Gusuzumwa na Yehova—Kuki Bihesha Inyungu?
1 Buri wese yifuza kugira amagara mazima. Bituma ubuzima burushaho gushimisha cyane. Nyamara kandi, abantu bafite ubuzima bwiza, banakenera gusuzumwa na muganga uko bibaye ngombwa. Kubera iki? Baba bashaka gutahura ingorane iyo ari yo yose yugarije ubuzima bwabo kugira ngo hafatwe ingamba zo kuyiburizamo. Kurinda ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka, ni iby’ingenzi kurushaho. Icyo kwemerwa na Yehova bishingiyeho, ni ukuba turi “bazima mu byo kwizera.”—Tito 1:13.
2 Ubu ni cyo gihe gikwiriye cyo gusuzumwa na Yehova. Kubera iki? Kubera ko Yehova ari mu rusengero rwe rwera, kandi akaba arimo asuzuma imitima y’abantu bose (Zab 11:4, 5; Imig 17:3). Dusaba Yehova ngo adusuzume mu buryo bwuzuye, nk’uko Dawidi yabivuze agira ati “Uwiteka, unyitegereze, ungerageze, gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye [“impyiko zanjye n’umutima wanjye,” MN].”—Zab 26:2.
3 Tugomba kwirinda icyabangamira ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka gishobora guturuka muri twe bitewe n’umubiri wacu udatunganye. Mu Migani 4:23 hatanga inama igira iti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.”
4 Ubuzima bwacu bw’umwuka bushobora nanone guhungabanywa n’iyi si idukikije yangiritse kandi ikaba irangwamo ubwiyandarike. Nitwemera ubwacu kwihambira kuri iyi gahunda mbi, dushobora gutangira gutekereza nka yo no kugira imyifatire y’isi. Cyangwa se, dushobora kuba twakwigana uburyo bwo kubaho bw’isi kandi tukaba twatsindwa n’umwuka wayo.—Ef 2:2, 3.
5 Satani ashobora gukoresha ibitotezo cyangwa kuturwanya mu buryo butaziguye yihatira kuturimbura mu buryo bw’umwuka. Akenshi ariko, yifashisha uburiganya akoresha ibihendo by’isi kugira ngo adukurure. Petero adutera inkunga yo ‘kwirinda ibisindisha [“gushyira mu gaciro,” MN] no kuba maso,’ kuko Satani ameze “nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera.” Duterwa inkunga yo ‘kumurwanya dushikamye, dufite ukwizera gukomeye.’—1 Pet 5:8, 9.
6 Dukeneye kurinda ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka, dukomeza kugira ukwizera gukomeye binyuriye mu kukubaka buri munsi. Intumwa Pawulo atugira inama yo gusuzuma ukwizera kwacu buri gihe. Nk’uko twita mu buryo buhuje n’ubwenge ku nama duhawe na muganga ushoboye, ni na ko twumva Yehova iyo ugusuzuma kwe ko mu buryo bw’umwuka kugaragaje ingorane ikeneye gukosorwa. Ibyo bituma ‘dutungana [“tugororwa,” MN].’—2 Kor 13:5, 11.
7 Mu by’ukuri, Yehova ni Umusuzumyi mukuru. Igihe cyose, ugusuzuma kwe kugera ku myanzuro y’ukuri. Azi neza ibyo dukeneye. Binyuriye ku Ijambo rye no ku ‘mugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ atugenera amafunguro akungahaye yo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45; 1 Tim 4:6). Gufata iryo funguro ryo mu buryo bw’umwuka ririmo intungamubiri buri munsi, mu rugo no mu materaniro y’itorero, bituma dukomeza kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Kwimenyereza buri gihe mu by’umwuka mu murimo wo kubwiriza, no mu wundi murimo uwo ari wo wose wa Gikristo, na byo bizana inyungu. Ku bw’ibyo, twemera gusuzumwa na Yehova buri gihe, twiringiye ko azatuma dukomeza kugira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka.