ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/98 p. 6
  • Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 3/98 p. 6

Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso

Kwizihiza Urwibutso bizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mata. Abasaza bagomba kwita kuri ibi bikurikira:

◼ Mu kugena igihe iteraniro rizaberaho, mukore uko mushoboye kugira ngo ibigereranyo bitazatambagizwa izuba ritararenga.

◼ Buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, agomba kubwirwa igihe nyacyo n’ahantu kwizihiza Urwibutso bizabera.

◼ Umugati na divayi bikwiriye, bigomba kuboneka kandi bikaba biteguwe.​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985, ku ipaji ya 19 (mu Cyongereza).

◼ Amasahani, ibirahuri n’ameza akwiriye hamwe n’igitambaro cy’ameza, bigomba kuzanwa mu nzu kandi bigashyirwa mu mwanya wabyo hakiri kare.

◼ Inzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hazabera iryo teraniro, hagomba gusukurwa mu buryo bunonosoye mbere y’igihe.

◼ Abakira abantu hamwe n’abari buhereze, bagomba gutoranywa no guhabwa amabwiriza hakiri kare, ahereranye n’imikorere ikwiriye hamwe n’inshingano zabo.

◼ Hagomba gukorwa gahunda zo guhihibikanira uwo ari we wese wo mu basizwe waba ari ikimuga, akaba atashobora kugera aho hantu.

◼ Mu gihe byaba biteganijwe ko amatorero arenze rimwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, hagomba kubaho ubufatanye bwiza hagati y’amatorero, kugira ngo yirinde umubyigano utari ngombwa mu kirongozi, mu muryango binjiriramo, mu nzira nyabagendwa n’aho bahagarika imodoka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze