Himbaza Yehova “Uko Bukeye”
1 Zaburi ya 145:2 ikubiyemo icyo Umwami Dawidi yasezeranije Yehova agira “nzajya nguhimbaza uko bukeye, nzashima izina ryawe iteka ryose.” Natwe dufite impamvu yo guhimbaza no gusingiza Data wo mu ijuru! Ariko se, ni gute twakwigana urugero rwa Dawidi duhimbaza ubutware bwa Yehova “uko bukeye”?
2 Twuzuze Imitima Yacu Ugushimira Yehova: Icyigisho cya buri gihe cy’Ijambo ry’Imana gituma ugushimira kwacu ku bw’ibyo Yehova yakoze, ibyo akora muri iki gihe, n’ibyo azadukorera, kurushaho kuba kwimbitse. Mu gihe turushaho gushimira ku bw’ibikorwa bye bihebuje, tuzasanga twibukiriza ibihereranye no kugira neza kwe kwinshi (Zab 145:7). Tuzasingiza Yehova tubishishikariye igihe cyose uburyo bubonetse.
3 Singiza Yehova mu Biganiro Bya Buri Munsi: Mu gihe tuganira n’abaturanyi, abo twigana ku ishuri, abo dukorana ku kazi, n’abandi duhura na bo buri munsi, dushobora kubona uburyo bwo kubagezaho ibyiringiro byacu. Umuturanyi ashobora kugaragaza ko ahangayikishwa n’ubwicanyi burangwa mu bantu; uwo mwigana ku ishuri ashobora kuba ahangayikishijwe n’ibihereranye no gusabikwa n’ibiyobyabwenge cyangwa ubwiyandarike; uwo mukorana ku kazi ashobora gutanga igitekerezo ku bihereranye n’ikibazo cyo mu karere ke. Dushobora kwerekana amahame n’amasezerano ari mu Ijambo ry’Imana ryerekana imyifatire ikwiriye umuntu agomba kugira muri iki gihe, n’umuti nyakuri w’ibyo bibazo. Amagambo nk’ayo avuzwe “mu gihe gitunganye,” ashobora guhesha imigisha!—Imig 15:23.
4 Kuvuga Ibihereranye na Yehova Igihe Cyose: Umuntu ushimira Yehova mu buryo bwimbitse, yifuza kugeza ubutumwa bwiza ku bandi bantu benshi uko bishoboka kose (Zab 40:8-10). Ku bihereranye n’ibyo, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, nkora ibyo imimerere ndimo inyemerera gukora byose?’ Hari benshi babonye ko mu kugira ibyo bahindura mu mibereho yabo mu buryo bushyize mu gaciro, bashoboye kuba abapayiniya b’igihe cyose. Niba imimerere turimo itabitwemereye ubu, mbese, dushobora kwiyandikisha tukaba abapayiniya b’abafasha? Ukwezi kwa Kanama gushobora kuba igihe cyiza cyo kwagura umurimo wacu tuba abapayiniya b’abafasha.
5 Fasha Abashya Kwifatanya Natwe Guhimbaza Yehova: Kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu byatwibukije impamvu tugomba gushimira Yehova no gusingiza izina Rye. Dukomeze gutera inkunga ibyigisho byacu bya Bibiliya kwifatanya natwe mu kuvugira mu ruhame ibihereranye n’uko Yehova ari umwami. Batere inkunga yo gutekereza binyuriye ku isengesho ibivugwa mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ku mapaji ya 173-5, ku maparagarafu ya 7-9. Niba bujuje ibisabwa, nta mpamvu yo kwifata ngo ni uko batabifitemo akamenyero. Hari ababwiriza bashoboye bo kubereka ukuntu umurimo wo kubwiriza Ubwami ukorwa. Mu gihe abashya bashoboye kugira ubushizi bw’amanga bwo kuvuga ubutumwa bwiza, bashobora kwiringira ko Yehova azabafasha.—Ibyak 4:31; 1 Tes 2:2.
6 Twihesha inyungu z’iteka, kandi tukazihesha n’abandi, igihe dushaka guhimbaza Yehova uko bukeye.