ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/96 p. 1
  • Ba Intangarugero mu Mvugo no mu Myifatire

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ba Intangarugero mu Mvugo no mu Myifatire
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Imyifatire Myiza—Umuco Uranga Ubwoko Bwubaha Imana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Tugire ikinyabupfura kuko turi abakozi b’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese kugira ikinyabupfura hari icyo bimaze?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Jya wigisha abana bawe kugira ikinyabupfura
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 9/96 p. 1

Ba Intangarugero mu Mvugo no mu Myifatire

1 Intumwa Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kuba intangarugero mu mvugo no mu myifatire (1 Tim 4:12). Natwe twagombye kugira imvugo n’imyifatire by’intangarugero, cyane cyane igihe turi mu murimo, kuko kubigenza gutyo bishobora kugaragaza niba tugera ku mitima y’abo duhura na bo cyangwa niba tutabikora.

2 Tugomba kugaragaza ibintu byose biranga imyifatire myiza, hakubiyemo n’ikinyabupfura, kwita ku bantu, ubugwaneza, no kugira ubushishozi mu gushyikirana n’abandi. Mu kugaragaza iyo mico, tuba twerekana ko tuzi ukuntu ibikorwa byacu bigira ingaruka ku byiyumvo by’abandi. Kugira imyifatire myiza mu murimo, bishobora kugereranywa n’ibirungo bikoreshwa kugira ngo bongere uburyohe bw’ibyo kurya. Mu gihe bidahari, ibyo kurya byiza bishobora kubiha, ntibiryohe. Kutagaragaza imyifatire myiza mu mishyikirano tugirana n’abandi bishobora kugira ingaruka nk’iyo.—Kolo 4:6.

3 Ba Intangarugero mu Mvugo: Kumwenyura bya gicuti n’indamukanyo y’igishyuhirane, ni ibintu by’ingenzi mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Mu gihe dushyize ibirungo mu buryo bwacu bwo gutangiza ibiganiro, dufite igishyuhirane kandi tutarangwa n’uburyarya, dutuma nyir’inzu yumva ko tumwitayeho tubikuye ku mutima. Mu gihe avuga, mutege amatwi witonze, kandi ugaragaze ko wubahirije igitekerezo cye. Mu gihe uvuga, bikorane ubushishozi n’ubugwaneza.—Gereranya n’Ibyakozwe 6:8.

4 Rimwe na rimwe duhura n’umuntu utagira urugwiro, ndetse ugira n’amahane. Ni gute twagombye kubigenza? Petero yaduteye inkunga yo kuvuga mu buryo bugaragaza ‘ubugwaneza, no kubaha’ (1 Pet 3:15; Rom 12:17, 18). Yesu yavuze ko niba nyir’inzu yanze ubutumwa bw’Ubwami atsemba, twagombye ‘gukunkumura umukungugu wo mu birenge byacu’ (Mat 10:14). Kugaragaza imyifatire y’intangarugero muri iyo mimerere, amaherezo bishobora gutuma umutima w’uturwanya ucururuka.

5 Ba Intangarugero mu Myifatire: Kubwiriza ubutumwa bwiza mu nzira nyabagendwa n’ahantu hahurira abantu benshi, bidusaba kuba abantu bita ku bandi, tudatera hejuru cyangwa ngo tubahate, no kutavunda mu bantu baba ari urujya n’uruza. Mu gihe turi mu mazu y’abantu bashimishijwe, tugomba gukomeza kugaragaza ikinyabupfura kandi tukitwara nk’abashyitsi b’abagwaneza, twerekana ko dushimira kuba batwakiriye. Abana abo ari bo bose baduherekeza bagomba kubaha nyir’inzu n’ibintu bye, kandi bagombye kugira ingeso nziza no utega amatwi mu gihe tuganira. Niba abana badategekeka, bizasiga ishusho idakwiriye.—Imig 29:15.

6 Isura yacu yagombye kugaragariza abandi ko turi abakozi b’Ijambo ry’Imana. Uburyo bwacu bwo kwambara no gusokoza, ntibwagombye kuba bugayitse kandi butitaweho, cyangwa ngo bube bushamaje kandi buhambaye. Isura yacu yagombye buri gihe kuba ikwiriye ubutumwa bwiza. (Gereranya n’Abafilipi 1:27.) Mu kwita ku isura yacu no ku byo dukoresha, tubigiranye ubwitonzi, ntituzabera abandi igisitaza cyangwa ngo dushyire umugayo ku murimo wacu (2 Kor 6:3, 4). Imvugo n’imyifatire yacu y’intangarugero, bituma ubutumwa bw’Ubwami burushaho gushishikaza, bigahesha Yehova icyubahiro.—1 Pet 2:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze