Twahawe ubutunzi
1 Intumwa Pawulo yahaga agaciro inshingano yari yarahawe n’Imana yo kubwiriza kandi yavuze ko ari nk’‘ubutunzi’ (2 Kor 4:7). Igihe yasohozaga iyo nshingano, yihanganiye ibitotezo n’ibigeragezo. Yabwirizaga nta kudohoka umuntu uwo ari we wese yashoboraga kubona. Yakoze ingendo nyinshi zigoye kandi zabaga zirimo akaga, zaba izo mu mazi cyangwa izo ku butaka. Ni gute twakwigana Pawulo kandi tukagaragaza ko dufatana uburemere umurimo wo kubwiriza (Rom 11:13)? Ni iki gituma umurimo wo kubwiriza uba ubutunzi butagereranywa?
2 Ubutunzi buruta ubundi: Akenshi ubutunzi bwo mu isi buteza imibabaro myinshi kandi buhesha gusa inyungu nke cyangwa iz’akanya gato. Ariko kandi, umurimo wo kubwiriza wo utanga inyungu zirambye haba kuri twe ndetse no ku bandi (1 Tim 4:16). Ufasha abantu bafite imitima itaryarya kumenya Yehova, ukabafasha kugira ibyo bahindura mu mibereho yabo no kugira ibyiringiro nyakuri by’ubuzima bw’iteka (Rom 10:13-15). Guha agaciro umurimo wo kubwiriza bituma tugira intego nziza mu buzima, tukumva ko hari icyo twagezeho kandi tukagira ibyiringiro bishimishije by’igihe kizaza.—1 Kor 15:58.
3 Jya ugaragaza ko uha agaciro ubutunzi bwawe: Ibyo tuba twiteguye kwigomwa kubera ikintu runaka, akenshi ni byo bigaragaza ko tugiha agaciro. Mbega igikundiro dufite cyo gukoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu dusingiza Yehova (Ef 5:16, 17)! Uko dukoresha igihe cyacu byagombye kugaragaza ko duha agaciro kenshi ibintu byo mu buryo bw’umwuka, aho kwiruka inyuma y’ibintu byo mu buryo bw’umubiri. Kubera ko dufite ikintu cy’agaciro tugomba kugeza ku bandi, tuzashishikarira kubwiriza kandi tube twiteguye gukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo tuvuge ubutumwa bwiza.
4 Ubusanzwe, ubutunzi bw’agaciro kenshi cyane ntibabuhisha, ahubwo babushyira ahagaragara kugira ngo n’abandi babubone. Niba tubona ko umurimo wo kubwiriza ari nk’ubutunzi, uzaba ikintu cy’ingenzi kigize imibereho yacu (Mat 5:14-16). Nimucyo tujye tugaragaza ko dufite imitima ishimira, maze buri gihe tujye twigana intumwa Pawulo kandi tujye dukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo tugaragaze ko mu by’ukuri duha agaciro umurimo wacu, tuwubona nk’ubutunzi.