Ibyibutswa ku bihereranye n’Urwibutso
Muri uyu mwaka, kwizihiza Urwibutso bizaba ku wa Mbere tariki ya 2 Mata. Abasaza bagomba kwita kuri ibi bikurikira:
◼ Mu kugena igihe amateraniro azatangirira, mukore uko mushoboye kose kugira ngo ibigereranyo bitazatambagizwa izuba ritararenga.
◼ Buri wese, hakubiyemo n’uzatanga disikuru, agomba kumenyeshwa igihe nyacyo n’aho Urwibutso ruzabera.
◼ Hagomba kuboneka umugati na divayi bikwiriye kandi byateguwe neza mbere y’igihe.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2003, ku ipaji ya 14-15.
◼ Amasahani, ibirahuri n’ameza akwiriye hamwe n’igitambaro cy’ameza bigomba kuzanwa mu nzu kandi bigashyirwa mu mwanya wabyo hakiri kare.
◼ Inzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hazabera iryo teraniro hagomba gusukurwa neza mbere y’igihe.
◼ Abashinzwe kwakira abantu n’abazatambagiza ibigereranyo bagomba gutoranywa mbere y’igihe, bakamenyeshwa inshingano zabo n’amabwiriza ahereranye n’uko bazazisohoza. Nanone bagomba kwibutswa ko bakwiriye kwambara no kwirimbisha mu buryo bwiyubashye.
◼ Hagomba gukorwa gahunda yo kugeza ibigereranyo ku muntu uwo ari we wese wo mu basizwe waba ari ikimuga, akaba adashobora kugera aho Urwibutso ruzabera.
◼ Mu gihe byaba biteganyijwe ko amatorero arenze rimwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, agomba kubyumvikanaho neza kugira ngo yirinde umubyigano utari ngombwa mu muryango binjiriramo, mu nzira n’aho bahagarika imodoka.