ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/02 p. 7
  • Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ibyibutswa ku bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 3/02 p. 7

Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso

Muri uyu mwaka, kwizihiza Urwibutso bizaba ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe. Abasaza bagomba kwita kuri ibi bikurikira:

◼ Mu kugena igihe cy’iteraniro, mukore uko mushoboye kose kugira ngo ibigereranyo bitazatambagizwa izuba ritararenga.

◼ Buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, agomba kumenyeshwa igihe nyacyo n’aho Urwibutso ruzizihirizwa.

◼ Hagomba kuboneka umugati na divayi bikwiriye kandi bikaba biteguwe.​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985, ku ipaji ya 17, mu Gifaransa.

◼ Amasahani, ibirahuri n’ameza akwiriye hamwe n’igitambaro cy’ameza bigomba kuzanwa mu nzu kandi bigashyirwa mu mwanya wabyo hakiri kare.

◼ Inzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hazabera iryo teraniro hagomba gusukurwa mu buryo bunonosoye mbere y’igihe.

◼ Abakira abantu n’abazatambagiza ibigereranyo bagomba gutoranywa kandi bagahabwa mbere y’igihe amabwiriza ahereranye n’inshingano zabo, uburyo bukwiriye bagomba gukurikiza mu kuzisohoza, no kuba bagomba kwambara kandi bakirimbisha mu buryo bwiyubashye.

◼ Hagomba gukorwa gahunda zo guhihibikanira uwo ari we wese wo mu basizwe waba ari ikimuga, akaba adashobora kugera aho hantu.

◼ Mu gihe byaba biteganyijwe ko amatorero arenze rimwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, hagomba kubaho ubufatanye bwiza hagati y’amatorero, kugira ngo yirinde umubyigano utari ngombwa mu kirongozi, cyangwa mu muryango binjiriramo, mu nzira nyabagendwa n’aho bahagarika imodoka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze