Uko twakoresha ibyafashwe amajwi
1. Uretse ibitabo bicapye, ni ibihe bintu bindi by’ingirakamaro dufite?
1 Abantu benshi bakoresha urubuga rwa jw.org kugira ngo basome amagambo meza y’ukuri akwiriye (Umubw 12:10). None se wowe wari wakoresha ibyafashwe amajwi? Bituma abantu batega amatwi ibintu byinshi biri ku rubuga rwacu. Twakora iki kugira ngo twungukirwe n’ibyafashwe amajwi?
2. Twakoresha dute ibyafashwe amajwi twiyigisha cyangwa turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango?
2 Bidufasha kwiyigisha no kwigisha abagize imiryango yacu: Gutega amatwi Bibiliya, amagazeti cyangwa ikindi gitabo cyafashwe amajwi igihe uri ku rugendo cyangwa uhugiye mu mirimo ya buri munsi, bishobora gutuma igihe kitagupfira ubusa (Efe 5:15, 16). Nanone ikindi kintu cyatuma gahunda y’iby’umwuka mu muryango irushaho kudushimisha, ni ugutega amatwi ibyafashwe amajwi, maze natwe tugakurikira mu bitabo byacu. Gukoresha ibyafashwe amajwi mu gihe twiyigisha, bigira akamaro cyane cyane iyo twifuza kunoza ubuhanga bwacu bwo gusoma, cyangwa mu gihe turimo twiga urundi rurimi.
3. Mu mafasi yacu, ni ba nde ibyafashwe amajwi bishobora kugirira akamaro?
3 Mu murimo wo kubwiriza: Hari abantu bo mu mafasi yacu bumva ko baba bahuze ku buryo batabona umwanya wo gusoma ibitabo byacu, ariko bakaba bashobora gutega amatwi ibyafashwe amajwi. Nanone kandi dushobora guhura n’abantu bavuga urundi rurimi, kandi bakaba bashobora kwakira neza ubutumwa bw’Ubwami baramutse babwumvise mu ‘rurimi rwabo kavukire’ (Ibyak 2:6-8). Mu duce tumwe na tumwe, usanga gutega amatwi bifite umwanya w’ingenzi mu muco waho. Urugero mu muco w’abantu bitwa Hmong, abantu bakuru basubiriramo abakiri bato ibyabaye mu mateka, kandi bakabifata mu mutwe. Mu muco w’Abanyafurika na ho, abantu bakunda gutega amatwi inkuru.
4. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza byadufasha kwita ku bantu bo mu ifasi yacu?
4 Ese igihe urimo ubwiriza, ubona byagirira akamaro nyir’inzu uramutse umwumvishije ibyafashwe amajwi mu rurimi rwe? Ese uramutse woherereje umuntu igitabo cyafashwe amajwi ukoresheje interineti ntibyamugirira akamaro? Ese ntidushobora kuvana kuri interineti igitabo cyafashwe amajwi, tukagishyira kuri CD, maze tukagiha umuntu ushimishijwe, wenda tukakimuhana n’igitabo gicapye? Ikintu cyose dutanze cyo bwoko bwa elegitoroniki, ni ukuvuga igitabo, agatabo, inkuru y’Ubwami cyangwa igazeti, kigomba gushyirwa kuri raporo y’umurimo wo kubwiriza. Ibyafashwe amajwi bigenewe mbere na mbere kutwigisha, ariko nanone bikadufasha kubiba imbuto z’ukuri k’Ubwami.—1 Kor 3:6.