Kugenda Tuyoborwa no Kwizera
1 Abantu babarirwa muri za miriyoni, bashingira imibereho yabo ku butunzi bwabo, biringira ibihendo by’ubutunzi babigiranye ubupfu (Mat 13:22). Babona isomo rikomeye igihe ubutunzi bwabo bubaciye mu myanya y’intoki, cyangwa bukibwa, cyangwa iyo buzana inyungu y’intica ntikize. Duterwa inkunga yo gukora ibihuje n’ubwenge, twihatira kugira ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka (Mat 6:19, 20). Ibyo bisaba ‘kugenda tuyoborwa no kwizera.’—2 Kor 5:7.
2 Ijambo “kwizera” ryahinduwe riturutse ku ijambo ry’Ikigiriki ryumvikanisha igitekerezo cyo kugira ibyiringiro n’icyizere cyuzuye. Kugenda tuyoborwa no kwizera bisobanura guhangana n’imimerere iruhije, twiringiye Imana, twiringiye ko ifite ubushobozi bwo kuyobora intambwe zacu, kandi ko yiteguye kwita ku byo dukeneye. Yesu yatanze urugero rutunganye; yahoraga yita ku bintu koko by’ingenzi (Heb 12:2). Mu buryo nk’ubwo, tugomba gukomeza kwerekeza imitima yacu ku bintu bitaboneka, by’umwuka (2 Kor 4:18). Tugomba guhora tuzirikana ko imibereho yacu yo muri iki gihe itiringirwa, kandi tukemera ko ubuzima bwacu bwose bushingiye kuri Yehova.
3 Nanone kandi, twizera tudashidikanya ko Yehova atuyobora binyuriye ku muteguro we ugaragara, uyobowe n’“[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Mat 24:45-47). Tugaragaza ukwizera kwacu igihe ‘twumvira abayobora’ mu itorero (Heb 13:17). Kwifatanya na gahunda ya gitewokarasi twicishije bugufi, bigaragaza ko twiringira Yehova (1 Pet 5:6). Twagombye gusunikirwa gushyigikira umurimo umuteguro wahawe gukora, tubigiranye umutima wacu wose. Ibyo bizatuma tugirana imishyikirano ya bugufi n’abavandimwe bacu, duhuzwa n’umurunga ukomeye w’urukundo n’ubumwe.—1 Kor 1:10.
4 Uburyo bwo Gushimangira Ukwizera: Ntitugomba kureka ngo ukwizera kwacu kugwingire. Tugomba guhatana kugira ngo tugushimangire. Kugira icyigisho cya buri gihe, isengesho, no guterana amateraniro, bizadufasha gushimangira ukwizera kwacu kugira ngo, ku bw’ubufasha bwa Yehova, gushobore guhangana n’ibigeragezo ibyo ari byo byose (Ef 6:16). Mbese, waba warashyizeho gahunda nziza yo gusoma Bibiliya buri munsi no gutegura amateraniro? Mbese, utekereza kenshi ku byo wiga, kandi se, wegera Yehova mu isengesho? Mbese, ufite akamenyero ko guterana amateraniro kandi ukayifatanyamo uko uburyo bubonetse?—Heb 10:23-25.
5 Ukwizera gukomeye kugaragazwa n’imirimo myiza (Yak 2:26). Uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kugaragaza ukwizera kwacu, ni ugutangariza abandi ibyiringiro byacu. Mbese, ushaka uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bandi? Mbese, imimerere yawe ishobora guhinduka kugira ngo ushobore gukora byinshi kurushaho? Mbese, ushyira mu bikorwa ibitekerezo duhabwa kugira ngo tunoze umurimo wacu kandi dutume ugira ingaruka nziza? Mbese, wishyiriraho intego za bwite zo mu buryo bw’umwuka kandi ukihatira kuzigeraho?
6 Yesu yatanze umuburo wo kwirinda, ntiduheranwe n’imirimo ya buri munsi dukora mu mibereho yacu, kandi tukirinda kwemera ko ibintu by’umubiri cyangwa by’ubwikunde byapfukirana ubushishozi bwacu bwo mu buryo bw’umwuka (Luka 21:34-36). Tugomba gukomeza kuba maso tutajenjetse ku bihereranye n’ukuntu tugenda, kugira ngo twirinde kurohama mu birebana n’ukwizera kwacu (Ef 5:15; 1 Tim 1:19). Twese twiringiye ko amaherezo tuzashobora kuvuga ko ‘twarwanye intambara nziza, twarangije urugendo, twarinze ibyo kwizera.’—2 Tim 4:7.