Jya Wita ku Ijambo rya Yehova Buri Munsi!
1 Buri munsi uba wuzuyemo ibibazo by’ingorabahizi byibasira ukwizera kwawe. Wenda hari umuntu utizera muziranye uguhatira gusohokana na we. Mwarimu wawe ashaka ko wakurikirana undi mwuga utari uwo gukorera Imana, cyangwa se umukoresha wawe ashaka ko ukora amasaha menshi. Ubuzima bwawe bushobora kuba burimo bukendera. N’ubwo ushobora guhura n’ibigeragezo nk’ibyo igihe icyo ari cyo cyose, nta bwo uri wenyine. Yehova aba yiteguye kuguha ubwenge ukeneye kugira ngo ushobore guhangana na byo. Gusuzuma isomo rya Bibiliya hamwe n’ibisobanuro byaryo mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe, ni bumwe mu buryo ushobora kwicengezamo Ijambo rya Yehova buri gihe. Mbese, wungukirwa n’ubwo buryo dutegurirwa?
2 Ubufasha Burahari: Muri Yesaya 30:20, NW, havuga ko Yehova ari “Umwigisha Mukuru,” uwo ubwoko bw’Imana bushobora gushakiraho ubufasha. Aguha ibyo ukeneye byose kugira ngo uhangane n’ibibazo by’ingorabahizi byibasira ukwizera kwawe. Mu buhe buryo? Umurongo ukurikiraho ubisobanura ugira uti “amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.’ ” Muri iki gihe, Yehova asakaza “ijambo” rye binyuriye mu Byanditswe no ku bitabo byandikwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Mat 24:45). Mu ngingo z’Umunara w’Umurinzi wo mu bihe byashize honyine, harimo ubutunzi bw’ubwenge bufite icyo burebanaho n’imibereho ya Gikristo hafi ya yose. Gusuzuma ingingo zivugwa mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe, bigufasha kugira ikigega cy’ubumenyi bw’agaciro katagererenywa mu bihereranye no guhangana n’ibigeragezo by’uburyo bwose.—Yes 48:17.
3 Shyiraho Gahunda Yabyo: Hari umubyeyi umwe w’umugore wari warishyiriyeho intego yo gusoma isomo n’ibisobanuro byaryo hamwe no kubyunguranaho ibitekerezo n’umuhungu we igihe yabaga arimo afata ibyo kurya bya mu gitondo, n’ubwo icyo ari igihe cy’imihihibikano myinshi. Ayo magambo hamwe n’isengesho ni yo magambo ya nyuma uwo muhungu yumvaga buri gitondo mbere y’uko ajya ku ishuri. Byaramukomeje bituma ananira amoshya yo kwishora mu busambanyi, agira igihagararo kitajegajega igihe yari ahanganye n’ibihereranye no gukunda igihugu by’agakabyo, kandi aha ubuhamya abanyeshuri kimwe n’abarimu abigiranye ubutwari. N’ubwo ari we wenyine wari Umuhamya aho ku ishuri, ntiyigeze yumva ko ari mu bwigunge.
4 Shakira ubuyobozi kuri Yehova no ku Ijambo rye. Nubigenza utyo, azaba nyakuri kuri wowe, nk’incuti yizerwa. Mwishingikirizeho buri munsi! Kimwe n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose basuzuma Ijambo ry’Imana buri munsi, turifuza ko amaso yanyu yaba ‘amaso areba Umwigisha wanyu Mukuru’ (NW).