ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/01 pp. 3-6
  • Mata—Igihe cyo ‘Gukorana Umwete no Kwihata’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mata—Igihe cyo ‘Gukorana Umwete no Kwihata’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Mbese, dushobora gutuma ukwezi kwa Mata mu mwaka wa 2000 kutubera kwiza cyane kuruta ayandi?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • ‘Bwiriza Ijambo ry’Imana mu Buryo Bwuzuye’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Jya ugira ishyaka ry’ibyiza!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Tube Abantu ‘Bagira Ishyaka ry’Imirimo Myiza’ Muri Mata
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 3/01 pp. 3-6

Mata​—Igihe cyo ‘Gukorana Umwete no Kwihata’

1 Ku bwoko bwa Yehova, ibyumweru bibanziriza Urwibutso n’ibya nyuma yarwo biba ari igihe cyo gutekereza. Icyo ni igihe cyo gutekereza ku bintu byagezweho binyuriye ku rupfu rwa Yesu no ku byiringiro twahawe n’Imana tubikesheje amaraso ya Yesu yamenwe. Iyo utekereje ku itariki ya 19 Mata umwaka ushize, ni iki kikuza mu bwenge? Mbese, ushobora kwibuka amasura y’abantu wabonye kuri uwo mugoroba? imimerere ihebuje yo mu buryo bw’umwuka? ikiganiro cyimbitse gishingiye kuri Bibiliya n’amasengesho avuye ku mutima? Wenda ushobora kuba wariyemeje kugaragaza mu buryo bwuzuye kurushaho ukuntu ushimira cyane ku bw’urukundo wagaragarijwe na Yehova hamwe na Yesu. Ni gute gutekereza kuri ibyo bikugiraho ingaruka ubu?

2 Biragaragara ko ubwoko bwa Yehova bushimira mu buryo burenze amagambo gusa (Kolo 3:15, 17). Muri Mata umwaka ushize, twihatiye mu buryo bwihariye kugaragaza ugushimira kwacu ku bw’ibyo twateganyirijwe na Yehova kugira ngo tuzabone agakiza, twirundumurira mu murimo wa Gikristo. Muri Mata umwaka ushize, mu Rwanda twagize ukwiyongera gushya kw’abapayiniya b’abafasha 1.059. Mbega umwuka utangaje wagaragajwe na benshi! Imihati yabo, hamwe n’iy’abandi babwiriza b’Ubwami, yatumye hongera gusurwa abantu benshi kandi haboneka ibyigisho bya Bibiliya byinshi. Ku Rwibutso hateranye abantu 30.176, uwo ukaba ari umubare utarigeze ugerwaho mbere hose!

3 Ibyiringiro byacu bidashidikanywaho bidushishikariza kugira icyo dukora. Ibyo bihuje n’uko intumwa Pawulo yabyanditse igira iti “igituma dukorana umwete kandi tukihata, ni uko twashyize ibyiringiro byacu ku Mana nzima, yo Mukiza w’abantu b’ingeri zose, cyane cyane w’abizerwa.”​—1 Tim 4:10, NW.

4 Muri iki gihe cy’Urwibutso se, ni gute uzagaragaza ko wizera uburyo bwateganyijwe na Yehova ku bihereranye n’ubuzima? Muri Mata umwaka ushize, twagize ukwiyongera kw’ababwiriza b’Ubwami kwa 19% ugereranyije n’ukundi kwezi nk’uko k’umwaka wawubanjirije. Yehova aha umugisha umwete tugira mu murimo we. Buri mubwiriza wabatijwe n’utarabatizwa baramutse bifatanyije mu murimo muri Mata uyu mwaka, dushobora kwitega kuzagira ukundi kwiyongera kw’ababwiriza. Nanone kandi, abantu bashyashya bashobora kuzaba bujuje ibisabwa kugira ngo bifatanye. Ku bw’ibyo, igihe utegura gahunda zo gukora cyane no kwihata muri uku kwezi gutaha kwa Mata, ujye utekereza ukuntu watera abandi inkunga, hakubiyemo abakiri bashya n’abataraba inararibonye, kugira ngo baguherekeze.

5 Gufasha Bamwe na Bamwe Kugira ngo Bongere Gukora Umurimo: Niba uzi abantu bamwe na bamwe batakoze umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa abiri, wenda ushobora kubatera inkunga kandi ukabatumira kugira ngo mujyane mu murimo wo kubwiriza. Niba hari abakonje mu itorero, abasaza bazashyiraho imihati yihariye kugira ngo babasure kandi babatere inkunga yo kongera gutangira umurimo muri Mata.

6 Twese tugomba gukomeza gusaba umwuka wa Yehova kugira ngo udukomeze mu murimo we (Luka 11:13). Ni iki twakora kugira ngo duhabwe uwo mwuka? Jya usoma Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Tim 3:16, 17). Nanone tugomba ‘kumva ibyo [u]mwuka [u]bwira amatorero’ binyuriye mu kwifatanya mu materaniro yose uko ari atanu aba buri cyumweru (Ibyah 3:6). Iki ni cyo gihe gikwiriye cyo gufasha abantu batabwiriza buri gihe hamwe n’abakonje kugira ngo bivugurure mu bihereranye no kugira akamenyero keza ko kwiyigisha kandi bashyireho gahunda ihamye yo kujya mu materaniro (Zab 50:23). Dukora ibyo ari na ko twita ku mimerere yacu myiza yo mu buryo bw’umwuka. Ariko rero, hari ikindi gikenewe.

7 Intumwa Petero yavuze ko Imana iha umwuka wera “abayumvira” (Ibyak 5:32). Muri uko kuyumvira hanakubiyemo itegeko ryo “kubwiriza abantu no guhamya” (Ibyak 1:8; 10:42). Ku bw’ibyo rero, n’ubwo ari iby’ukuri ko dukeneye umwuka w’Imana kugira ngo uduhe imbaraga zo kubwiriza, nanone ni iby’ukuri ko Yehova adufasha, ndetse cyane kurushaho, igihe dutangiye kugaragaza icyifuzo cyo kumushimisha. Turifuza kutazigera na rimwe dupfobya akamaro ko gutera izo ntambwe z’ibanze zo kumvira Imana tubikuye ku mutima!

8 Gufasha Abakiri Bato: Babyeyi, mbese mwaba mwarabonye ibihamya bigaragaza ko abana banyu bifuza kubwira abandi bantu ibihereranye n’ukuri? Mbese, bajya babaherekeza mu murimo wo kubwiriza? Mbese, ni intangarugero mu myifatire yabo? Niba ari uko biri se, kuki mushidikanya? Nimwegere umwe mu bagize Komite y’Umurimo y’Itorero maze murebe niba umwana wanyu yujuje ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza muri uku kwezi kwa Mata. (Reba igitabo Umurimo Wacu ku ipaji ya 100.) Muzirikane ko abana banyu bashobora kugira uruhare mu buryo bukomeye mu kurangurura ijwi ryo gusingiza Yehova muri iki gihe cy’Urwibutso.​—Mat 21:15, 16.

9 Umubyeyi umwe w’Umukristokazi wo muri Géorgie ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahoraga atera inkunga umukobwa we wari ukiri muto kugira ngo abwire abandi ibihereranye na Yehova. Umwaka ushize, igihe uwo mukobwa yari ari hamwe na nyina mu murimo wo kubwiriza, yahaye umugabo agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kandi amuha ibisobanuro bihinnye ku rutonde rw’ibikubiyemo. Uwo mugabo yaramubajije ati “ufite imyaka ingahe?” Yaramushubije ati “irindwi.” Uwo mugabo yatangajwe no kubona uwo mukobwa amuha ako gatabo kandi akamuha ibisobanuro mu buryo bwumvikana. Yari yararerewe mu kuri kuva akiri muto, ariko ntiyari yarigeze afatana ukuri uburemere ngo kumubere inzira y’imibereho. Bidatinze, uwo mugabo n’umugore we hamwe n’umukobwa wabo bayoborewe icyigisho cya Bibiliya.

10 Hari abakiri bato benshi bamaze kuba ababwiriza, kandi twishimira kujyana na bo mu murimo. Urwo rubyiruko rushobora gushishikaza no gutera inkunga abandi bangana na rwo. Ariko kandi, ukwezi kwa Mata ni igihe gikwiriye kugira ngo imiryango ikomeze imirunga iyihuza kandi yubakane mu buryo bw’umwuka binyuriye mu gukorera hamwe umurimo wera. Abatware b’Imiryango bagomba gufata iya mbere mu bihereranye n’ibyo.​—Imig 24:27.

11 Gufasha Abantu Bashyashya: Bite se ku bihereranye n’abantu bashyashya mwigana Bibiliya? Mbese, na bo bashobora kugira uruhare mu mihati yihariye izakoreshwa muri uku kwezi gutaha kwa Mata? Wenda bagaragaje ko bafite icyifuzo cyo kubwira abandi ibyo barimo biga igihe mwasuzumaga igice cya 2, paragarafu ya 22, cyangwa igice cya 11, paragarafu ya 14 mu gitabo Ubumenyi. Niba mwenda kurangiza icyo gitabo, itegure kuganira na bo mu buryo bweruye ku bihereranye n’ibyo, igihe muzaba mwiga igice cya 18, paragarafu ya 8, hagira hati “wenda ufite amashyushyu yo kubwira abo mufitanye isano, incuti, n’abandi bantu ibyo urimo wiga. Mu by’ukuri, wenda ushobora kuba ari uko watangiye kubigenza, ndetse kimwe n’uko Yesu yagejeje ku bandi bantu ubutumwa bwiza mu mimerere ifatiweho (Luka 10:38, 39; Yohana 4:6-​15). Ubu, ushobora wenda kuba wakwifuza gukora ibirenzeho.” Mbese, ibyo ni ko bimeze ku bo wigana na bo?

12 Mbese, uwo mwigana yemera Ijambo ry’Imana? Yaba ashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya? Yaba yarahuje imibereho ye n’amahame y’Imana? Yaba se yifatanya mu materaniro y’itorero? Mbese, yifuza gukorera Yehova Imana? None se, kuki utamutera inkunga yo kuganira n’abasaza kugira ngo barebe niba yujuje ibisabwa bityo akaba umubwiriza utarabatizwa maze mukazakorana umurimo muri Mata? (Reba igitabo Umurimo Wacu ku ipaji ya 98-99.) Muri ubwo buryo, ashobora guhita abona ukuntu umuteguro wa Yehova uzamushyigikira mu mihati ashyiraho kugira ngo akorere Yehova.

13 Ni iby’ukuri ko hari bamwe mu bantu biga Bibiliya bagira amajyambere yihuse kurusha abandi. Ni yo mpamvu, mu buryo buhuje n’amabwiriza yatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 2000 ku ipaji ya 4, paragarafu ya 5-6, hari benshi bagiye bigana igitabo cya kabiri n’abantu bagaragaje ugushimishwa bagitangira, ariko bakaba bari bakeneye ubufasha bw’inyongera kugira ngo bifatanye babishishikariye. Ntitwigeze na rimwe dutakaza icyizere cy’uko abo bantu bafite umutima utaryarya bazaba abigishwa nyakuri ba Kristo, “byaba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire” (Ibyak 26:29, NW ). Ariko kandi, niba igihe umaze wigana n’abantu nk’abo gishobora rwose kuvugwa ko ari “kirekire,” mbese, iki gihe cy’Urwibutso nticyaba ari uburyo bwiza ku muntu mwigana kugira ngo atangire kugaragaza uko ugushimira kwe ku bw’incungu ya Kristo kungana?

14 Uko Wabafasha Kugira ngo Bifatanye: Gusuzuma ukuntu Yesu yatozaga abandi, bitwigisha byinshi ku bihereranye no gufasha abantu bujuje ibisabwa kugira ngo batangire kujya mu murimo. Ntiyabonaga imbaga y’abantu maze ngo ahite abwira intumwa ze gutangira kubabwiriza. Mbere na mbere, yatsindagirizaga ko ari ngombwa gukora umurimo wo kubwiriza, akabatera inkunga yo kubishyira mu isengesho, hanyuma akabaha ibintu bitatu by’ifatizo: guha buri muntu uwo bajyana, ifasi yo kubwirizamo, n’ubutumwa (Mat 9:35-38; 10:5-7; Mar 6:7; Luka 9:2, 6). Nawe ushobora kubigenza utyo. Waba urimo ufasha umwana wawe bwite, umwigishwa cyangwa umuntu utaratanze raporo y’umurimo uwo ari wo wose mu gihe runaka, byaba bikwiriye gushyiraho imihati yihariye kugira ngo ukurikirane izi ntego zikurikira:

15 Tsindagiriza Igikenewe: Umvisha uwo muntu akamaro k’umurimo wo kubwiriza. Rangwa n’icyizere ku bihereranye n’uwo murimo. Vuga ingero zigaragaza ibyo itorero rigeraho mu murimo. Garagaza umwuka wavuzwe na Yesu muri Matayo 9:36-38. Tera uwitegura kuba umubwiriza cyangwa umuntu wakonje inkunga yo gushyira mu isengesho ibihereranye no kuba bakwifatanya mu murimo ku giti cyabo, kimwe no kuba umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose wagira ingaruka nziza.

16 Tera Uwo Muntu Inkunga yo Gutekereza ku Buryo Bwinshi Buboneka bwo Gutanga Ubuhamya: Vuga ko ashobora guteranira hamwe n’abagize itsinda ry’igitabo mu iteraniro ryo kwitegura kujya gutanga ubuhamya ku nzu n’inzu. Vuga ibihereranye no kuba yajya aganira n’abo bafitanye isano, abo baziranye cyangwa akavugana n’abo bakorana cyangwa abo bigana mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita. Igihe cy’urugendo mu modoka zitwara abagenzi, akenshi umuntu ashobora gutangiza ikiganiro binyuriye gusa mu kugaragaza ko yitaye ku bo bafatanyije urugendo. Iyo dufashe iya mbere, akenshi ibyo bituma haboneka uburyo bwo gutanga ubuhamya bwiza. Mu by’ukuri, hari uburyo bwinshi bwo kugeza ibyiringiro byacu ku bandi “uko bukeye.”​—Zab 96:2, 3.

17 Icyakora nanone, byaba byiza ko wowe n’umubwiriza mushyashya mwahita mukorana umurimo wo ku nzu n’inzu bidatinze uko bishoboka kose. Niba warashyizeho intego yo kwagura umurimo wawe muri Mata, baza ushinzwe gutanga amafasi niba hari ifasi ikwiranye n’imimerere urimo. Niba ihari, ibyo bizatuma ubona uburyo bwo kuyikora mu buryo bunonosoye. Urugero, igihe urangije umurimo cyangwa ugiye ku materaniro cyangwa se ahandi hantu, ushobora kubona ko hari umuntu uri imuhira, aho wageze ubushize ugasanga nta muntu uri mu rugo, cyangwa aho bagaragaje ugushimishwa. Niba bikwiriye, basure akanya gato igihe ubona ko byagira ingaruka nziza kurushaho. Ibyo bizagira uruhare mu gutuma wumva ko ufite icyo wagezeho kandi ubonere ibyishimo mu murimo.

18 Tegura Ubutumwa Bushishikaje: Kwifuza kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bandi no kumva umuntu yiyizeye ku bihereranye n’uburyo akoresha mu kububagezaho ni ibintu bibiri bitandukanye rwose, cyane cyane iyo akiri mushya cyangwa amaze igihe kirekire atajya mu murimo. Igihe gikoreshejwe mu gufasha abantu bashyashya n’abakonje kugira ngo bitegure kiba ari ingirakamaro. N’ubwo Amateraniro y’Umurimo n’amateraniro yo kujya mu murimo wo kubwiriza ashobora gutanga ibitekerezo umuntu yakwifashisha, nta gishobora gusimbura ibyo kwitegura mu buryo bwa bwite.

19 Ni gute wafasha abakiri bashya kwitegura kujya mu murimo? Hera ku buryo bwo gutanga amagazeti, ubikore mu buryo bworoheje kandi mu magambo ahinnye. Basabe gutekereza ku bintu byabayeho bivugwa mu makuru bishobora kuba bireba abantu bo mu ifasi, hanyuma urebe ingingo imwe yo mu magazeti mashyashya ihereranye na byo. Mwitoreze hamwe ubwo buryo kandi mubukoreshe mu murimo vuba uko bishoboka kose.

20 Duteze Imbere Ubushobozi Bwacu ku bw’Ukwiyongera ko mu Gihe Kizaza: Umwaka ushize, abateranye ku Rwibutso ku isi hose basagaga miriyoni 14. Umubare w’ababwiriza batangaga raporo warengaga miriyoni esheshatu ho gato. Ibyo bivuga ko abantu babarirwa hafi muri miriyoni 8,8 bari bashimishijwe bihagije kugira ngo baze kuri iyo porogaramu yihariye, aho bumvise imwe mu nyigisho z’ingenzi za Bibiliya isobanurwa. Bamenye bamwe muri twe mu buryo bwa bwite, ibyo bikaba bishobora kuba byarabashimishije. Abenshi muri bo batuvuga neza, bakagira uruhare mu guteza imbere umurimo wacu ukorerwa ku isi hose, kandi bakatuvuganira imbere y’abandi bantu. Iryo tsinda ryagutse rigaragaza ko hazabaho ukwiyongera mu gihe kiri imbere. Ni iki twakora kugira ngo tubafashe kugira amajyambere kurushaho?

21 Abenshi mu bantu bashyashya baterana ku Rwibutso, babikora bitewe n’uko baba baratumiwe n’umwe muri twe mu buryo bwa bwite. Ubusanzwe, ibyo bisobanura ko baba bafite nibura umuntu umwe baziranye uri mu bateranye. Niba umuntu aje guterana bitewe n’uko twamutumiye, tuba dufite inshingano yo gutuma yumva yisanga no kumufasha kugira ngo yungukirwe na porogaramu mu buryo bwuzuye. Kubera ko mu Nzu y’Ubwami haba huzuye abantu benshi, mufashe kubona aho yicara. Mutize Bibiliya kandi umusabe ko mwembi mwakoresha igitabo cyawe cy’indirimbo mu gihe cyo kuririmba. Subiza ikibazo icyo ari cyo cyose ashobora kubaza. Kuba umwitaho mu buryo bwa bwite kandi burangwa n’igishyuhirane bishobora kuba ikintu cy’ingenzi mu gutuma arushaho gushimishwa. Birumvikana ariko ko twese dusangiye iyo nshingano​—niba tubonye umuntu tutamenyereye kubona, tumuhe ikaze tubigiranye igishyuhirane kandi tumuganirize mu buryo buhinnye kugira ngo tumenyane.

22 Guterana ku Rwibutso bishobora kugira ingaruka zifatika ku mitekerereze y’umuntu. Kuba yaje mu materaniro bishobora kumvikanisha ko nta handi hantu yabonye icyo yashakaga, kandi akaba abona ko twigisha ibintu yumva agomba kugenzura mu buryo bwa bugufi kurushaho. Gusobanura uburyo butangaje bwateganyijwe ku bihereranye n’incungu bishobora kuba ikintu cyimbitse gihishuriwe umuntu utari afite icyo azi ku rukundo rwa Yehova rutarondoreka. Ashobora guhita abona ko dutandukanye n’abandi​—ko tuzira uburyarya, tugira urugwiro, turangwa n’urukundo, kandi tukaba twiyubaha tukubaha n’abandi. Amazu yacu y’Ubwami nta ho ahuriye n’ibyo ashobora kuba yarabonye mu nsengero zirimo amashusho n’imigenzo idafite icyo isobanuye. Nta gushidikanya ko abantu bashyashya babona ko abateranye baba ari abantu bo mu nzego zose z’imibereho, kandi ko nta maturo akusanywa. Kwibonera ibyo bishobora kuba ikintu gifite imbaraga kibashishikaza kandi kikabatera inkunga yo kuzagaruka.

23 Nyuma y’Urwibutso, hagomba kuboneka umuntu wihutira guha ubufasha bw’inyongera buri muntu mushya wateranye. Niba hari abantu bashyashya watumiye, ufite inshingano yihariye. Mbere y’uko bagenda, bamenyeshe ibihereranye n’andi materaniro abera ku Nzu y’Ubwami. Vuga umutwe wa Disikuru y’ubutaha. Barangire aho Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero cyo hafi y’iwabo kibera n’igihe kiberaho. Nyuma y’aho, bahe kopi y’igitabo Ubumenyi. Sobanura impamvu abagize itorero bose bitegura kujya mu ikoraniro ry’akarere riteganyijwe muri Mata na Gicurasi.

24 Kora gahunda yo kuzajya kubasura iwabo mu rugo kugira ngo ubatere inkunga. Reba ko bafite agatabo Ni Iki Imana Idusaba? n’igitabo Ubumenyi, ibitabo bishobora kubaha inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Niba batari basanzwe biga, basabe kubayoborera icyigisho cya Bibiliya. Batere inkunga yo gusoma agatabo Gukora Ubushake bw’Imana kagaragaza neza ukuntu umuteguro wacu ukora. Bahuze n’abandi bagize itorero. Mu mezi azakurikiraho, uzakomeze gusura abantu bashyashya, ubatumire mu materaniro igihe mwasuwe n’umugenzuzi w’akarere cyangwa igihe mufite ikoraniro ry’intara. Bahe uburyo bwose bubonetse kugira ngo babone uko bagaragaza niba “bari mu mimerere yatuma babona ubuzima bw’iteka”!​—Ibyak 13:48, NW.

25 Icyo Abasaza Bashobora Gukora: Kugira ngo imihati izashyirwaho mu murimo muri uku kwezi kwa Mata izagire icyo igeraho, ahanini bizaterwa n’abasaza. Niba uyobora icyigisho cy’igitabo cy’itorero, kora urutonde rw’ibintu ushobora kuzakora ngo ufashe buri wese mu bagize itsinda ry’igitabo uyobora kugira ngo yifatanye mu bikorwa byihariye. Mbese, haba hari umuntu uterana mu itsinda ryawe waba akiri muto, ukiri mushya, utabwiriza kuri gahunda cyangwa uwakonje? Genzura urebe niba ababyeyi, abapayiniya cyangwa abandi babwiriza barafashe iya mbere mu kubafasha. Bahe ubufasha ubwo ari bwo bwose bwa bwite wowe ubwawe ushobora gutanga. Muri Mata umwaka ushize, hari mushiki wacu umwe wari umaze imyaka ibiri adakora umurimo wo kubwiriza kuri gahunda wamaze amasaha 50 mu murimo. Ni iki cyatumye yisubiraho? Yavuze ko byatewe no kuba yarasuwe n’abasaza mu buryo bwubaka, mu rwego rwo kuragira umukumbi.

26 Abasaza n’abakozi b’imirimo bagomba gufatanyiriza hamwe kugira ngo barebe ko hari ifasi ihagije, amagazeti n’ibitabo bihagije bizakoreshwa mu kwezi gutaha. Mbese, hashobora gutegurwa amateraniro y’inyongera y’umurimo wo kubwiriza? Niba ari ko bimeze, mumenyeshe ababwiriza iyo myiteguro yihariye yakozwe. Cyane cyane ariko, mu masengesho muvugira mu ruhame n’ayo muvuga mwiherereye, mujye musaba Yehova kugira ngo ahe umugisha ukwezi tuzakoramo umurimo w’Ubwami mu buryo bwagutse.​—Rom 15:30, 31; 2 Tes 3:1.

27 Muri Mata umwaka ushize, mu itorero rimwe abasaza bashyigikiye cyane umurimo wo kubwiriza ukozwe mu buryo bwagutse. Mu materaniro ya buri cyumweru, batumiriraga ababwiriza kureba niba barashoboraga kuba abapayiniya b’abafasha, bakabisuzuma babishyize mu isengesho. Buri gihe, abasaza n’abakozi b’imirimo bavugaga mu buryo burangwa n’igishyuhirane ibihereranye no gutuma ukwezi kwa Mata kuba ukwezi kuruta ayandi mezi. Ingaruka zaje kuba iz’uko ababwiriza bagera kuri 58 ku ijana, hakubiyemo n’abasaza bose hamwe n’abakozi b’imirimo, bakoze umurimo w’ubupayiniya muri uko kwezi!

28 Ibyishimo Bibonerwa mu Kwifatanya mu Murimo mu Buryo Bwuzuye: Ni iyihe migisha ibonerwa mu ‘gukorana umwete no kwihata’ mu murimo (1 Tim 4:10)? Igihe abasaza tumaze kuvuga haruguru basuzumaga iby’umurimo ukoranywe umwete w’itorero ryabo mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize, banditse bagira bati “akenshi wasangaga abavandimwe na bashiki bacu bavuga ibihereranye n’ukuntu urukundo n’imishyikirano ya bugufi bagirirana byarushijeho kwiyongera uhereye igihe batangiriye gukora cyane kurushaho mu murimo wo kubwiriza.”

29 Umuvandimwe umwe ukiri muto wamugaye yifuje kwifatanya mu murimo wihariye mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize. Binyuriye mu kwitegura abigiranye ubwitonzi, kandi abifashijwemo na nyina hamwe n’abavandimwe na bashiki be bo mu buryo bw’umwuka, yaboneye ibyishimo mu kwezi kwaranzwe n’uburumbuke ari umupayiniya w’umufasha. Ni ibihe byiyumvo agira ku bihereranye n’ibyabaye? Yagize ati “ku ncuro ya mbere mu mibereho yanjye, numvise meze nk’umuntu muzima.”

30 Nta gushidikanya ko Yehova aha imigisha myinshi abantu baha agaciro cyane igikundiro bafite cyo kuvuga ibihereranye n’ubwami bwe (Zab 145:11, 12). Uko twibuka urupfu rw’Umwami wacu, ni na ko dusobanukirwa ko imigisha ibonerwa mu kwiyegurira Imana izagenda irushaho kuba myinshi mu gihe kizaza. Intumwa Pawulo yifuzaga cyane ingororano y’ubuzima bw’Iteka. Ariko kandi, yari azi ko iyo ngororano atari ikintu yari kwiringira kuzabona yiyicariye nta cyo akora. Yaranditse ati “icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk’uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane” (Kolo 1:29). Binyuriye kuri Yesu, Yehova yahaye Pawulo imbaraga kugira ngo asohoze umurimo urokora ubuzima, kandi natwe Ashobora kuduha imbaraga muri iki gihe. Mbese, nawe bizakugendekera bityo muri uku kwezi gutaha kwa Mata?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Ni Nde Ushobora Gutera Inkunga Kugira ngo Abwirize Muri Mata?

Umwana wawe?

Uwo mwigana Bibiliya?

Umuntu wakonje?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze