ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Gicurasi p. 13
  • Ese ukoresha neza Bibiliya yafashwe amajwi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ukoresha neza Bibiliya yafashwe amajwi?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Uko twakoresha ibyafashwe amajwi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Mu makoraniro y’iminsi itatu ‘turareba kandi tukumva’
    Uko impano utanga zikoreshwa
  • Ibintu byagufasha gusoma Bibiliya buri munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Urubuga rwacu rwemewe rwa interineti—Rukoreshe ufasha umuntu uvuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Gicurasi p. 13
Amafoto: Abantu bateze amatwi Bibiliya yafashwe amajwi. 1. Umuvandimwe wicaye hanze urimo gutega amatwi Bibiliya yafashwe amajwi yambaye ekuteri. 2. Umubyeyi n’umukobwa we ukiri muto bateze amatwi Bibiliya yafashwe amajwi, ari na ko bakurikira muri Bibiliya yabo. 3. Mushiki wacu wambaye ekuteri, atega amatwi Bibiliya yafashwe amajwi ari muri bisi.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese ukoresha neza Bibiliya yafashwe amajwi?

Ku rubuga rwacu no kuri porogaramu ya JW Library, dusangaho Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, yafashwe amajwi mu ndimi zitandukanye. Hari n’izindi ndimi nyinshi zigenda ziyikora. Kimwe mu bintu by’ingenzi biranga iyo Bibiliya, ni uko harimo amajwi atandukanye, ku buryo buri muntu wese uvugwa mu nkuru yo muri Bibiliya, aba afite ijwi rye. Abasoma batsindagiriza amagambo uko bikwiriye kandi bagashyiramo ibyiyumvo ku buryo ubutumwa bwo muri Bibiliya bwumvikana neza.

Gutega amatwi Bibiliya yafashwe amajwi bigira akahe kamaro? Abantu benshi batega amatwi iyo Bibiliya, bishimira ko ibafasha kumva neza ibivugwamo. Iyo bumva amajwi y’abantu batandukanye bamera nk’abareba ibivugwa muri Bibiliya, kandi bakarushaho kubisobanukirwa (Img 4:5). Nanone hari abantu benshi babonye ko gutega amatwi iyo Bibiliya bituma batuza iyo bahangayitse.​—Zb 94:19.

Gutega amatwi Bibiliya yafashwe amajwi bishobora kudukora ku mutima tukagira icyo dukora (2Ng 34:19-21). Niba iyo Bibiliya yose cyangwa bimwe mu bitabo byayo biboneka mu rurimi wumva, ujye uyitega amatwi.

MUREBE AGACE KA VIDEWO IVUGA NGO: “UKO GUFATA AMAJWI YA BIBILIYA BIKORWA,” HANYUMA MUSUBIZE IKIBAZO GIKURIKIRA:

Ni iki kigutangaza iyo wumvise ukuntu Bibiliya ifashwe amajwi ikorwa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze