ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g22 No. 1 pp. 4-6
  • 1 | Rinda ubuzima bwawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1 | Rinda ubuzima bwawe
  • Nimukanguke!—2022
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • Ibanga ryo kugira ubuzima bwiza
    Nimukanguke!—2015
  • Icyo wakora mu gihe urwaye
    Izindi ngingo
  • Ubuzima bwiza
    Nimukanguke!—2019
  • Komeza kwita ku buzima bwawe mu buryo buhuje n’ibyanditswe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Nimukanguke!—2022
g22 No. 1 pp. 4-6
Ibyokurya bitandukanye biri ku meza.

ISI YUZUYE IBIBAZO

1 | Rinda ubuzima bwawe

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Ibyago cyangwa ibiza bitugiraho ingaruka zigaragara cyangwa zitagaragara.

  • Iyo umuntu ahuye n’ibibazo arahangayika, kandi iyo ahangayitse igihe kirekire, akenshi bimuviramo uburwayi.

  • Ibiza n’ibindi byago bituma umubiri wacu utakaza ubushobozi bwo kurwanya indwara. Ibyo bituma abarwayi baba benshi, amavuriro akananirwa kubitaho.

  • Nanone biteza ubukene, abantu bakabura amafaranga yo kugura iby’ibanze bakenera, urugero nk’ibyokurya cyangwa imiti.

Icyo wagombye kumenya

  • Indwara ikomeye n’imihangayiko bishobora gutuma umuntu adatekereza neza kandi ntiyite ku buzima bwe. Ibyo bishobora gutuma arushaho kuremba.

  • Iyo umuntu arwaye ntiyivuze ashobora kuremba, bikaba byanamuviramo gupfa.

  • Iyo dufite ubuzima bwiza, dufata imyanzuro myiza ndetse no mu gihe ibintu bimeze nabi.

  • Waba ukize cyangwa udakize, ushobora gufata ingamba zagufasha kurinda ubuzima bwawe.

Icyo wakora

Igihe cyose bishoboka, umuntu w’umunyabwenge atekereza mbere y’igihe ibibazo ashobora guhura na byo, maze agafata ingamba zo kubyirinda. Ibyo ni na ko bimeze ku buzima bwacu. Burya kugira isuku bishobora kukurinda indwara nyinshi, wanazirwara nturembe. Ni byo koko, kwirinda biruta kwivuza.

“Kugirira isuku umubiri wacu n’aho dutuye bidufasha kuzigama amafaranga, kuko bituma tudahora kwa muganga twagiye kwivuza.”​—Andreas.a

a Muri iyi gazeti amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

UKO WAHANGANA N’IBIBAZO​—Inama zagufasha

Muri ibi bihe bigoye, jya urinda ubuzima bwawe ukora ibi

JYA UGIRA ISUKU

Umugabo ukaraba intoki akoresheje amazi n’isabune.

Kugira isuku

Bibiliya iravuga iti: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Jya ugerageza kumenya ibyagutera indwara maze ubyirinde.

  • Jya ukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi n’isabune, cyanecyane mbere yo gutunganya ibiribwa cyangwa kurya, no mu gihe uvuye mu bwiherero.

  • Jya ukora isuku mu nzu buri gihe kandi utere imiti yica udukoko, cyanecyane aho abantu bakunda gufata.

  • Igihe cyose bishoboka, uge wirinda kwegera umuntu urwaye indwara yandura.

JYA URYA INDYO YUZUYE

Ibyokurya bitandukanye biri ku meza.

Kurya indyo yuzuye

Bibiliya igira iti: “Nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya” (Abefeso 5:29). Tugaragaza ko dukunda umubiri wacu twitondera ibyo tuwugaburira.

  • Jya unywa amazi menshi.

  • Jya urya imbuto n’imboga bitandukanye.

  • Jya wirinda kurya ibintu byinshi bifite ibinure, umunyu mwinshi cyangwa isukari nyinshi.

  • Jya wirinda itabi, inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge.

“Kugira ngo twirinde indwara, tugerageza kurya indyo yuzuye kuko tuzirikana ko urya nabi ukivuza menshi. Twahisemo kujya turya indyo yuzuye.”​—Carlos.

JYA UKORA SIPORO KANDI URUHUKE BIHAGIJE

Umugabo urimo kwiruka mu muhanda mubi.

Gukora siporo

Bibiliya igira iti: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Dukorana umwete, ariko tukazirikana ko tugomba no kuruhuka bihagije.

  • Jya ukora siporo buri gihe. Ushobora gutangira ukora siporo yo kugenda wihuta. Siporo ishobora gutuma ugira ubuzima bwiza, nubwo waba ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa urwaye indwara idakira.

  • Umukobwa uryamye aruhuka.

    Kuruhuka bihagije

    Jya uruhuka bihagije. Kutaruhuka bihagije bishobora gutuma ugira umunaniro ukabije kandi bigatuma udashyira ubwenge hamwe. Iyo bibaye kenshi bishobora kukuviramo uburwayi bukomeye.

  • Jya wishyiriraho isaha ntarengwa yo kuryama kandi uyikurikize. Jya ugerageza kuryama no kubyukira igihe kimwe buri munsi.

  • Jya wirinda kureba tereviziyo cyangwa gukoresha ibindi bikoresho bya eregitoronike mu gihe cyo kuryama.

  • Jya wirinda kurya ibyokurya bikomeye nijoro no kunywa ikawa cyangwa inzoga mbere yo kuryama.

“Nabonye ko kuruhuka bigira uruhare runini ku buzima bwange. Iyo ntaruhutse bihagije hari igihe ndwara umutwe kandi nkumva nashize. Ariko iyo naruhutse mba meze neza, nkumva nta kintu cyananira. Mporana imbaraga kandi sindwaragurika.”​—Justin.

Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Icyo wakora ngo wirinde icyorezo.” Umugore ukwingurira virusi.

NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI: Reba videwo ivuga ngo: “Icyo wakora ngo wirinde icyorezo.” Nanone soma ingingo ivuga ngo: “Ibanga ryo kugira ubuzima bwiza.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze