ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/11 pp. 3-6
  • Ubufasha bugenewe imiryango

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubufasha bugenewe imiryango
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Gahunda y’iby’umwuka mu muryango—Ese mushobora gutuma irushaho gushimisha?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Miryango y’Abakristo, “muhore mwiteguye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Mujye Mwiga Ijambo ry’Imana Buri Gihe mu Rwego rw’Umuryango
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Miryango, Nimusingize Imana Mufatanyije n’Itorero Ryayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 1/11 pp. 3-6

Ubufasha bugenewe imiryango

1. Ni mu buhe buryo Isabato ya buri cyumweru yagiriraga akamaro imiryango y’Abisirayeli?

1 Kuziririza isabato bwari uburyo bwuje urukundo bwari bwarateganyijwe na Yehova kugira ngo bugirire akamaro abagize imiryango. Abisirayeli bararuhukaga bakareka gukora imirimo yabo isanzwe, bakabona igihe cyo gutekereza ku neza ya Yehova no ku mishyikirano bafitanye na we. Ababyeyi bashoboraga gukoresha neza icyo gihe, bagacengeza Amategeko y’Imana mu mitima y’abana babo (Guteg 6:6, 7). Buri cyumweru, Isabato yatumaga abagize ubwoko bwa Yehova babona igihe cyo kubungabunga imishyikirano bafitanye na we.

2. Ni iki Isabato itwigisha ku bihereranye na Yehova?

2 Muri iki gihe, Yehova ntagisaba abagize ubwoko bwe kuziririza Isabato. Icyakora, iryo tegeko rifite icyo ritwigisha ku bihereranye n’Imana yacu. Buri gihe yagiye yita cyane ku cyatuma abagize ubwoko bwayo bamererwa neza mu buryo bw’umwuka (Yes 48:17, 18). Muri iki gihe, umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ni kimwe mu bintu bigaragaza ko Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo.

3. Ni iyihe ntego y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango?

3 Ni iyihe ntego y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango? Guhera muri Mutarama 2009, iteraniro ry’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero ryatangiye kujya riba ku mugoroba umwe n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo. Imwe mu mpamvu zatumye habaho iryo hinduka, ni ukugira ngo imiryango irusheho gushimangira imishyikirano ifitanye na Yehova, ishyiraho umugoroba wihariye buri cyumweru ugenewe gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Buri muryango watewe inkunga y’uko igihe bishoboka washyira icyigisho cy’umuryango ku mugoroba icyigisho cy’igitabo cyaberagaho. Nanone, abagize umuryango batewe inkunga yo gukoresha icyo gihe baganira kuri Bibiliya nta guhushura, kandi icyo kiganiro bakagihuza n’ibyo bakeneye mu muryango wabo.

4. Ese gahunda y’iby’umwuka mu muryango igomba kumara isaha imwe gusa? Sobanura.

4 Kugira ngo dushobore kwifatanya mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, twakeneraga igihe cyo kwambara, gukora urugendo n’ibindi. Kwifatanya muri iryo teraniro ryamaraga isaha imwe gusa byatwaraga abenshi muri twe umugoroba hafi ya wose. Kubera iryo hinduka ryabaye kuri gahunda yacu y’amateraniro, ubu uwo mugoroba usigaye ukoreshwa muri gahunda yo gusenga Yehova mu rwego rw’umuryango. Ku bw’ibyo rero, si ngombwa ko gahunda yacu y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango imara isaha imwe gusa. Ahubwo, twagombye kureba ibyo umuryango wacu ukeneye n’ubushobozi bw’abawugize, akaba ari byo duheraho tugena igihe iyo gahunda igomba kumara.

5. Ese abagize umuryango bagomba kumara gihe cyose icyigisho kimara bigira hamwe? Sobanura.

5 Ese abagize umuryango bagomba kumara gihe cyose icyigisho kimara bigira hamwe? Iyo umugabo n’umugore cyangwa abafite imiryango irimo abana basuzumiye hamwe ingingo zishingiye ku Byanditswe, baterana inkunga (Rom 1:12). Ibyo bituma abagize umuryango barushaho kunga ubumwe. Ku bw’ibyo, ibiganiro bishingiye ku Byanditswe ni byo byagombye kuba ikintu cy’ingenzi mu bigize umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Icyakora, buri wese mu bagize umuryango ashobora no kumara igihe yiyigisha ari wenyine. Urugero, nyuma yo kwigira hamwe mu muryango, abawugize bashobora gukomeza kuba hamwe, ariko buri wese akiyigisha ku giti cye, wenda ategura amateraniro cyangwa asoma amagazeti. Hari imiryango ihitamo kutareba televiziyo kuri uwo mugoroba.

6. Icyo kiganiro cyayoborwa gite?

6 Icyo kiganiro cyayoborwa gite? Si ngombwa ko buri gihe kiyoborwa mu bibazo n’ibisubizo. Imiryango myinshi ishyiraho gahunda imeze nk’iyo mu materaniro tugira mu mibyizi, kugira ngo igire umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ushishikaje kandi ushimishije. Ikiganiro bateguye bakigabanyamo ibice bitandukanye maze bakabitanga mu buryo butandukanye. Urugero, bashobora gusomera hamwe Bibiliya, gutegura bimwe mu biganiro bizatangwa mu materaniro cyangwa bakitoza uburyo bazakoresha mu murimo wo kubwiriza. Ku ipaji ya 6 hari ibitekerezo mushobora kwifashisha.

7. Ababyeyi bagombye guharanira ko icyigisho kiyoborwa mu yihe mimerere?

7 Ababyeyi bagombye guharanira ko icyigisho kiyoborwa mu yihe mimerere? Abagize umuryango wawe bazarushaho kwiga neza nubagaragariza urukundo kandi bakumva bisanzuye. Mushobora kwiga muri hanze niba ikirere kimeze neza. Mushobora no kujya munyuzamo mukaruhuka igihe bikenewe. Hari imiryango imwe n’imwe iteganya n’utwo kurya tworoheje nyuma y’icyigisho. Nubwo ababyeyi bagombye kwirinda gutonganya abana cyangwa kubacyaha muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bashobora gufata igihe runaka bakagira icyo bavuga ku myifatire runaka cyangwa bagakemura ikibazo gihari. Icyakora, niba hari ikosa rikomeye umwana yakoze, byarushaho kuba byiza ushatse ikindi gihe mu cyumweru mukabiganiraho mwiherereye, aho kumukoza isoni ubivugira imbere y’abo bavukana. Umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, si igihe abantu baba basa n’aho bapfushije kandi badakoma. Ahubwo ni igihe cyo kugaragaza ko dusenga Imana igira ibyishimo.—1 Tim 1:11.

8, 9. Vuga uko abatware b’imiryango bashobora gutegura.

8 Umutware w’umuryango yategura icyigisho ate? Abagize umuryango barushaho kungukirwa iyo umutware w’umuryango ategura umugoroba w’iby’umwuka mu muryango mbere y’igihe, akagena ibizaganirwaho n’uburyo bwiza byakorwamo (Imig 21:5). Byaba byiza umugabo agishije umugore we inama mbere yo gutegura (Imig 15:22). Batware b’imiryango, kuki rimwe na rimwe mutajya mubaza abana banyu ibyo bifuza ko mwiga? Nimubigenza mutyo, muzamenya neza ibyo bakunda n’ibibahangayikisha.

9 Umutware w’umuryango ashobora kumara ibyumweru byinshi atiriwe afata igihe kinini cyo gutegura. Hari ibintu umuryango uba usanzwe usuzuma buri cyumweru, bityo umutware w’umuryango akaba agomba gutegura ibindi bintu bike gusa by’inyongera. Ashobora kubona ko ari iby’ingirakamaro gutegura bakirangiza icyigisho, igihe aba acyibuka neza ibyo abagize umuryango we bakeneye. Hari bamwe mu batware b’imiryango bandika ibyo baziga ubutaha ku gapapuro maze bakagashyira aho abagize umuryango baba bashobora kukabona bitabagoye. Ibyo bituma abagize umuryango bamenya mbere y’igihe ibyo baziga, bikabashishikaza kandi bigatuma babona igihe cyo kwitegura iyo ari ngombwa.

10. Ababa bonyine bashobora gukoresha bate umugoroba wabo w’iby’umwuka mu muryango?

10 Byagenda bite niba ari jye Muhamya mu muryango cyangwa nkaba nibana? Abibana bashobora gukoresha umwanya bageneye gahunda y’iby’umwuka mu muryango bakagira icyigisho cya bwite. Gahunda nziza y’icyigisho cya bwite yagombye kuba ikubiyemo gusoma Bibiliya, gutegura amateraniro no gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Hari ababwiriza babigenza batyo, ariko bakagira n’ikindi kintu biyigisha. Hari n’igihe bashobora gutumira undi mubwiriza cyangwa umuryango ukaza kwifatanya na bo mu kiganiro cyubaka gishingiye ku Byanditswe.

11, 12. Vuga bimwe mu byiza byo kugira gahunda ihoraho y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango.

11 Kugira gahunda ihoraho y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango bifite akahe kamaro? Abifatanya mu gusenga k’ukuri babigiranye umutima wabo wose barushaho kwegera Yehova. Nanone imiryango ikorera hamwe gahunda zo mu buryo bw’umwuka irushaho kunga ubumwe. Hari umugabo n’umugore bashakanye banditse bavuga imigisha babonye, bagira bati “kubera ko twembi turi abapayiniya kandi tukaba tudafite abana, dutegerezanya amatsiko umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Iyo gahunda ituma turushaho kunga ubumwe kandi tukunga ubumwe na Data wo mu ijuru. Iyo dukangutse mu gitondo ku munsi tugiraho iyo gahunda, umwe abaza undi ati “fora, uyu mugoroba hari iki?” Undi akamusubiza ati “umugoroba w’iby’umwuka mu muryango!”

12 Nanone gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ifasha abagize imiryango basa n’aho bahora bahuze. Hari umubyeyi urera abana babiri wenyine kandi akaba ari umupayiniya w’igihe cyose wanditse agira ati “kera umuryango wacu wagira icyigisho kidafashije. Cyabaga rimwe na rimwe kandi nabwo kikaba kidafite gahunda kuko nabaga naniwe. Numvaga ntazi icyo nakora kugira ngo tugire icyigisho gifite gahunda. None mbandikiye ngira ngo mbashimire cyane gahunda mwashyizeho y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Ubu twashoboye kugira icyigisho cy’umuryango kiri kuri gahunda kandi twibonera akamaro kacyo.”

13. Ni iki kigena uko umuryango wawe uzungukirwa n’iyo gahunda?

13 Kimwe n’Isabato, umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ni impano ituruka kuri Data wo mu ijuru ishobora gufasha imiryango (Yak 1:17). Uburyo imiryango y’Abisirayeli yitabiraga Isabato, ni byo byagenaga urugero yungukirwagamo mu buryo bw’umwuka. Mu buryo nk’ubwo, uko twitabira umugoroba twageneye gahunda y’iby’umwuka mu muryango ni byo bigena urugero umuryango wacu uzungukirwamo (2 Kor 9:6; Gal 6:7, 8; Kolo 3:23, 24). Nukurikiza neza iyo gahunda, umuryango wawe uzagira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa zaburi wagize ati “ariko jyeweho, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye. Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye.”—Zab 73:28.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, si igihe abantu baba basa n’aho bapfushije kandi badakoma. Ahubwo ni igihe cyo kugaragaza ko dusenga Imana igira ibyishimo

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

WUBIKE NEZA

Bimwe mu byakorwa ku mugoroba w’iby’umwuka mu muryango

Bibiliya:

• Gusomera hamwe bimwe mu bice biri kuri gahunda yo gusoma Bibiliya buri cyumweru. Niba uko inkuru iteye bishobora gutuma umuntu umwe asoma mu mwanya w’uyibara, naho abandi bagasoma mu mwanya w’abayivugwamo, mushobora kubigenza mutyo.

• Mushobora gukina ibivugwa mu nkuru mwasomye muri Bibiliya.

• Saba buri wese mu bagize umuryango gusoma mbere y’igihe ibice byo muri Bibiliya byagenwe, maze yandike ikibazo kimwe cyangwa bibiri yagize mu byo yasomye. Nyuma yaho mushakire hamwe ibisubizo by’ibyo bibazo.

• Buri cyumweru ujye wandika umurongo w’Ibyanditswe ku gapapuro, ugerageze kuwufata mu mutwe no kuwusobanura. Numara kugira udupapuro twinshi, ujye udusuzuma buri cyumweru urebe imirongo y’Ibyanditswe ucyibuka.

• Gutega amatwi ijwi ry’umuntu usoma Bibiliya ryafatiwe ku byuma bifata amajwi maze ugakurikira muri Bibiliya yawe.

Amateraniro:

• Gutegurira hamwe amateraniro amwe n’amwe.

• Kwitoza indirimbo z’Ubwami zizakoreshwa mu cyumweru gitaha.

• Niba hari ufite ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi cyangwa icyerekanwa mu Iteraniro ry’Umurimo, muvuge ibitekerezo yakoresha cyangwa yitoreze imbere y’abagize umuryango, abereka uko azabigenza.

Ibikenewe mu muryango:

• Gusuzuma ingingo zo mu gitabo Les jeunes s’intérrogent cyangwa Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe.

• Kwitoza uko umuntu yahangana n’ibibazo bishobora kuvuka ku ishuri.

• Gukora imyitozo, ababyeyi bakajya mu mwanya w’abana, abana na bo bakajya mu mwanya w’ababyeyi, hanyuma abana bagakora ubushakashatsi ku ngingo runaka maze bakagira inama ababyeyi babo.

Umurimo wo kubwiriza:

• Kwitoza uburyo bwo gutangiza ibiganiro muzakoresha mu mpera z’icyumweru.

• Gusuzuma intego zishyize mu gaciro abagize umuryango bashobora kwishyiriraho kugira ngo bagure umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’Urwibutso cyangwa mu biruhuko.

• Guha buri wese mu bagize umuryango iminota mike agakora ubushakashatsi ku bihereranye n’uko yasubiza ikibazo gishobora kuvuka mu murimo wo kubwiriza, hanyuma mukabyitoza.

Ibindi bitekerezo:

• Gusomera hamwe ingingo zo mu magazeti aherutse gusohoka.

• Saba buri wese mu bagize umuryango gusoma mbere y’igihe ingingo abona imushishikaje yo mu magazeti aherutse gusohoka, hanyuma ababwire ibyo yasomye.

• Gutumira rimwe na rimwe umubwiriza cyangwa umugabo n’umugore bashakanye bakaza kwifatanya namwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, wenda mukagira icyo mubabaza.

• Kureba imwe muri DVD z’umuteguro maze mukayiganiraho.

• Gusuzumira hamwe ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza” n’ “Urubuga rw’abagize umuryango” zisohoka muri Nimukanguke!

• Gusuzumira hamwe ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Jya wigisha abana bawe” n’ “Urubuga rw’abakiri bato” zisohoka mu Munara w’Umurinzi.

• Gusoma amapaji y’igitabo Annuaire cyangwa igitabo cyasohotse mu ikoraniro ry’intara ry’ubushize, mukaganira ku byo musoma.

• Gusuzuma ingingo z’ingenzi z’ibyavuzwe mu ikoraniro riherutse kuba.

• Kwitegereza ibyo Yehova yaremye, mukaganira ku cyo bibigisha ku bihereranye na we.

• Gushaka ikintu mukorera hamwe, nko gukora icyitegererezo cy’uko ikintu runaka cyari giteye, gushushanya ikarita cyangwa gukora imbonerahamwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze