ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g19 No. 3 pp. 4-5
  • Ubuzima bwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubuzima bwiza
  • Nimukanguke!—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • JYA WITA KU MUBIRI WAWE
  • JYA WIRINDA IBINTU BYANGIZA UBUZIMA BWAWE
  • ANDI MAHAME YA BIBILIYA YAGUFASHA
  • 1 | Rinda ubuzima bwawe
    Nimukanguke!—2022
  • Nakora iki ngo nsinzire bihagije?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Komeza kwita ku buzima bwawe mu buryo buhuje n’ibyanditswe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Icyo wakora mu gihe urwaye
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Nimukanguke!—2019
g19 No. 3 pp. 4-5
Umugabo urimo arya salade

Ubuzima bwiza

Bibiliya si igitabo kivuga iby’ubuvuzi. Icyakora itanga inama zatuma umuntu agira ubuzima bwiza. Reka turebe amwe mu mahame yo muri Bibiliya yadufasha kugira ubuzima bwiza.

JYA WITA KU MUBIRI WAWE

IHAME RYA BIBILIYA: “Nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya.”—Abefeso 5:29.

ICYO BISOBANURA: Iri hame rya Bibiliya ritugira inama yo kwita ku buzima bwacu. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara nyinshi ziterwa n’uko tutita ku buzima bwacu. Ubwo rero, nitubwitaho tuzabaho neza.

ICYO WAKORA:

  • Jya urya neza. Jya wita ku buzima bwawe urya indyo yuzuye kandi unywe amazi menshi.

  • Jya ukora siporo. Siporo ishobora gutuma ugira ubuzima bwiza niyo waba ukuze, waramugaye cyangwa urwaye indwara idakira. Nubwo abaganga cyangwa inshuti zawe bashobora kukugira inama zo gukora siporo, ni wowe ugomba gushyiraho akawe ukayikora.

  • Jya uruhuka bihagije. Kumara igihe udasinzira bihagije, bishobora kuguteza indwara zikomeye. Hari igihe usanga abantu bataruhuka neza kuko igihe cyo kuryama bakimara bibereye mu bindi. Icyakora iyo usinzira bihagije ugira ubuzima bwiza.

JYA WIRINDA IBINTU BYANGIZA UBUZIMA BWAWE

IHAME RYA BIBILIYA: “Twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka.”—2 Abakorinto 7:1.

ICYO BISOBANURA: Iyo twirinze ibintu byangiza umubiri wacu, urugero nk’itabi, tugira ubuzima bwiza, kuko byagaragaye ko ritera indwara nyinshi kandi rigahitana abantu benshi.

ICYO WAKORA: Shyiraho itariki uzarekeraho itabi kandi uyandike kuri karendari. Mbere y’uko iyo tariki igera, uzajugunye itabi ufite, ujugunye udusahani ushyiraho ivu ry’itabi, ujugunye ibibiriti n’ibindi bintu bifitanye isano n’itabi. Nanone uge wirinda ahantu banywera itabi kandi ubwire inshuti zawe umwanzuro wafashe.

ANDI MAHAME YA BIBILIYA YAGUFASHA

Umugabo usoma Bibiliya

Niba wifuza Bibiliya yisabe Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo

JYA WIRINDA IMPANUKA.

“Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo, kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa, bigatuma inzu yawe igibwaho n’urubanza rw’amaraso.”​—GUTEGEKA KWA KABIRI 22:8.

JYA WIRINDA KUGANZWA N’UBURAKARI.

“Utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi, ariko unanirwa kwihangana yimakaza ubupfapfa.”​—IMIGANI 14:29.

JYA WIRINDA KURYA CYANE.

“Ntukabe . . . hagati y’abanyandanini.”​—IMIGANI 23:20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze