Jya Umenyesha Abandi iby’‘Umucyo w’Isi’
1. Ni uwuhe mucyo mwinshi wahanuwe mu Ijambo ry’Imana, kandi se ni ikihe gihe cyihariye gituma tubona uburyo bwo kuwumenyesha abandi?
1 Yehova yahanuye binyuze ku muhanuzi Yesaya ati “abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo” (Yes 9:1). Uwo ‘mucyo mwinshi’ wagaragariye mu mico y’Umwana w’Imana ari we Yesu Kristo. Umurimo wo kubwiriza yakoze ari ku isi n’imigisha ituruka ku gitambo cye, byatumye abantu babona uburyo bwo kuva mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka. Abantu bo muri iki gihe cy’umwijima bakeneye uwo mucyo. Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba riduha uburyo bwihariye bwo kumenyesha abandi iby’‘umucyo w’isi’ (Yoh 8:12). Mu mwaka ushize, abantu babarirwa muri za miriyoni bagaragaje ukwizera bifatanya natwe kumvira itegeko rya Yesu rigira riti “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke” (Luka 22:19). Uko tugenda twegereza Urwibutso rwo muri uyu mwaka, ni gute twamenyekanisha umucyo mwinshi uturuka kuri Yehova?—Fili 2:15.
2. Ni gute twarushaho kugaragaza ko twishimira igitambo cy’incungu tubikuye ku mutima, kandi se ni izihe ngaruka ibyo bizatugiraho?
2 Jya ushimira ubikuye ku mutima: Igihe cy’Urwibutso ni igihe cyo gutekereza ku rukundo rwinshi Yehova na Yesu bagaragaje igihe batangaga igitambo cy’incungu (Yoh 3:16; 2 Kor 5:14, 15). Kubigenza dutyo bizadufasha kurushaho kwishimira uwo muhango wera tubikuye ku mutima. Abagaragu b’Imana bose bazishimira guteganya igihe cyo gutekereza kuri gahunda yihariye yo gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho mu gihe cy’Urwibutso. Iyo gahunda iboneka mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi. Gutekereza ku mico itagereranywa Yehova yagaragaje atanga incungu, bituma duterwa ishema no kuba ari we Mana yacu. Nanone gutekereza ku kamaro incungu ifitiye buri wese muri twe, bituma turushaho gukunda Imana n’Umwana wayo, kandi bidushishikariza gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukore ibyo ishaka.—Gal 2:20.
3. Ni gute dushobora kugaragaza ko twishimira Urwibutso?
3 Niturushaho kwishimira gahunda Yehova yaduteganyirije kugira ngo tubone agakiza, tuzishimira Urwibutso. Ibyo bizadushishikariza gutumira abo tuyoborera ibyigisho bya Bibiliya, abo dusubira gusura, bene wacu, abaturanyi, abo twigana, abo dukorana n’abandi, kugira ngo bazaze kwifatanya natwe muri ibyo birori bidasanzwe (Luka 6:45). Bityo rero, uzishyirireho intego yo kubatumira bose, kandi ubahe impapuro zibatumira ku Rwibutso kugira ngo batazibagirwa. Hari benshi babonye ko kwandika amazina y’abo bajya batumira ku Rwibutso hanyuma bakajya bongeraho abandi bashya buri mwaka, ari byo bibafasha kutagira uwo bibagirwa. Kubikora kuri gahunda no gukora uko dushoboye kose tugatumira abashimishijwe, bishobora kutubera uburyo bwiza bwo kugaragaza ko dushimira Yehova Imana ku bw’‘impano ye nziza itarondoreka.’—2 Kor 9:15.
4. Ni iki gishobora kudufasha kwagura umurimo wacu wo kubwiriza mu kwezi kwa Werurwe na Mata?
4 Kwagura umurimo: Mbese ushobora kwagura umurimo mu kwezi kwa Werurwe na Mata? Nitwihatira kugeza ku bandi “ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo,” Yehova azaduha imigisha. Yehova we Soko y’umucyo wose wo mu buryo bw’umwuka, “yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima” (2 Kor 4:4-6). Mu gihe bikenewe, abasaza bazashyiraho gahunda y’ibihe bitandukanye amateraniro ya porogaramu y’umurimo wo kubwiriza azajya aberaho ndetse n’ahantu hatandukanye yabera, kugira ngo bashyigikire ababwiriza bifuza kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo gushyiraho gahunda zo kubwiriza mu muhanda kare mu gitondo, kubwiriza ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi cyangwa kubwiriza nyuma ya saa sita. Niwishyiriraho intego ishyize mu gaciro y’amasaha wifuza kuzabwiriza kandi ukihatira kuyigeraho, bizagufasha kwagura umurimo wawe. Hari benshi babona ko gukora ubupayiniya bw’ubufasha ari bumwe mu buryo bwo kugaragaza ko baha Yehova ibintu byiza kurusha ibindi.—Kolo 3:23, 24.
