Egera Imana
Ushobora ‘kumenya Imana’
YEHOVA IMANA yaduhaye ubutunzi bw’agaciro kenshi kandi yifuza cyane ko tububona. Ubwo butunzi ntibuzana ubukire bw’amafaranga, ahubwo butuma umuntu abona ikintu amafaranga yose yo mu isi adashobora kugura, ari cyo amahoro yo mu mutima, kunyurwa no kwishimira ubuzima. Ubwo butunzi ni ubuhe? Amagambo umwami w’umunyabwenge Salomo yanditse mu Migani 2:1-6 adusobanurira ubwo ari bwo.
Salomo yagaragaje ko ubwo butunzi ari ‘ukumenya Imana,’ ni ukuvuga ukuri ku byerekeye Imana n’imigambi yayo bivugwa muri Bibiliya (umurongo wa 5). Ubwo butunzi bukubiyemo ibintu byinshi.
Inyigisho z’ukuri. Bibiliya itanga ibisubizo by’ibibazo nk’ibi: izina ry’Imana ni irihe (Zaburi 83:18)? Bigenda bite iyo umuntu apfuye (Zaburi 146:3, 4)? Kuki turi ku isi (Intangiriro 1:26-28; Zaburi 115:16)? None se watanga amafaranga angahe kugira ngo ubone ibisubizo by’ibyo bibazo?
Inama zirangwa n’ubwenge. Bibiliya itwigisha uburyo bwiza bwo kubaho. Ni iki wakora ngo uzabane akaramata n’uwo mwashakanye (Abefeso 5:28, 29, 33)? Ni iki cyagufasha kurera abana bagakurana uburere bwiza (Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7; Abefeso 6:4)? Twakora iki ngo tubeho twishimye (Matayo 5:3; Luka 11:28)? Utekereza ko inama Bibiliya itanga zikwiriye kwiringirwa kandi ari iz’agaciro mu rugero rungana iki?
Kumenya imico y’Imana na kamere yayo. Bibiliya ni yo soko y’ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana. Imana iteye ite (Yohana 1:18; 4:24)? Ese itwitaho (1 Petero 5:6, 7)? Imwe mu mico yayo ihebuje ni iyihe (Kuva 34:6, 7; 1 Yohana 4:8)? Ni akahe gaciro uha ibyo Bibiliya ivuga ku Muremyi wacu?
Koko rero, ‘kumenya Imana’ ni ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Wakora iki kugira ngo ububone? Icyo wakora kiri mu gitabo cy’Imigani, igice cya 2, umurongo wa 4, aho Salomo yagereranyije ubwo bwenge n’“ubutunzi buhishwe.” Tekereza nawe: ubutunzi buhishwe ntibushobora kwizana ngo bugire butya bugwe mu biganza by’umuntu wiyicariye hamwe. Bisaba ko dukorana umwete kugira ngo tububone. Ibyo ni na ko bimeze mu bijyanye no kumenya Imana. Ubwo butunzi bwahishwe muri Bibiliya. Kugira ngo tububone tugomba gushyiraho akacu.
Salomo yasobanuye icyo tugomba gukora kugira ngo ‘tumenye Imana.’ Amagambo agira ati “niwemera amagambo yanjye,” ‘umutima wawe ukawushishikariza,’ agaragaza ko dukwiriye kuba twiteguye kwiga (umurongo wa 1, 2). Naho agira ati ‘niba uhamagara,’ ‘ugakomeza kubushaka,’ ‘ugakomeza kubushakisha,’ agaragaza ko dukwiriye gushyiraho akacu tubikuye ku mutima, tukagira icyo dukora (umurongo wa 3, 4). Bityo rero, kugira ngo tubone ubwo butunzi, tugomba kwiga Bibiliya tubishishikariye kandi tubikuye ku mutima.—Luka 8:15.
Iyo dukoze uko dushoboye, ibisigaye Yehova abidufashamo. Umurongo wa 6 uragira uti ‘Yehova ni we utanga ubwenge.’ Yehova ni we wenyine ushobora kudufasha gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya mu buryo bwuzuye (Yohana 6:44; Ibyakozwe 16:14). Ubwo ari uko bimeze rero, izere udashidikanya ko nushakisha mu Ijambo ry’Imana ubikuye ku mutima “uzamenya Imana.” Ubwo ni ubutunzi butagereranywa buzakungahaza ubuzima bwawe mu buryo udashobora kwiyumvisha.—Imigani 2:10-21.a
Ibice byo muri Bibiliya wasoma mu Kwakira:
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abahamya ba Yehova bishimira kwigisha ku buntu abantu bashaka gusobanukirwa Bibiliya. Ushobora gushaka Abahamya bo hafi y’aho utuye cyangwa ukatwandikira kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 4.