Jya uha agaciro igikundiro ufite cyo gukora umurimo wo kubwiriza
1. Muri iyi si, abantu benshi babona bate umurimo wacu wo kubwiriza?
1 Muri iyi si ya Satani, abantu benshi babona ko gukora umurimo wo kubwiriza ari “ubupfu” (1 Kor 1:18-21). Tutabaye maso, ubwo buryo bukocamye bwo kubona ibintu bushobora kuduca intege, tukagabanya ishyaka tugira mu murimo (Imig 24:10; Yes 5:20). Ni izihe mpamvu zituma tubona ko kuba turi Abahamya ba Yehova ari iby’agaciro?—Yes 43:10.
2. Kuki umurimo wo kubwiriza ari “umurimo wera”?
2 “Umurimo wera”: Intumwa Pawulo yavuze ko umurimo wo kubwiriza ari “umurimo wera” (Rom 15:15, 16). None se, ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza ari “umurimo wera”? Iyo tuwukora, tuba turi “abakozi bakorana” n’“Uwera” Yehova, kandi tukagira uruhare mu kweza izina rye (1 Kor 3:9; 1 Pet 1:15). Yehova abona ko umurimo wacu ari “igitambo cy’ishimwe.” Ku bw’ibyo rero, umurimo wo kubwiriza ni ikintu cy’ingenzi kigize ugusenga kwacu.—Heb 13:15.
3. Kuki kubwiriza ubutumwa bwiza ari igikundiro gikomeye?
3 Kubwiriza ubutumwa bwiza ni igikundiro gifitwe na bake. Iyo abamarayika bahabwa iyo nshingano, bari kuyisohoza bishimye, kandi rwose bakayisohoza neza cyane (1 Pet 1:12). Icyakora, Yehova yahisemo twe abantu badatunganye bagereranywa n’‘inzabya z’ibumba,’ aba ari twe aha iyo nshingano ikomeye.—2 Kor 4:7.
4. Twagaragaza dute ko dufatana uburemere umurimo wo kubwiriza?
4 Tugomba kuwushyira mu mwanya wa mbere: Kubera ko dufatana uburemere iyo nshingano yacu, tubona ko umurimo wo kubwiriza ari kimwe mu ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ mu mibereho yacu (Fili 1:10). Ku bw’ibyo, buri cyumweru tugena igihe cyo kuwifatanyamo. Umucuranzi ufatana uburemere inshingano ye yo gucuranga muri orokesitiri izwi cyane ku isi hose, yagombye kujya yitegura neza igihe bari bucurange, kandi akagerageza guteza imbere ubuhanga bwe. Mu buryo nk’ubwo, natwe tujye twitegura mbere yo kujya mu murimo wo kubwiriza kugira ngo ‘dukoreshe neza ijambo ry’ukuri,’ kandi tujye twihatira guteza imbere “ubuhanga” bwacu “bwo kwigisha.”—2 Tim 2:15; 4:2.
5. Ni ba nde bishimira umurimo wacu?
5 Kuba abantu benshi batabona neza umurimo wacu ntibigatume ucika intege. Wibuke ko mu ifasi yacu hari abantu benshi bacyishimira ko tubasura. Icyakora, icyo dushaka si ukwemerwa n’abantu. Ahubwo ikintu cy’ingenzi kurushaho, ni ukuntu Yehova abona uwo murimo, kandi akaba abona ko imihati dushyiraho ari iy’agaciro kenshi.—Yes 52:7.