Kungukirwa na Disikuru z’Abantu Bose Zavuguruwe
1 Amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe, avugwa neza nk’uko ari mu Migani 4:18 hagira hati “Inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.”
2 Mu buryo buhuje n’ubwo, itorero rya Gikristo rikomeza kubonera igihe ubusobanuro n’inyigisho za Bibiliya zuhuje n’igihe (Mat 24:46-47). Nanone ushobora kuvuga ingero z’ibyo wabonye uhereye igihe watangiye kwifatanya n’Abahamya ba Yehova. Amateraniro y’itorero akubiyemo na za disikuru z’abantu bose, adufasha gukomeza kugendana n’umucyo w’ukuri ugenda ukura.
3 Inyandiko za Disikuru: Vuba aha Sosayiti yavuguruye umubare runaka w’inyandiko za disikuru zihuje n’iki gihe. Hongerewemo ibintu bishya kandi ingingo z’ingenzi zarasobanuwe. Kugira ngo itorero ribashe kubona inyungu nyinshi z’izo nkuru nshyashya, abavandimwe batanga za disikuru z’abantu bose bagomba gukoresha gusa inyandiko za vuba aha.
4 Kugira ngo wungukirwe cyane na za disikuru z’abantu bose, ujye utekereza ku mitwe ya za disikuru zigomba gutangwa. Mbere yo guterana Iteraniro ry’Abantu Bose gerageza kwiyibutsa ubusobanuro bwa vuba bushingiye ku bitabo bya gitewokarasi bihereranye n’iyo nkuru. Hanyuma, mu gihe cyo kuyitegera amatwi, ujye usa n’ushaka gufora ukuntu ubwo busobanuro buri buvugwe mu buryo burambuye. Andika uburyo bwose bushyashya uko kuri kwagaragajwemo kugira ngo uzabwifashishe mu gihe kiri imbere. Ibyo byemeza ko uzavana inyungu nyinshi muri za disikuru z’abantu bose zavuguruwe.
5 Disikuru z’Abantu Bose Zagombye Kwigisha no Gutera Abateze Amatwi Kugira Icyo Bakora: Igihe Yesu yavugaga, yageraga ku mitima y’abamwumvaga. Mu gusoza Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, disikuru ihambaye itarigeze igira ubundi itangwa, muri Matayo 7:28 hatubwira ko ‘[a]bantu batangajwe no kwigisha kwe.’
6 Mu kuzirikana urugero rwa Yesu, inama y’abasaza, yagombye kugira amakenga mu kwemerera abantu bashya gutanga za disikuru, zigahabwa gusa abavandimwe bazi neza kwigisha, bibanda ku nyandiko za disikuru zatangwa na Sosayiti, kandi bashobora kutarangaza ibitekerezo by’abateze amatwi. Abavandimwe bafite igikundiro cyo gutanga disikuru z’abantu bose, bagombye kwihatira guteza imbere ubushobozi bwabo bwo kuvuga, bemera inama izo ari zo zose n’ibitekerezo byose bahabwa n’abasaza.
7 Nkuko byari barahanuwe muri Yesaya 65:13, 14, uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka bw’ubwoko bw’Imana burimo burakomeza kurushaho kugaragara. Gahunda ya disikuru z’abantu bose ni zimwe mu buryo bwinshi twigishwamo n’Uwiteka.’—Yesaya 54:13.