ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/5 pp. 11-15
  • Miryango y’Abakristo, “muhore mwiteguye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Miryango y’Abakristo, “muhore mwiteguye”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mukomeze kugira ‘ijisho riboneje ku kintu kimwe’
  • Mujye mwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka
  • Mukomeze kugira umugoroba w’iby’umwuka mu muryango
  • ‘Mukomeze kuba maso’ kandi “muhore mwiteguye”
  • Ubufasha bugenewe imiryango
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Mujye Mwiga Ijambo ry’Imana Buri Gihe mu Rwego rw’Umuryango
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Gahunda y’iby’umwuka mu muryango—Ese mushobora gutuma irushaho gushimisha?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka zizatuma uhesha ikuzo Umuremyi wawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/5 pp. 11-15

Miryango y’Abakristo, “muhore mwiteguye”

“Muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza ko ashobora kuza.”​—LUKA 12:40.

1, 2. Kuki twagombye kuzirikana inama ya Yesu yo ‘guhora twiteguye’?

“IGIHE Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo” maze agatandukanya “abantu,” bizakugendekera bite wowe n’umuryango wawe (Mat 25:31, 32)? Kubera ko ibyo bizabaho mu gihe tudatekereza, ni iby’ingenzi ko tuzirikana inama ya Yesu igira iti “muhore mwiteguye.”—Luka 12:40.

2 Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye ukuntu buri wese mu bagize umuryango ashobora gufasha umuryango wose gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, afatana uburemere inshingano ye. Reka dusuzume ubundi buryo dushobora kugira uruhare mu gutuma umuryango wacu ugirana n’Imana imishyikirano myiza.

Mukomeze kugira ‘ijisho riboneje ku kintu kimwe’

3, 4. (a) Imiryango y’Abakristo yagombye kwirinda iki? (b) Kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe” bisobanura iki?

3 Kugira ngo imiryango ikomeze kuba maso yiteguye kuza kwa Kristo, igomba kwirinda ibintu byatuma idakomeza gukora ibikorwa bifitanye isano na gahunda yo gusenga k’ukuri. Igomba kuba maso ikirinda ibirangaza. Kubera ko hari imiryango myinshi yaguye mu mutego wo gushaka ubutunzi, nimucyo dusuzume icyo Yesu yavuze ku birebana no gukomeza kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe.” (Soma muri Matayo 6:22, 23.) Nk’uko itara rishobora kutumurikira bigatuma tugenda tutagwa, ni na ko ibyo turebesha “amaso” y’ikigereranyo ‘y’imitima yacu’ bishobora kudufasha, tukagenda tudasitara.—Efe 1:18.

4 Kugira ngo ijisho rirebe neza, rigomba kuba ari rizima kandi rishobora kwitegereza icyo ribona. Uko ni na ko bimeze ku maso y’umutima. Iyo ijisho ryacu ry’ikigereranyo riboneje ku kintu kimwe, biba bisobanura ko dufite intego imwe twerekejeho ibitekerezo. Aho kugira ngo imibereho yacu ibe ishingiye ku gushaka ubutunzi no gushaka gusa ibyo umuryango wacu ukeneye mu buryo bw’umubiri, dukomeza guhanga amaso ku bintu by’umwuka (Mat 6:33). Ibyo bisobanura ko dukomeza kunyurwa n’ibyo dufite maze umurimo w’Imana akaba ari wo uza mu mwanya wa mbere.—Heb 13:5.

5. Ni mu buhe buryo umwangavu umwe yagaragaje ko yari ahanze “ijisho” ku murimo w’Imana?

5 Gutoza abana kugira ijisho riboneje ku kintu kimwe bishobora kubagirira akamaro rwose. Reka turebe urugero rw’umwangavu wo mu gihugu cya Etiyopiya. Yagiraga amanota meza ku buryo igihe yarangizaga amashuri yisumbuye, yemerewe kurihirirwa kugira ngo akomeze amashuri. Ariko kubera ko ijisho rye ryari riboneje ku murimo wa Yehova, yarabyanze. Nyuma yaho yabonye akazi kari kujya kamuhesha umushahara ungana n’amadorari y’amanyamerika 4.200 (hafi 2.478.000 Frw) buri kwezi, ayo akaba ari amafaranga menshi uyagereranyije n’umushahara abantu benshi bahembwa muri icyo gihugu. Icyakora uwo mukobwa yari ahanze “ijisho” ku murimo w’ubupayiniya. Ntibyabaye ngombwa ko abaza ababyeyi be mbere yo kwanga ako kazi. Ababyeyi be bumvise bameze bate bamaze kumenya uko umukobwa wabo yabigenje? Baranezerewe cyane banamubwira ko abashimishije.

6, 7. Twagombye ‘gukomeza kuba maso’ kugira ngo twirinde akahe kaga?

6 Amagambo Yesu yavuze ari muri Matayo 6:22, 23 akubiyemo umuburo wo kwirinda umururumba, nubwo atabivuze mu buryo bweruye. Yesu ntiyavuze ko ikinyuranyo cy’ijisho riboneje ku “kintu kimwe” ari ijisho riboneje ku “bintu byinshi,” ahubwo yavuze ko ari ijisho riboneje ku “bintu bibi.” Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘ibintu bibi’ rishobora no kumvikanisha kurarikira cyangwa kugira umururumba. Ni iki Yehova atekereza ku birebana no kurarikira cyangwa kugira umururumba? Bibiliya igira iti “ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba [cyangwa kurarikira] ntibikigere binavugwa rwose muri mwe.”—Efe 5:3.

7 Umururumba ni ingeso dushobora guhita dutahura ku bandi, ariko twe ntituyiboneho. Ku bw’ibyo, byaba byiza tuzirikanye inama ya Yesu igira iti “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose” (Luka 12:15). Ibyo bidusaba kwisuzuma tukareba ibyo twerekejeho umutima. Imiryango y’Abakristo yagombye gutekereza yitonze ikareba igihe n’amafaranga ikoresha mu myidagaduro no mu kugura ibintu.

8. Ni mu buhe buryo ‘twakomeza kuba maso’ mu gihe hari ibintu dushaka kugura?

8 Mbere yo kugira ikintu runaka ugura, ntugomba kureba gusa niba ufite ubushobozi bwo kukigura cyangwa niba utabufite. Jya wibaza nanone uti “ese iki kintu nzabona igihe cyo kugikoresha buri gihe n’icyo kucyitaho? Kumenya kugikoresha neza bizansaba igihe kingana iki?” Mwebwe abakiri bato, ntimukemere ibyo abamamaza ibicuruzwa babashishikariza kugura maze ngo musabe ababyeyi ko babagurira imyenda cyangwa ibindi bintu bigezweho ariko bihenze. Mujye mumenya kwifata. Tekereza nanone niba kugura icyo kintu bizafasha umuryango wawe gukomeza kuba maso utegereje kuza k’Umwana w’umuntu. Jya wiringira isezerano rya Yehova rigira riti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”—Heb 13:5.

Mujye mwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka

9. Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka byamarira iki umuryango?

9 Ubundi buryo abagize umuryango bashobora gukomeza ukwizera kwabo kandi bagatuma umuryango wose urushaho kumererwa neza mu buryo bw’umwuka, ni ukwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizafasha abagize umuryango kumenya aho bageze basohoza intego bishyiriyeho yo gushimisha Yehova, kandi bitume bamenya icyo bakwiriye gushyira mu mwanya wa mbere.—Soma mu Bafilipi 1:10.

10, 11. Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka mufite, kandi se ni izihe mwifuza kuzageraho mu gihe kiri imbere?

10 Niyo abagize umuryango bakwishyiriraho intego zoroheje kandi zishyize mu gaciro, izo hafi buri wese mu bawugize ashobora kugeraho, byabagirira akamaro. Reka dufate urugero rwo gusuzuma isomo ry’umunsi buri munsi. Ibitekerezo abagize umuryango batanga bishobora gufasha umutware wawo gutahura amajyambere buri wese afite mu buryo bw’umwuka. Kwishyiriraho intego yo gusomera hamwe Bibiliya buri gihe bituma abana bamenya gusoma neza kandi bagasobanukirwa ibyo basoma muri Bibiliya (Zab 1:1, 2). Ese ntitwagombye kwishyiriraho intego yo kunonosora amasengesho yacu? Kwitoza kurushaho kugaragaza imbuto z’umwuka na yo ni intego nziza cyane dushobora kwihatira kugeraho (Gal 5:22, 23). Bite se ku birebana no gushaka uko twakwishyira mu mwanya w’abo tubwiriza? Iyo twihatiye kubikora mu rwego rw’umuryango bishobora gufasha abana kugira impuhwe, kandi bikaba byatuma bifuza kuzaba abapayiniya b’igihe cyose cyangwa abamisiyonari.

11 Kuki se wowe n’abagize umuryango wawe mutasuzuma intego mushobora kwishyiriraho? Ese umuryango wawe ushobora kwishyiriraho intego yo kumara igihe kinini kurushaho mu murimo wo kubwiriza? Ese mushobora kunesha ubwoba bwo kubwiriza kuri telefoni, mu muhanda cyangwa ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi? Ese mushobora kujya gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho? Ese umwe mu bagize umuryango yakwiga urundi rurimi kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku banyamahanga?

12. Ni iki abatware b’imiryango bakora kugira ngo bafashe imiryango yabo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?

12 Wowe mutware w’umuryango, jya umenya ibyo abagize umuryango wawe bakeneye kunonosora kugira ngo bagire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, hanyuma ushyireho intego zabafasha kubigeraho. Intego mwishyiriraho mu muryango zagombye kuba zishyize mu gaciro kandi mushobora kuzigeraho muhuje n’imimerere murimo n’ubushobozi bwanyu (Imig 13:12). Birumvikana ko kugera ku ntego nziza bisaba igihe. Ku bw’ibyo, mujye mucungura igihe ku cyo mwakoreshaga mureba televiziyo maze mugikoreshe mu bintu by’umwuka (Efe 5:15, 16). Ujye ushyiraho imihati kugira ngo umuryango wawe ugere ku ntego wawushyiriyeho (Gal 6:9). Umuryango wihatira kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka uzatuma amajyambere yawo ‘agaragarira bose.’—1 Tim 4:15.

Mukomeze kugira umugoroba w’iby’umwuka mu muryango

13. Ni irihe hinduka ryabaye mu birebana na gahunda y’amateraniro y’itorero ya buri cyumweru, kandi se ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

13 Ikintu cy’ingirakamaro cyane cyafasha imiryango ‘guhora yiteguye’ kuza k’Umwana w’umuntu, ni ihinduka rikomeye mu birebana na gahunda y’amateraniro ya buri cyumweru ryatangiye gukurikizwa ku itariki ya 1 Mutarama 2009. Ntibikiri ngombwa ko mu cyumweru tugira undi munsi w’iteraniro ryitwaga Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Iryo teraniro risigaye ribera rimwe n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo. Habayeho iryo hinduka kugira ngo imiryango y’Abakristo irusheho gukomera mu buryo bw’umwuka yishyiriraho umugoroba runaka mu cyumweru wagenewe iby’umwuka mu muryango. Kubera ko hashize igihe runaka iryo hinduka ribaye, dushobora kwibaza tuti “ese naba nkoresha icyo gihe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa niyigisha? Ese ngera ku ntego yatumye iyo gahunda ishyirwaho?”

14. (a) Intego y’ibanze yo gukomeza kugira gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango cyangwa gahunda yo kwiyigisha ni iyihe? (b) Kuki kwishyiriraho umugoroba wo kwiga Bibiliya ari iby’ingenzi?

14 Intego y’ibanze yo gukomeza kugira gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango cyangwa gahunda yo kwiyigisha, ni ukurushaho kwegera Imana (Yak 4:8). Iyo dufite gahunda ihoraho yo kwiga Bibiliya maze tukarushaho kumenya Umuremyi wacu, imishyikirano dufitanye na we irushaho gukomera. Uko turushaho kwegera Yehova, ni na ko turushaho kumva tumukunze n’‘umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose’ (Mar 12:30). Bituma rwose twumva dushaka kumvira Imana no kuyigana (Efe 5:1). Ubwo rero, gukomeza kugira gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ni ikintu cy’ingenzi gituma abagize umuryango wacu bose ‘bahora biteguye’ mu buryo bw’umwuka, mu gihe dutegereje “umubabaro ukomeye” wahanuwe (Mat 24:21). Kugira gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ni ngombwa kugira ngo tuzarokoke.

15. Umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ushobora gutuma abagize umuryango bagirana iyihe mishyikirano?

15 Nanone kandi, gahunda y’iby’umwuka mu muryango ifite indi ntego: ituma abagize umuryango barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi. Iyo abagize umuryango bamarana igihe runaka baganira ku bintu by’umwuka buri cyumweru, bibagirira akamaro mu birebana n’uko buri wese afata mugenzi we. Iyo buri wese mu bashakanye abonye ibyishimo mugenzi we atewe no kumenya ikintu gishya mu gihe bigira hamwe Bibiliya, bituma barushaho kunga ubumwe. (Soma mu Mubwiriza 4:12.) Ababyeyi n’abana bigira hamwe Bibiliya bashobora kurushaho kunga ubumwe mu rukundo, “rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”—Kolo 3:14.

16. Vuga ukuntu Abakristokazi batatu bungukirwa n’umugoroba bashyizeho wo kwigira hamwe Bibiliya.

16 Reka dusuzume ukuntu Abakristokazi batatu bungukiwe n’iyo gahunda yo kugena umugoroba wo kwiga Bibiliya. Nubwo abo bashiki bacu batatu b’abapfakazi bageze mu za bukuru nta cyo bapfana, baba mu mujyi umwe kandi bamaze imyaka myinshi bafitanye ubucuti. Kubera ko bifuzaga kongera igihe bamaranaga, ariko ntibahuzwe n’ibintu bisanzwe gusa ahubwo bagahuzwa n’ibintu by’umwuka, biyemeje kugena umugoroba bazajya bahurira hamwe bakiga Bibiliya. Iyo gahunda bayitangiye biga igitabo ‘Hamya iby’Ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye.’ Umwe muri bo yagize ati “icyo gihe kiradushimisha cyane ku buryo iyo twiga akenshi tumara igihe gisaga isaha. Tugerageza gusa n’abareba imimerere abavandimwe bacu bo mu kinyejana cya mbere barimo maze tukareba icyo twakora tugeze mu mimerere nk’iyo. Hanyuma tugerageza gushyira mu bikorwa ibyo twaganiriyeho mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye umurimo dukora wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa urushaho kudushimisha no kugira icyo ugeraho.” Uretse kuba iyo gahunda yo kwiyigisha yaratumye abo bashiki bacu batatu barushaho gukomera mu buryo bw’umwuka, yanatumye ubucuti bwabo burushaho gukomera. Bavuze ko iyo gahunda ibashimisha cyane.

17. Ni ibihe bintu bituma gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango igira icyo igeraho?

17 Wowe se byifashe bite? Ni mu buhe buryo wungukirwa n’umugoroba wagenewe gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa gahunda yo kwiyigisha? Iyo gahunda igiye iba rimwe na rimwe gusa, ntiyagera ku ntego zatumye ishyirwaho. Buri wese mu bagize umuryango yagombye kuba yiteguye kwiga ku isaha yagenwe. Impamvu zidakomeye ntizagombye kubangamira uwo mugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Byongeye kandi, wagombye gutoranya neza ingingo zo kwigwa ku buryo zigirira abagize umuryango wawe akamaro. Wakora iki kugira ngo icyo cyigisho kibashimishe? Jya ukoresha uburyo bwiza bwo kwigisha, kandi murangwe no kubahana n’umutuzo.—Yak 3:18.a

‘Mukomeze kuba maso’ kandi “muhore mwiteguye”

18, 19. Kumenya ko Umwana w’umuntu ari hafi kuza, byagombye gutuma wowe n’umuryango wawe mukora iki?

18 Imimerere y’iyi si igenda irushaho kuba mibi igaragaza neza ko guhera mu mwaka wa 1914, isi ya Satani yatangiye iminsi yayo ya nyuma. Harimagedoni iregereje. Vuba aha Umwana w’umuntu agiye gusohoza urubanza Yehova yaciriye abatubaha Imana (Zab 37:10; Imig 2:21, 22). Ese kubimenya ntibyagombye gutuma ugira icyo ukora wowe n’umuryango wawe?

19 Ese wumvira inama Yesu yatanze yo kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe”? Ese umuryango wawe waba warishyiriyeho intego zo mu buryo bw’umwuka, mu gihe abantu bo muri iyi si bo bahatanira kugira ubutunzi, kuba ibyamamare cyangwa kugira ububasha? Ese gahunda yawe y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango cyangwa iyo kwiyigisha igenda neza? Ese igera ku ntego yatumye ishyirwaho? Ese nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, niba uri umugabo cyangwa umugore cyangwa umwana, waba usohoza inshingano uhabwa n’Ibyanditswe bityo ugafasha umuryango wose ‘gukomeza kuba maso’ (1 Tes 5:6)? Niba ubikora uzaba ‘witeguye’ kuza k’Umwana w’umuntu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba ibitekerezo byagufasha kumenya ibyo mwakwiga muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango n’uko byabagirira akamaro kandi bikabashimisha, mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2009, ku ipaji ya 29-31.

Ni iki wamenye?

• Sobanura ukuntu imiryango y’Abakristo ishobora ‘guhora yiteguye’ . . .

igira ijisho “riboneje ku kintu kimwe.”

yishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka.

ikomeza kugira gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe” bizaturinda ibirangaza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze