ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/10 p. 3
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ibisa na byo
  • Kungukirwa na Disikuru z’Abantu Bose Zavuguruwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Komeza kugira amajyambere
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Uko twakoresha ibyafashwe amajwi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
km 4/10 p. 3

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ese birakwiriye ko Abahamya ba Yehova bahererekanya disikuru bafatiye ku byuma bifata amajwi cyangwa ibyo banditse byavugiwe muri izo disikuru?

Disikuru zishingiye kuri Bibiliya zidutera inkunga kandi zikadukomeza (Ibyak 15:32). Ku bw’ibyo, birasanzwe ko twifuza kugeza ku bataje mu materaniro ibitekerezo bitera inkunga byayavugiwemo. Kubera ko ubu hasigaye hari ibikoresho byinshi byo gufata amajwi, umuntu ashobora gufata disikuru kandi akayigeza ku bandi mu buryo bworoshye. Hari abagiye bakusanya disikuru bafatiye ku byuma bifata amajwi, hakubiyemo na disikuru zimaze imyaka myinshi zitanzwe, bakazitiza incuti zabo cyangwa bagakorera izo ncuti zabo kopi z’izo disikuru, nta ntego mbi bafite. Hari abandi bagiye bafungura imiyoboro ya interineti bakayishyiraho izo disikuru kugira ngo umuntu wese uzishaka azikureho.

Birumvikana ko gufatira disikuru ku byuma bifata amajwi kugira ngo twe n’abagize imiryango yacu tuzazikoreshe, nta cyo bitwaye. Nanone kandi, abasaza bashobora gushyiraho gahunda yo gufatira disikuru ku byuma bifata amajwi kugira ngo abagize itorero bamugaye batabasha kuza mu materaniro, bazikoreshe. Icyakora, hari impamvu nyinshi zagombye gutuma tudahererekanya disikuru zafatiwe ku byuma bifata amajwi cyangwa ibyo twanditse byavugiwe muri izo disikuru.

Kubera ko abatanga disikuru akenshi bazitanga bakurikije ibikenewe mu karere, dushobora kumva nabi ibyavugiwe muri disikuru yafatiwe ku byuma bifata amajwi kuko tuba tutazi imimerere yatangiwemo. Nanone kandi, bishobora kutatworohera kumenya uwatanze iyo disikuru n’igihe yayitangiye kugira ngo twizere ko ibivugwamo bihuje n’igihe kandi ko ari ukuri (Luka 1:1-4). Uretse n’ibyo, koherereza abandi disikuru wandukuye cyangwa wafatiye ku byuma bifata amajwi, bishobora gutuma bamwe mu bayohererejwe baha icyubahiro kidakwiriye uwayitanze, cyangwa n’uwayitanze akaba yagwa mu mutego wo kwemera guhabwa icyo cyubahiro.—1 Kor 3:5-7.

Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge akorana umwete kugira ngo atugezeho ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu rugero rukwiriye no “mu gihe gikwiriye” (Luka 12:42). Ibyo bikubiyemo disikuru zitangwa mu matorero y’Abahamya ba Yehova hamwe n’ibindi biba byarafashwe mu majwi bigashyirwa ku muyoboro wa interineti wemewe w’Abahamya ba Yehova, ari wo jw.org. Twizere tudashidikanya ko umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge hamwe n’Inteko Nyobozi akoresha bazaduha ibyo dukeneye kugira ngo dukomeze gushikama mu kwizera.—Ibyak 16:4, 5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze