IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese ukoresha agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi?
Ese buri munsi, usoma umurongo ugize isomo ry’umunsi n’ibisobanuro byawo? Niba utabikora ushobora kwishyiriraho iyo ntego. Abantu benshi bafata isomo ry’umunsi mu gitondo, ku buryo bashobora kuritekerezaho umunsi wose (Ys 1:8; Zb 119:97). None se wakora iki kugira ngo gufata isomo ry’umunsi birusheho kukugirira akamaro? Jya usoma imirongo ikikije umurongo ugize isomo ry’umunsi, kugira ngo umenye uko ibintu byari byifashe igihe wandikwaga. Jya utekereza ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga ku ihame usanze mu isomo ry’umunsi, hanyuma utekereze uko wakurikiza iryo hame mu mibereho yawe. Nufata imyanzuro ishingiye ku Ijambo ry’Imana, bizakugirira akamaro mu buzima bwawe bwose.—Zb 119:105.
Abagize umuryango wa Beteli bo hirya no hino ku isi, bafata isomo ry’umunsi nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo. Mu myaka ya vuba aha, umuryango wacu watangiye gushyira kuri tereviziyo yacu® amwe mu masomo y’umunsi atangwa ku kicaro gikuru, agashyirwa ahanditse ngo: “IBYABAYE.” Ese uherutse kurireba? Hari igihe usanga ibivugwamo ari byo wari ukeneye. Urugero, inkuru ya Loti yagufasha ite mu gihe ugiye gufata imyanzuro?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NTIMUGAKUNDE ISI” (1YH 2:15), HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Nagaragaza nte ko mpa agaciro Ijambo rya Yehova buri munsi?