Ingengabihe y’umuryango: isomo ry’umunsi
1 Buri munsi, ababyeyi buje urukundo bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bahe abana babo ibyokurya byiza. Ariko kandi, kubaha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka biboneka mu Ijambo ry’Imana ni byo by’ingenzi cyane kurushaho (Mat 4:4). Uburyo bumwe wafasha abana bawe bakarushaho gukunda ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka ‘bizabakuza bikabageza ku gakiza,’ ni ugufata igihe cyo kujya musuzuma isomo ry’umunsi n’ibisobanuro byaryo, kandi mukabikora buri munsi mu rwego rw’umuryango (1 Pet 2:2). Ukurikije ingengabihe y’umuryango wawe, ni ryari mwajya musuzuma isomo ry’umunsi?
2 Igihe cy’amafunguro: Gutangira umunsi musuzuma umurongo w’Ibyanditswe bishobora gufasha umuryango wawe gukomeza gutekereza kuri Yehova uwo munsi wose (Zab 16:8). Hari umugore wiyemeje kujya asoma kandi agasuzuma isomo ry’umunsi n’ibisobanuro byaryo ku ifunguro rya mu gitondo ari kumwe n’umuhungu we, kandi agasenga ari kumwe na we mbere y’uko ajya ku ishuri. Ibyo byaramukomeje bituma adatandukira igihe yasabwaga gukora ibikorwa byo gukunda igihugu by’agakabyo, ananira abamwoshyaga kwishora mu bwiyandarike kandi abwiriza abanyeshuri n’abarimu abigiranye ubutwari. N’ubwo ari we muhamya wenyine wari kuri icyo kigo, ntiyigeze yumva ari mu bwigunge.
3 Niba gusuzuma isomo ry’umunsi mu gitondo bidashoboka, mushobora kurisuzuma ikindi gihe kuri uwo munsi, wenda nko ku ifunguro rya nimugoroba. Icyo gihe, hari bamwe baboneraho akanya ko kuvuga ibyo babonye mu murimo wo kubwiriza cyangwa ingingo zishimishije baba basomye muri Bibiliya. Hari benshi bibuka ibyo bihe bishimishije bajyaga bagira nimugoroba, bagasanga ari bimwe mu bihe byiza cyane bamaranaga n’abagize umuryango wabo.
4 Nijoro: Hari imiryango imwe n’imwe ibona ko gusuzuma isomo ry’umunsi mbere yo kujya kuryama ari cyo gihe cyiza. Nanone icyo gishobora kuba igihe cyiza cyo gusenga bari kumwe. Uko abana bawe bumva buri munsi uvuga Yehova kandi ukamusenga, ni na ko barushaho kubona ko abaho koko.
5 Turifuza ko Yehova yakomeza guha umugisha imihati mushyiraho mucengeza ukuri mu bana banyu, igihe mukoresha neza agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi.