Kwitegurira Umurimo wo Gutanga Amagazeti Muri Mata
Nk’uko byagaragajwe muri Calandrier 1996 [Kalendari yacu y’uwa 1996], Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rizizihizwa tariki ya 2 Mata uyu mwaka. Nimucyo twese uko turi twifatanye mu murimo wo gutanga amagazeti muri Mata, tubitewemo inkunga n’icyo gikorwa gikomeye. Koko rero, nimucyo buri wese muri twe Abahamya ba Yehova bo muri Afurika y’Iburasirazuba—ubu dusaga 21.000—twifatanye mu murimo wo gutanga amagazeti ku wa Gatandatu wa mbere tariki ya 6 Mata. Buri nteko y’abasaza iraterwa inkunga yo gushyiraho gahunda ihereranye n’uburyo butandukanye bwo gutanga amagezeti uwo munsi wose kugira ngo abantu benshi cyane babashe kwifatanya kuri uwo munsi wihariye wo gutanga amagazeti. Hashobora gufatwa ingamba zo kubwiriza mu mihanda uwo munsi mu bihe bitandukanye, cyangwa se ku nzu n’inzu kimwe no mu maduka. Amateraniro y’umurimo wo mu murima ashobora gukorerwa ahantu hatandukanye no mu masaha atandukanye kugira ngo abantu bose babashe kwifatanya muri icyo gikorwa cy’uwo munsi wihariye wo gutanga amagazeti.
Mu duce tumwe na tumwe, tuzaba dufite amagazeti yo muri uko kwezi kwa Mata yo gutanga mu murima. Na ho mu tundi duce, mushobora kwifashisha andi magazeti ayo ari yo yose mufite kubera ko amagazeti yacu yose aba akubiyemo ibyo kurya biziye igihe.
Uku kwezi kwa Mata kwagombye kuba ukwezi kwihariye mu bihereranye no gutanga amagazeti kubera ko ari uburyo bwo gukomeza gusohoza neza kampeni y’Inkuru z’Ubwami muri Mata. Iki ni cyo gihe cyo kwishyiriraho gahunda. Abantu benshi bazashaka kwiyandikisha nk’abapayiniya b’abafasha. N’ubwo uko kwezi gukubiyemo ibyumweru bine gusa, ariko kurimo iminsi y’ibiruhuko kandi nta gushidikanya ko ababwiriza bacu bakiri bato bazajya babona umwanya wo mu biruhuko by’ishuri muri icyo gihe. Mbega ukuntu ari umwanya uhebuje wo kwifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’umufasha cyangwa se nibura uwo guteza imbere umurimo wa buri wese ku giti cye. Turizera ko amatorero afite amagazeti akabije kuba menshi azabasha kuyatanga muri uko kwezi. Andi matorero ashobora kubimenyeshwa kugira ngo yifatire andi magazeti mu matorero begeranye ayafite menshi cyane. Nimucyo twese uko turi tube ‘abakora iby’iryo jambo.’ Nk’uko byari byarahanuwe mu bihereranye na Mesiya muri Zaburi 69:10 (Umurongo wa 9 muri Bibiliya Yera), twese twagombye kuba dushobora kuvuga tuti ‘ishyaka ry’inzu yawe rirandya.’—Yak 1:22; Yoh 2:17.