Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso
Ibi bikurikira bigomba kwitabwaho mbere yo kwizihiza Urwibutso ku wa kabiri tariki ya 2 Mata:
◼ Buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, agomba kubwirwa igihe nyacyo n’aho kwizihiza Urwibutso bizabera.
◼ Umugati ukwiriye hamwe na divayi bigomba kuboneka no gutegurwa mbere.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985, ku ipaji ya 19 (mu Gifaransa).
◼ Ameza akwiriye, igitambaro cy’ameza, amasahani n’ibirahuri, bigomba kuzanwa mu nzu hakiri kare no gushyirwa mu mwanya wabyo.
◼ Inzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hazabera iryo teraniro, hagomba gusukurwa mu buryo bunonosoye mbere y’igihe.
◼ Abakira abantu hamwe n’abari buhereze, bagomba gutoranywa no guhabwa mbere y’igihe amabwiriza ahereranye n’imikorere ikwiriye hamwe n’inshingano zabo.
◼ Hagomba gukorwa gahunda yo guhihibikanira uwo ari we wese mu basizwe waba ari ikimuga cyangwa akaba atashobora kugera aho hantu.
◼ Mu gihe byaba biteganijwe ko uwo muhango ukorwa incuro irenze imwe mu Nzu y’Ubwami imwe, hagomba kubaho ubugatanye bwiza hagati y’amatorero kugira ngo yirinde umubyigano utari ngombwa mu kirongozi, mu muryango binjiriramo, mu nzira nyabagendwa n’aho bahagarika imodoka.