye buri muntu wese wari uri mu mimerere ibimwemerera, inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’Urwibutso. Kubera ko ukwezi kwa Werurwe kwari gufite iminsi y’uwa Gatandatu itanu, ibyo byahuje neza na gahunda yanjye. Bityo, niyemeje kuzuza fomu.” Mu ntangiriro z’uko kwezi, yishyiriyeho intego yo kugerageza gutangiza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Mbese, yaba yarageze kuri iyo ntego? Yego rwose! Ni iki yavuze mu gusoza kwe? Yagize ati “iyo dushyizeho imihati y’ikirenga, tubona imigisha ihebuje.”
8 Ni izihe nyungu zibonwa n’abagize umuryango bakorera hamwe umurimo w’ubupayiniya? Umuryango ugizwe n’abantu bane bose bakoze umurimo w’ubupayiniya muri Mata umwaka ushize, babonye ko uko kwezi kutazigera kwibagirana. Nyina w’abana muri uwo muryango yagize ati “mbega ukuntu twabonaga ibintu mu buryo burangwa n’icyizere buri munsi, kubera ko twifatanyirizaga hamwe mu murimo! Kuganira ku byo twabaga twakoze buri munsi mu murimo, byatumaga igihe cy’amafunguro ya saa sita gishimisha cyane.” Umwana w’umuhungu yaravuze ati “nashimishwaga no gukora umurimo wo kubwiriza ndi kumwe na Papa mu minsi y’imibyizi, igihe ubusanzwe aba akora akazi k’umubiri.” Se yagize icyo yongeraho agira ati “kuba ndi umutware w’umuryango, numvaga ntewe ibyishimo no kuba nari nzi ko twari turimo dukorera hamwe umurimo w’ingenzi cyane kuruta iyindi mu gihe cyacu.” Mbese, umuryango wawe ushobora gukorera hamwe umurimo w’ubupayiniya? Kuki se mutagirana ikiganiro mu rwego rw’umuryango maze mukareba niba abagize umuryango wanyu bose bashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri iki gihe cy’Urwibutso?
9 Mbese, Dushobora Gutuma Ukwezi kwa Werurwe Kutubera Kwiza Cyane Kuruta Ayandi Mezi? Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, Umurimo Wacu w’Ubwami wabajije ikibazo kigira kiti “Mbese, Dushobora Gutuma Ukwezi kwa Mata mu Mwaka wa 2000 Kutubera Kwiza Cyane Kuruta Ayandi?” Igisubizo cyabaye ikihe? Habayeho ukwiyongera gushya mu bintu byinshi. Umurimo wakozwe mu gihe cy’Urwibutso mu mwaka ushize waruse kure cyane uwakozwe mu mwaka wawubanjirije! Byongeye kandi, twagize ukwiyongera gushya mu masaha, mu gutanga amagazeti no mu gusubira gusura. Mbese, waba wibuka ishyaka ryarangwaga mu itorero ryanyu bitewe n’inkubiri yo gukora umurimo wo mu buryo bw’umwuka muri ayo mezi yihariye? Mbese, muri uyu mwaka dushobora kugera ku byakozwe icyo gihe cyangwa ndetse tukanabirenza? Niduhuriza hamwe imihati yacu, ukwezi kwa Werurwe 2002 gushobora “Kutubera Kwiza Cyane Kuruta Ayandi [Mezi].” Kuki tuvuze ukwezi kwa Werurwe?
10 Hari impamvu ebyiri zituma ukwezi kwa Werurwe kugomba kuba ukwezi kwihariye k’umurimo. Iya mbere ni uko Urwibutso ruzaba ahagana mu mpera za Werurwe, ibyo bikaba biduha umwanya uhagije mu ntangiriro z’ukwezi wo gutumira abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bazaterane. Impamvu ya kabiri ni uko muri uyu mwaka ukwezi kwa Werurwe gufite impera z’ibyumweru eshanu zuzuye, ibyo bikazatuma gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha birushaho korohera abantu bakora akazi k’umubiri cyangwa abanyeshuri. None se, kuki ubu utakwicara ugakora gahunda ishoboka, wifashishije kalendari wahawe muri uyu mugereka? Gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha bishobora koroha cyane kurusha uko ubitekereza. Urugero, uramutse ugennye amasaha 8 mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru muri izo mpera z’icyumweru eshanu, wakenera gukora gahunda y’amasaha 10 gusa y’inyongera mu kindi gihe gisigaye cy’ukwezi kugira ngo wuzuze amasaha 50 asabwa.
11 Ni iki abasaza bashobora gukora kugira ngo bafashe abagize itorero bose “kubwiriza ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye”? Nimubibashishikarize binyuriye mu biganiro mutanga mu materaniro no mu biganiro bya bwite mugirana na bo. Abayobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero hamwe n’ababungirije bashobora gufata iya mbere mu kuvugana na buri wese wifatanya n’itsinda ryabo bityo bagaha ubufasha buri wese ku giti cye. Amagambo make yo gutera inkunga arangwa n’ineza, cyangwa ibitekerezo runaka by’ingirakamaro, bishobora kuba ari byo bikenewe gusa (Imig 25:11). Abantu benshi bazabona ko nibagira utuntu duke bahindura kuri gahunda yabo, bazashobora kugira icyo gikundiro cyo gukora umurimo ari abapayiniya b’abafasha. Mu matorero menshi, abenshi mu basaza n’abakozi b’imirimo, niba atari bose, hamwe n’abagore babo, batanga urugero rwiza binyuriye mu gukorera hamwe umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’Urwibutso. Ibyo byateye ababwiriza benshi inkunga yo kwifatanya na bo. Hari ababwiriza bamwe na bamwe badashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha bitewe n’inzitizi zo mu buryo bw’umubiri cyangwa indi mimerere; ariko kandi, bashobora guterwa inkunga yo kugaragaza ugushimira kwabo binyuriye mu gukora cyane uko bishoboka kose mu murimo, bifatanya n’abandi bagize itorero.
12 Kugira ngo ibyo bigerweho, bizaterwa n’imyiteguro yitondewe abasaza bazakora. Amateraniro y’umurimo wo kubwiriza agomba gushyirwa ku bihe bikwiriye mu cyumweru cyose. Niba bishoboka, umugenzuzi w’umurimo azagena mbere y’igihe abavandimwe bujuje ibisabwa kugira ngo bazajye bayobora amateraniro yose y’umurimo. Kwitegura neza ni ngombwa kugira ngo ayo materaniro atarenza igihe kiri hagati y’iminota 10 kugeza kuri 15, hakubiyemo gushyira ababwiriza mu matsinda, kubaha ifasi no gutanga isengesho. (Reba Agasanduku k’Ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 2001.) Gahunda y’umurimo wo kubwiriza muri uko kwezi igomba gusobanurirwa itorero mu buryo bwumvikana neza kandi ikamanikwa ku kibaho cy’amatangazo.
13 Hagomba guteganywa ifasi ihagije. Umugenzuzi w’umurimo agomba guhura n’umuvandimwe ushinzwe amafasi kugira ngo bakore imyiteguro yo gukora mu mafasi atarakozwemo umurimo kenshi. Hagomba gutsindagirizwa ibihereranye no gukorera umurimo aho batasanze abantu imuhira, gutanga ubuhamya mu mihanda no kuva ku iduka bajya ku rindi, no gutanga ubuhamya mu gihe cya nimugoroba. Hari n’ababwiriza bamwe bashobora gutanga ubuhamya bakoresheje telefoni.
14 Bafashe Kongera Gukora Umurimo: Mbese, mu ifasi y’itorero ryanyu, haba hari abantu abo ari bo bose bakonje mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza? Abo bantu baracyari bamwe mu bagize itorero kandi bakeneye ubufasha (Zab 119:176). Kubera ko iherezo ry’iyi si ishaje ryegereje cyane kandi tukaba dukoza imitwe y’intoki ku isi nshya, dufite impamvu nziza zo gushyiraho imihati yose ishoboka kugira ngo dufashe abantu bakonje (Rom 13:11, 12). Mu gihe cy’imyaka itanu ishize, hari abantu benshi buri mwaka bitabiriye ubufasha bahawe maze bongera gukora umurimo. Ni iki dushobora gukora kugira ngo dufashe abandi bantu baba bagikonje kugira ngo bahembere urukundo n’icyizere bari bafite bagitangira gukora umurimo?—Heb 3:12-14.
15 Inteko y’abasaza izasuzuma ukuntu bashobora gufasha abantu bakonje mu myaka itanu ishize (Mat 18:12-14). Umwanditsi w’itorero agomba kugenzura amafishi y’Ababwiriza y’Itorero Ashyirwaho Raporo maze akandika amazina y’ababwiriza bose bakonje. Hagomba gushyirwaho imihati yihariye yo gutanga ubufasha binyuriye muri gahunda yo kuragira umukumbi. Umusaza ashobora kwiyambaza umubwiriza runaka wari usanzwe aziranye n’umuntu wakonje kandi bakaba bari bafitanye imishyikirano ya bugufi, cyangwa se abandi babwiriza bakaba basabwa gutanga ubufasha. Wenda abo babwiriza bashobora kuba barayoboreye icyigisho uwo muntu wakonje, kandi bakaba bashobora gutuma haboneka uburyo bwo gutanga ubufasha bwihariye bukenewe muri iki gihe. Twiringiye rwose ko abenshi mu bantu bakonje bazasunikirwa kongera gutangira kubwiriza ijambo ry’Imana. Niba bujuje ibisabwa, nta gihe cyiza cyo gutangira gishobora kubarutira igihe cy’Urwibutso!—Ku bihereranye n’ibisobanuro birambuye, reba Agasanduku k’Ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 2000.
16 Mbese, Haba Hari Abandi Bujuje Ibisabwa Kugira ngo Babwirize? Yehova akomeza guha umugisha ubwoko bwe abuzanamo “ibyifuzwa n’amahanga yose” (Hag 2:7). Buri mwaka, hari abantu babarirwa mu bihumbi buzuza ibisabwa bakaba ababwiriza batarabatizwa. Abo ni bande? Ni Abana b’Abahamya ba Yehova kimwe n’ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere. Ni gute dushobora kumenya niba bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza b’ubutumwa bwiza?
17 Abana b’Abahamya ba Yehova: Abana benshi baba baragiye baherekeza ababyeyi babo mu murimo wo kubwiriza mu gihe cy’imyaka myinshi, nubwo baba batarakora umurimo ari ababwiriza batarabatizwa. Ukwezi kwa Werurwe gushobora kubabera igihe cyiza cyo gutangira. Ni gute wamenya niba umwana wawe yujuje ibisabwa? Mu gitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu ku ipaji ya 100, havuga ko ari ‘igihe umwana aba afite imyifatire ntangarugero, yifuza kandi ashoboye kuvuga iby’ukwizera kwe abwiriza ubutumwa bwiza.’ Niba utekereza ko umwana wawe yujuje ibisabwa, bibwire umwe mu basaza bagize Komite y’Umurimo y’Itorero.
18 Abigishwa ba Bibiliya Bujuje Ibisabwa: Iyo umwigishwa wa Bibiliya amaze kugira ubumenyi kandi akaba amaze igihe runaka ajya mu materaniro, ashobora kwifuza kuba umubwiriza w’Ubwami. Niba uyoborera icyigisho umwigishwa nk’uwo, suzuma ibi bibazo: mbese, afite amajyambere, ugereranyije n’imyaka afite n’ubushobozi bwe? Mbese, yaba yaratangiye kugeza ukwizera kwe ku bandi mu buryo bufatiweho? Mbese, yaba arimo yambara ‘umuntu mushya’ (Kolo 3:10)? Mbese, yaba yujuje ibisabwa ababwiriza batarabatizwa bivugwa mu gitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, ku ipaji ya 98-100? Niba abyujuje, wagombye kubimenyesha Komite y’Umurimo y’Itorero, bityo hakaba hakorwa gahunda kugira ngo abasaza babiri bazahure nawe uri kumwe n’uwo mwigishwa. Niba yujuje ibisabwa, abo basaza bombi bazamumenyesha ko ashobora gutangira kwifatanya mu murimo wo mu ruhame.
