Mushimire Imana Ahera hayo
1 Umuco wo kwera ni uwa Yehova (Kuva 39:30; Zek 14:20). Ku bw’iyo mpamvu, Yehova yabwiye abagaragu be ati “muzaba abera, kuko ndi uwera” (1 Pet 1:16). Kubera ko Yehova Imana ari we soko y’amahame n’amategeko akiranuka (Yak 4:12) kandi akaba ari we shingira ryo kwera kose, umuntu cyangwa ikintu biba ibyera bitewe n’imishyikirano bifitanye na Yehova n’ugusenga kwe (it-1 ku mapaji ya 1127-30). Ku bw’ibyo rero, dushobora kuzirikana aho dusengera mu gihe dusoma muri Zaburi 150:1 hagira hati “mushimire Imana ahera hayo.”—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
2 Gufata Neza Inzu y’Ubwami: Ni byiza kubona ko amatorero menshi yatangiye kubaka Inzu z’Ubwami. Kubaka ahantu ho gusengera Yehova ni ikintu cyo kwishimira, kandi kuhafata neza mu buryo burangwa n’isuku n’ubwiza, ni ukugaragaza ukwera (Yes 64:11). Ku bw’iyo mpamvu, twagombye guhora twita ku isura y’Inzu y’Ubwami n’ahahakikije kugira ngo irusheho kugaragara neza, kandi tugashyiraho imihati ivuye ku mutima.
3 Abantu batanze Urugero: Twabonye inama nyinshi nziza mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1993, (mu Gifaransa cyangwa mu Giswayire) zirebana no gufata neza Inzu y’Ubwami. Tubona ko bikwiriye kandi ari iby’ingenzi kongera gusuzuma ubuyobozi duhabwa kuri iyo ngingo:
4 “Abasaza b’abakozi b’imirimo batanga urugero mu kubahisha Inzu y’Ubwami babigiranye umwete. Ubusanzwe haba hari umusaza umwe cyangwa babiri n’abakozi b’imirimo bahabwa inshingano yo gushyira kuri gahunda imirimo yerekeranye no gufata neza Inzu y’Ubwami. Mu gihe amatorero arenze rimwe ateranira mu nzu imwe, komite y’abasaza igenzura iyo mirimo.
5 “N’ubwo hari abashinzwe kwita kuri izo nshingano mu buryo bwihariye, abakozi b’imirimo bose n’abasaza bagombye kwita kuri iyo nzu babikuye ku mutima. Bazi ko Inzu y’Ubwami yeguriwe Yehova kandi igakoreshwa ibihereranye no kumusenga.
6 “Abasaza ntibagomba gutindiganya igihe hari igikenewe gusanwa (2 Ngoma 24:5, 13; 29:3; 34:8; Nehemiya 10:39; 13:11). Mu matorero amwe n’amwe, Inzu y’Ubwami igenzurwa buri gihe kugira ngo ibikeneye gusanwa byitabweho mu maguru mashya. Hakorwa ibarurwa kugira ngo barebe neza ko bafite ibikoresho bya ngombwa n’ibishobora kuboneka. Niba hari ahantu hagenwe kubikwa ibikoresho by’akazi, n’ibikoresho bigenewe gusukura, abasaza bose n’abakozi b’imirimo bagomba kwita ku mimerere y’aho hantu, bagakora ku buryo hahora isuku. Abashinzwe ibitabo n’amagazeti mu itorero, bashobora kwita kuri aho hantu bihutira kureba ko ibikarito birimo ubusa bitagagujwe muri iyo nzu.
7 “Abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora gufasha abandi bagize itorero kugirira Inzu y’Ubwami ishyaka (Abaheburayo 13:7). Bose bashobora kugaragaza ko bubashye inzu mu buryo bukwiriye bagira uruhare mu kuyisukura no kwita kw’isura yayo muri rusange babikuye ku mutima.
8 “Muri Matayo 18:20, Yesu yagize ati ‘aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.’ Ni koko, Yesu ashimishwa n’ibyo tuba dukora iyo duteraniye hamwe kugira ngo dusenge Yehova. Ibyo bikubiyemo amateraniro ayo ari yo yose tugirira mu mazu y’abantu hamwe n’amateraniro manini, urugero nk’amakoraniro manini n’amato.
9 “Ku Bahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni, nta handi hantu berekezaho umutima cyane kuruta aho basengera buri gihe, ni ukuvuga ku Nzu y’Ubwami. Bubaha aho hantu mu buryo bukwiriye. Bagaragaza umutima w’ubwitange bahatunganya, kandi bihatira buri gihe kuhakoresha neza.” Na we rero wite kuri iyi nama igira iti “mushimire Imana Ahera hayo.”—Zab 150:1.—ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.