5. Ni gute ababwiriza benshi bungukirwa no kuba amasaha abapayiniya b’abafasha basabwa yaragabanyijwe?
5 Mbese ushobora gukora ubupayiniya bw’ubufasha? Ubu hashize imyaka isaga irindwi amasaha abapayiniya b’abafasha basabwa gutanga agabanyijwe. Ibyo byatumye ababwiriza benshi babonera imigisha mu gukora ubupayiniya bw’ubufasha. Mbese waba waragerageje kubukora? Hari bamwe usanga bafite akamenyero ko kubukora buri mwaka. Mu matorero menshi, ababwiriza benshi bakora ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe kimwe, kandi icyo kiba ari igihe cy’ingenzi kiranga umurimo wo kubwiriza, itorero rikora muri uwo mwaka. Mbese ushobora gushyiraho gahunda yo kuzakora ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’Urwibutso? Kubera ko ukwezi kwa Mata gufite impera z’ibyumweru eshanu, gushobora kubera bamwe ukwezi kwiza ko gukora ubupayiniya bw’ubufasha.
6. Ni iyihe gahunda ishimishije yashyizweho?
6 Mbese itorero ryanyu rizasurwa n’umugenzuzi w’akarere muri Werurwe cyangwa Mata? Hari undi mugisha ushobora kuzabona. Nk’uko byatangajwe ubushize, mu mwaka w’umurimo wa 2006 abantu bose bazaba bakora ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe umugenzuzi w’akarere azaba yasuye itorero ryabo, bazatumirirwa kwifatanya mu cyiciro cya mbere cy’inama azagirana n’abapayiniya muri icyo cyumweru. Nta gushidikanya ko ibitekerezo bikomeza abantu mu buryo bw’umwuka bivugirwa muri iyo nama, bizatera inkunga abapayiniya b’abafasha benshi bakaba abapayiniya b’igihe cyose. Byongeye kandi, muri Werurwe tuzishimira gufasha abantu kuza mu mucyo wo mu buryo bw’umwuka, dukoresha igitabo gishya cyo kuyoboreramo ibyigisho cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Kuki utakwishyiriraho intego yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya muri icyo gitabo gishya?
7, 8. (a) Ni iki gishobora kudufasha gushyiraho gahunda yo gukora ubupayiniya bw’ubufasha? (b) Ni gute gushyira hamwe mu rwego rw’umuryango bishobora gufasha abawugize, kandi se ni gute byungura umuryango wose?
7 Mu gihe utekereza uko wakuzuza amasaha 50 abapayiniya b’abafasha basabwa, reba uburyo wakora ingengabihe izagufasha kumara nibura amasaha 12 buri cyumweru urabagiranisha umucyo w’ukuri. Jya ubiganiraho n’abashoboye kubigenza batyo hamwe n’abandi bose. Ibyo bishobora gutuma bifatanya nawe. Ababwiriza bakiri bato n’abakuze babatijwe babonye ko iyo bashyizeho gahunda nziza bituma bagera kuri iyo ntego nziza bitabagoye. Jya ubishyira mu isengesho. Hanyuma, niba bishoboka ushyireho gahunda yo gukora ubupayiniya bw’ubufasha.—Mal 3:10.
8 Hari imiryango myinshi yagiye ibona ko gushyira hamwe bishobora gufasha nibura umuntu umwe mu bagize umuryango kugera kuri iyo ntego. Hari ababwiriza batanu babatijwe bo mu muryango umwe bafashe umwanzuro wo gukora ubupayiniya bw’ubufasha. Abandi bana babiri bo muri uwo muryango bari batarabatizwa bo biyemeje kwagura umurimo wabo. Kuba abagize uwo muryango barashyizeho iyo mihati myinshi byabagiriye akahe kamaro? Banditse bagira bati “uko kwezi kwari gushimishije, kandi twumvaga twese abagize umuryango twararushijeho kunga ubumwe. Dushimira Yehova ku bwo kuba yaraduhaye umugisha uhebuje.”
9. Ni gute dushobora kurabagiranisha umucyo wacu muri iki gihe cy’Urwibutso?
9 Mbese umurimo wihariye tuzakora muri Werurwe na Mata uzaba ushimishije? Waba se uzatuma turushaho kwegera Data wo mu ijuru? Kugira ngo tubigereho bizaterwa ahanini n’imihati tuzashyiraho kugira ngo turusheho gukunda Imana n’Umwana wayo, no kwagura umurimo wacu. Nimucyo twiyemeze kunga mu ry’umwanditsi wa zaburi waririmbye agira ati “ndashimisha Uwiteka cyane akanwa kanjye, nzamushimira mu iteraniro” (Zab 109:30). Nidukorana umwete mu gihe cy’Urwibutso, Yehova azaduha umugisha. Nimucyo turabagiranishe umucyo mwinshi, bityo abantu benshi bave mu mwijima maze ‘bagire umucyo w’ubugingo.’—Yoh 8:12.