Ibyibutswa ku bihereranye n’Urwibutso
Muri uyu mwaka, kwizihiza Urwibutso bizaba ku wa Kane tariki ya 24 Werurwe. Abasaza bagomba kwita kuri ibi bikurikira:
◼ Mu kugena igihe amateraniro azatangirira, mukore uko mushoboye kose kugira ngo ibigereranyo bitazatambagizwa izuba ritararenga.
◼ Buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, agomba kumenyeshwa igihe nyacyo n’aho Urwibutso ruzabera.
◼ Hagomba kuboneka umugati na divayi bikwiriye kandi byateguwe neza mbere y’igihe.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2003, ku ipaji ya 14-15.
◼ Amasahani, ibirahuri n’ameza akwiriye hamwe n’igitambaro cy’ameza bigomba kuzanwa mu nzu kandi bigashyirwa mu mwanya wabyo hakiri kare.
◼ Inzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hazabera iryo teraniro hagomba gusukurwa neza mbere y’igihe.
◼ Abakira abantu n’abazatambagiza ibigereranyo bagomba gutoranywa mbere y’igihe, bakabwirwa inshingano zabo n’amabwiriza bagomba gukurikiza, no kuba bagomba kwambara kandi bakirimbisha mu buryo bwiyubashye.
◼ Hagomba gukorwa gahunda yo kugeza ibigereranyo ku muntu uwo ari we wese wo mu basizwe waba ari ikimuga adashobora kugera aho Urwibutso ruzabera.
◼ Mu gihe byaba biteganyijwe ko amatorero arenze rimwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, hagomba kubaho ubufatanye bwiza hagati y’amatorero, kugira ngo yirinde umubyigano utari ngombwa mu muryango binjiriramo, mu nzira n’aho bahagarika imodoka.