Batware b’imiryango: nimukomeze kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka
1 Nubwo Daniyeli yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo akikijwe n’abantu basengaga ibigirwamana kandi bari barononekaye b’i Babuloni, yari azwiho kuba “iteka” yarakoreraga Yehova. (Dan 6:17, 21, umurongo wa 16 n’uwa 20 muri Biblia Yera.) Ni gute yabungabungaga imimerere ye yo mu buryo bw’umwuka? Inkuru yanditswe muri Bibiliya igaragaza ko yari afite gahunda ihoraho yo gukora imirimo ifitanye isano no gusenga k’ukuri. Urugero, yari amenyereye gusenga incuro eshatu ku munsi ari mu cyumba cye cyo hejuru. (Dan 6:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Nanone kandi, nta gushidikanya ko yari yarishyiriyeho gahunda yo gukora indi mirimo yo mu buryo bw’umwuka, urugero nko gusoma Amategeko. Ku bw’ibyo, mu gihe Daniyeli yari ahanganye n’ikigeragezo gikomeye mu mibereho ye, ntiyigeze ahungabana mu bihereranye no kwiyegurira Yehova, bityo akizwa mu buryo bw’igitangaza.—Dan 6:5-23 (4-22 muri Biblia Yera).
2 Mu buryo nk’ubwo, tugomba ‘kugumya kuba maso’ muri iki gihe (Ef 6:18). Isi turimo muri iki gihe ‘iri mu Mubi’ (1 Yoh 5:19). Dushobora kurwanywa mu buryo butunguranye, cyangwa tugahura n’ibintu bigerageza ukwizera kwacu. Mu gihe cy’umubabaro mwinshi, Gogi wa Magogi azagaba igitero cya simusiga ku bagaragu b’Imana ku buryo bizaba bisa n’aho badashobora kukirokoka. Ibyo bizaba bisaba ko buri wese yiringira Yehova mu buryo bwuzuye.—Ezek 38:14-16.
3 Amagambo yabimburiraga darame yo mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 1998 yari ifite umutwe uvuga ngo “Miryango—Gusoma Bibiliya Buri Munsi Nimubigire Inzira Yanyu y’Ubuzima!,” yagiraga ati “kimwe mu bintu by’ingenzi [abagize umuryango] bakora, ni uko gusoma Bibiliya, kuyiga no kuyiganiraho mu rwego rw’umuryango mu buryo bugira ingaruka nziza, babigira inzira yabo y’ubuzima. Iyo imiryango ikurikije gahunda nk’iyo buri gihe, kandi ikabikora mu buryo butuma Bibiliya iba imbaraga iyikoresha, iyo gahunda ishobora kugira ingaruka nziza ku muryango mu buryo butangaje. Ituma ubumenyi bwacu burushaho kwiyongera. Ituma ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Hanyuma kandi, ituma tubona ingero dukwiriye kwigana—ingero z’abagabo n’abagore bo mu bihe bya kera bari abizerwa mu buryo bwimbitse—bashobora kudutera inkunga, bityo bigatuma dushikama mu kuri.” Mu gihe dusuzuma ibice binyuranye bigize gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka, abatware b’imiryango bagombye gushaka uburyo bumwe cyangwa bubiri bwatuma banoza gahunda yo mu buryo bw’umwuka y’umuryango wabo.
4 Jya usuzuma Ijambo ry’Imana buri munsi: “Mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka nta wuburwanya kandi ibyo ishaka bikorwa ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru, nta bantu b’abagome—oya, ndetse nta n’inyamaswa—‘bizaryana’ cyangwa ngo ‘byonone’ (Yes 11:9; Mat 6:9, 10).” Ayo ni amagambo yasohotse mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi 2001, mu bisobanuro by’umurongo wasuzumwe ku itariki ya 11 Nzeri. Mbega ukuntu kwibutswa ibyo bintu byatanze ihumure! Mbese, wowe mutware w’umuryango, umenyereye gusuzuma buri munsi umurongo wa Bibiliya n’ibisobanuro byawo uri kumwe n’umuryango wawe? Ibyo ni iby’ingirakamaro cyane. Niba mudashobora guhurira hamwe mu gitondo, wenda mushobora kubikora nimugoroba. Hari umubyeyi umwe wagize ati “ifunguro rya nimugoroba ryatubereye igihe cyiza cyo gusuzuma umurongo wa Bibiliya buri munsi.”
5 Niba mufite gahunda nziza yo gusuzuma isomo ry’umunsi mu rwego rw’umuryango, mukwiriye kubishimirwa. Wenda mushobora no kungukirwa kurushaho mugiye muhera aho mugasoma igice cya Bibiliya. Hari bamwe bimenyereje kujya basoma igice cyose isomo ry’umunsi ryakuwemo. Abandi bo, bajya basoma bikurikiranyije igitabo cya Bibiliya baba barahisemo, kugeza igihe bazakirangiriza. Gusoma Bibiliya buri munsi bizatuma abagize umuryango wawe batinya kubabaza Yehova kandi barusheho kugira icyifuzo cyo gukora ibyo ashaka.—Guteg 17:18-20.
6 Gahunda y’umuryango wawe yo gusoma Bibiliya no gusuzuma isomo ry’umunsi izarushaho kuba ingirakamaro cyane nimujya mufata iminota mike yo kuganira ku kamaro k’ibyo musoma. Mu gitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 60, hatanga inama igira iti “ushobora . . . gutoranya imirongo mike muri gahunda yo gusoma Bibiliya y’icyo cyumweru, ukayisobanura, hanyuma wenda ukabaza uti ‘ni gute ibikubiye muri iyi mirongo byatuyobora? Ni gute twakoresha iyi mirongo mu murimo wo kubwiriza? Ni iki ihishura kuri Yehova no ku buryo akoramo ibintu, kandi se, ni gute ibyo bituma turushaho gusobanukirwa kamere ye?’ ” Ibiganiro nk’ibyo byo mu buryo bw’umwuka bizafasha abagize umuryango wawe bose ‘kumenya icyo Umwami wacu ashaka.’—Ef 5:17.
7 Icyigisho cy’umuryango: Kuyobora icyigisho cy’umuryango buri cyumweru nta kudohoka, ni uburyo bwiza abatware b’umuryango bagaragarizamo abana babo ko bashyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere. Hari umusore umwe wagize ati “rimwe na rimwe papa yavaga ku kazi ananiwe cyane yaguye agacuho; ariko ibyo ntibyabuzaga icyigisho gukorwa, kandi byatumye twiyumvisha uburemere bwacyo.” Abana na bo bashobora kugira uruhare mu gutuma gahunda y’icyigisho yubahirizwa. Umuryango umwe wari ugizwe n’abana icyenda, wabyukaga saa kumi n’imwe za mu gitondo kugira ngo bagire icyigisho cy’umuryango kuko nta kindi gihe bashoboraga kubona.
8 Kugira ngo icyigisho cy’umuryango kigire ingaruka nziza, umutware w’umuryango agomba ‘kwitondera inyigisho yigisha’ (1 Tim 4:16). Mu gitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 32 hagira hati “dushobora rwose kuvuga ko icyigisho cy’umuryango gikozwe neza gihera ku gusuzuma uko umuryango ubwawo uhagaze. Ni gute abagize umuryango wawe barimo bagira amajyambere mu buryo bw’umwuka? . . . Iyo uri kumwe n’abana bawe mu murimo wo kubwiriza se, baba baterwa ishema no kubwira urungano rwabo ko ari Abahamya ba Yehova? Mbese, baba bishimira gahunda y’umuryango yo gusoma no kwiga Bibiliya? Mu by’ukuri se, baba bakurikiza inzira za Yehova mu mibereho yabo? Gusuzumana ubwitonzi ibyo bintu bizaguhishurira icyo wowe mutware w’umuryango ugomba gukora kugira ngo ucengeze kandi ushimangire muri buri wese mu bagize umuryango wawe imico yo mu buryo bw’umwuka.”
9 Amateraniro y’itorero: Gutegura amateraniro y’itorero no kuyajyamo byagombye kuba kimwe mu bintu by’ingenzi bigize gahunda yanyu ya buri cyumweru (Heb 10:24, 25). Rimwe na rimwe, mushobora kujya mutegurira hamwe amateraniro mu rwego rw’umuryango. Mbese, aho gutegereza gutegura ku munota wa nyuma, ntimushobora kubikora hakiri kare? Kugira gahunda ihamye bizatuma urushaho gutegura neza kandi wungukirwe cyane n’amateraniro.—Imig 21:5.
10 Gukora ibintu neza no guhozaho, ni byo bintu by’ingenzi biranga gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka. Byagenda bite se mu gihe imimerere itumye udashobora gutegura amateraniro yose? Mu gitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 31, hatanga inama igira iti “irinde kugwa mu mutego wo guhushura ugamije gusa kumva ko hari icyo wakoze, cyangwa umutego mubi kurushaho wo kutagira icyo wiyigisha rwose ngo ni uko gusa wumva utari bubirangize byose. Ahubwo, jya ureba ibintu ushobora kwiyigisha, hanyuma ubyige neza. Bigenze utyo buri cyumweru. Nyuma y’igihe runaka, uzihatire kongera ibyo ushobora kwiga kugira ngo ushyiremo n’ibyo mu yandi materaniro.”
11 Iyo imiryango igeze aho amateraniro abera hakiri kare, bituma basingiza Yehova batuje kandi bakungukirwa n’inyigisho atanga. Mbese, umuryango wawe waba umenyereye kubigenza utyo? Bisaba ko buri wese mu bagize umuryango yitegura neza mbere y’igihe kandi agafatanyiriza hamwe n’abandi. Niba akenshi ujya ubona abagize umuryango wawe basiganwa n’igihe kandi babuze icyo bafata n’icyo bareka mu gihe amateraniro araye ari bube, kuki utagira ibyo uhindura kuri gahunda yanyu? Mbese, hari ibintu bishobora kujya bikorwa mbere y’igihe? Niba hari umwe mu bagize umuryango ujya agira akazi kenshi se, abandi ntibashobora kumufasha? Mbese, ntibyatuma mutagenda ikubagahu, buri wese agiye arangiza kwitegura hasigaye iminota runaka kugira ngo mujye mu materaniro? Kwitegura neza bituma mu muryango no mu itorero harangwa umwuka w’amahoro.—1 Kor 14:33, 40.
12 Umurimo wo kubwiriza: Kugena ibihe byo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza na byo ni kimwe mu bigize gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka. Umusore umwe witwa Jayson yagize ati “mu muryango wanjye, buri gihe umunsi wo ku wa Gatandatu twawuhariraga umurimo wo kubwiriza. Ibyo byambereye byiza kubera ko uko narushagaho kujya mu murimo kenshi, ari na ko nagendaga ndushaho kubona ibyiza byawo kandi nkagenda ndushaho kuwukunda.” Mu buryo nk’ubwo, abantu benshi barerewe mu miryango y’Abahamya biboneye ko kugira igihe kizwi cyo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru byabafashije kugira amajyambere bakaba abakozi b’Abakristo.
13 Gahunda nziza ishobora nanone gutuma umuryango wawe wishimira igihe umara mu murimo wo kubwiriza kandi ukungukirwa. Ni gute ibyo byagerwaho? Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1999 watanze iki gitekerezo kigira kiti “mbese, hari ubwo rimwe na rimwe ujya ukoresha igihe cy’icyigisho cy’umuryango kugira ngo ufashe abo mu rugo rwawe kwitegura umurimo wo kubwiriza muri icyo cyumweru? Kubigenza utyo bishobora kuba ingirakamaro cyane (2 Timoteyo 2:15). Bishobora kugira uruhare mu gutuma umurimo wabo ugira ireme kandi ukera imbuto. Rimwe na rimwe, mushobora gufata igihe cyose cy’icyigisho kugira ngo mwitegure umurimo. Akenshi, mushobora gusuzuma ibice bigize umurimo wo kubwiriza, binyuriye mu biganiro bigufi mugira nyuma y’icyigisho cy’umuryango cyangwa ikindi gihe muri icyo cyumweru.” Mbese, umuryango wawe waba waragerageje kubigenza utyo?
14 Mukomeze kugira amajyambere: Duhereye kuri ibyo se, hari ibintu waba warabonye abagize umuryango wawe bakora neza? Jya ubibashimira kandi wihatire kugira ibyo unonosora uhereye kuri ibyo. Mu gihe ubona ko hari ibintu byinshi bakeneye kunonosora, jya utoranya kimwe cyangwa bibiri maze abe ari byo ubanzirizaho. Ibyo nibimara kuba bimwe mu bigize gahunda yanyu yo mu buryo bw’umwuka, ujye ureba ikindi kintu kimwe cyangwa bibiri wibandaho. Jya urangwa n’icyizere kandi ushyire mu gaciro. (Fili 4:4, 5, gereranya na NW.) Gushyiriraho umuryango wawe gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka bisaba imihati myinshi. Ariko kandi, n’ibyo ni iby’ingirakamaro cyane kubera ko Yehova atwizeza ko ‘utunganya ingeso ze azamwereka agakiza ke.’—Zab 50:23.