19 Bite se ku Bihereranye n’Ukwezi kwa Mata na Gicurasi? Ayo na yo azaba amezi yihariye y’umurimo wagutse wo kubwiriza. Abantu benshi bazakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe, bashobora kongera kubigenza batyo muri Mata no/cyangwa muri Gicurasi. Muri Mata na Gicurasi, tuzibanda ku bihereranye no gutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! mu murimo. Mbega ingaruka nziza ayo magazeti yagize ku mibereho y’abantu bayasomye! Ayo magazeti yagize uruhare runini mu gutuma habaho ukwiyongera gutangaje ku isi hose. Muri Mata na Gicurasi, hazashyirwaho imihati yihariye yo guha ayo magazeti abantu benshi uko bishoboka kose. Teganya uhereye ubu kuzifatanya mu buryo bwuzuye.
20 Ku bw’uwo murimo wo kubwiriza mu buryo bwagutse uteganyijwe, mbese, waba ukeneye kongera umubare w’amagazeti ubona binyuriye mu itorero? Mu gihe cy’umwaka w’umurimo wose, dutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! buri wa Gatandatu, uwo ukaba ari umunsi wagenwe wo gutangaho amagazeti. Ariko kandi, kubera ko ababwiriza benshi bazaba bifatanya mu gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha kandi twese tukazaba dutanga amagazeti mu mezi abiri yuzuye, bishobora kuba ngombwa ko wongera umubare w’amagazeti utumiza binyuriye mu itorero. Niba wifuza kuwongera, turagusaba kubimenyesha ushinzwe amagazeti mu itorero ryawe utazuyaje. Nanone kandi, ushinzwe gutanga ibitabo yagombye kureba niba hari umubare uhagije w’inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Mbese, Wakwishimira Kumenya Byinshi Kurushaho ku Bihereranye na Bibiliya? kugira ngo zizakoreshwe.
21 Hari benshi bagaragaje ko bashimira ku bw’ingingo isohoka mu Murimo Wacu w’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti.” Mbese, waba warungukiwe n’ubwo buryo bwateganyijwe binyuriye mu kwitoza izo ngero zoroheje z’uburyo bwo gutanga amagazeti? Kuki se utakoresha igihe gito ku cyo mukoresha mu cyigisho cy’umuryango cya Bibiliya buri cyumweru kugira ngo mwitoze ubwo buryo bwo gutanga amagazeti?
22 Ungukirwa mu Buryo Bwuzuye n’Iki Gihe cy’Urwibutso: Kimwe n’intumwa Pawulo, nimucyo tuzagaragarize Yehova ukuntu dushimira cyane ku bw’ “impano [ye] nziza itarondoreka” twifatanya mu buryo bwuzuye mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka byateguwe muri iki gihe cy’Urwibutso. Ibyo bikubiyemo (1) kujya kwifatanya muri icyo gihe cy’ingenzi cyane kuruta ibindi byose mu mwaka, ari cyo cyo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rizaba ku wa Kane, tariki ya 28 Werurwe 2002; (2) gufasha abantu bakonje kugira ngo bongere guhembera ‘urukundo rwabo rwa mbere’ (Ibyah 2:4; Rom 12:11); (3) gufasha abana bacu n’abantu biga Bibiliya abo ari bo bose bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza batarabatizwa; no (4) kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose, ndetse no gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe na nyuma y’aho.—2 Tim 4:5.
23 Dusenga dusaba cyane ko twese twazifatanya mu buryo bwuzuye mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri iki gihe cy’Urwibutso, bityo tukazaba tugaragaza ukuntu dushimira mu buryo bwimbitse ku bw’ibyo Yehova yadukoreye byose.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Gahunda Yanjye y’Umurimo wo Kubwiriza Muri Werurwe 2002
Ku Cyu. Ku wa Mb. Ku wa Kabi. Ku wa Ga. Ku wa Kane Ku wa Gat. Ku wa Gata.
1 2
Umunsi w’Amagazeti
3 4 5 6 7 8 9
Umunsi w’Amagazeti
10 11 12 13 14 15 16
Umunsi w’Amagazeti
17 18 19 20 21 22 23
Umunsi w’Amagazeti
24 25 26 27 28 29 30
URWIBUTSO Umunsi w’Amagazeti
NIMUGOROBA
31 IZUBA RIRENZE
Mbese, ushobora gukora gahunda y’amasaha 50 kugira ngo uzakore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe?