ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/96 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Nzeri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Nzeri
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 2 Nzeri
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 9 Nzeri
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 16 Nzeri
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 23 Nzeri
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 30 Nzeri
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 9/96 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Nzeri

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 2 Nzeri

Indirimbo ya 98

Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Amakuru ya Gitewokarasi.

Imin 15: “Kugenda Uyoborwa no Kwizera.” Mu bibazo n’ibisubizo.

Imin 18: “Gutangaza Ubutumwa Bwiza Ufite Imyifatire Irangwa n’Icyizere.” Tangiza amagambo ashingiye kuri paragarafu ya 1. Sobanura ko niba hagomba gutangwa ikindi gitabo mu mwanya wa Création, igitabo Imibereho yo mu Muryango ari cyo cyagombye kubanza gukoreshwa. Amatorero afite igitabo Kubaho Iteka mu bubiko ashobora kugitanga. Hanyuma usuzume amaparagarafu ya 2-5 yonyine kuri iyo ngingo. Teganya ibyerekanwa byateguwe neza, bigaragaza uko watanga igitabo Création n’Imibereho yo mu Muryango, uko wasubira gusura, n’uko watangiza icyigisho mu gitabo Ubumenyi.

Indirimbo ya 48 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 9 Nzeri

Indirimbo ya 18

Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Imibare y’ibibarurwa. Suzuma inkuru ivuga ngo “Bwiriza iby’Ubwami.”

Imin 18: Suzuma Raporo y’Itorero y’Umurimo w’Umwaka wa 1996. Disikuru yubaka kandi y’igishyuhirane itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. (Reba igitabo Umurimo Wacu, ku mapaji ya 100-2.)

Garagaza aho itorero ryakoze neza, kandi urishimire. Garagaza uburyo umurimo w’abapayiniya b’igihe cyose n’uw’ab’abafasha wagize uruhare runini mu gutuma umurimo mu karere kanyu waguka. Garagaza imibare y’abaterana, utsindagiriza akamaro ko guterana buri gihe. Vuga mu magambo ahinnye intego z’ingirakamaro itorero rishobora kugerageza kugeraho mu mwaka uri imbere.

Imin 15: “Gutangaza Ubutumwa Bwiza Ufite Imyifatire Irangwa n’Icyizere.” Suzuma amaparagarafu ya 6-8 gusa, kandi utange ibyerekanwa bigaragaza uburyo bwo kubwiriza iduka ku rindi, mu gihe umuntu agiye gusura ku ncuro ya mbere, hamwe n’igihe asubiye gusura. (Reba ibitekerezo by’inyongera biboneka mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1989, ku ipaji ya 4, mu Cyongereza.) Tera bose inkunga yo gusubira gusura vuba.

Indirimbo ya 123 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 16 Nzeri

Indirimbo ya 10

Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. Umusaza atange ikiganiro ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Dukomeze Twihambire ku Nyigisho Zikiranuka za Yehova” mu gitabo Umurimo Wacu, ahereye mutwe muto wo ku ipaji ya 132 kugeza ku mpera y’icyo gice cy’igitabo. Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi ku maparagarafu atatu ku mutwe muto uvuga ngo “Ku Ishuri.” Tera inkunga urubyiruko kugira ngo rwifashishe uburyo Yehova yaringanije kugira ngo rurindwe mu gihe ruri ku ishuri. Saba urubyiruko rutanga urugero rwiza kugira ngo rutange ibitekerezo ku bihereranye n’uburyo rugira ingaruka nziza bitewe no kwanga kwivanga mu mihihibikano ya nyuma y’amasomo y’ishuri. Ingingo isigaye ishobora gutangwa mu buryo bwa disikuru. Tuma amahame akiranuka ya Yehova arushaho gufatanwa uburemere.

Imin 15: “Ba Intangarugero mu Mvugo no mu Myifatire.” Mu bibazo n’ibisubizo.

Imin 15: Imyifatire ya Gikristo ku Ishuri. Umubyeyi w’umugabo aganire n’umuhungu we cyangwa umukobwa we, kugira ngo amenye imitego ikomeye ahura na yo ku ishuri; atsindagirize akamaro ko kuba maso ku bihereranye n’incuti ashyikirana na zo no kwirinda ibikorwa bikemangwa. Asuzume agasanduku ko ku ipaji ya 24 mu gatabo Instruction kandi asobanure akamaro ko gutanga urugero rwiza mu gihe ari Umuhamya. Umubyeyi w’umugabo agaragaze ibigeragezo bimwe na bimwe bivuka, bikubiyemo gukoresha ibiyobyabwenge, kugira agakungu, kujya mu mahuriro mbonezamubano, cyangwa kwifatanya mu mikino; baganire ku buryo bakwirinda ingorane. Umubyeyi w’umugabo atere uwo muntu ukiri muto inkunga yo kudatindiganya kumugezaho ingorane yaba afite—akeneye kuzimenya no gutanga ubufasha.

Indirimbo ya 32 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 23 Nzeri

Indirimbo ya 21

Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma Agasanduku k’Ibibazo.

Imin 13: Disikuru itangwe n’umusaza ushoboye ishingiye ku gitabo Umurimo Wacu kuva ku ipaji ya 147 kugeza ku mpera y’icyo gice.

Imin 20: “Bwiriza Ubutumwa Bwiza Ahantu Hose.” Mu bibazo n’ibisubizo. Suzuma amaparagarafu ya 1-15 gusa. Soma paragarafu ya 3 n’iya 5. Shyiramo n’ingero z’ibyabaye z’iwanyu z’abantu bagize ingaruka nziza mu gutanga ubuhamya mu muhanda cyangwa mu modoka zitwara abagenzi.

Indirimbo ya 215 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 30 Nzeri

Indirimbo ya 171

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Teganya ibyerekanwa bibiri bihinnye bigaragaza uburyo bwo gutanga inomero z’amagazeti asohotse vuba. Menyesha itorero gahunda y’umurimo wo mu murima muri iyi mpera y’icyumweru.

Imin 20: “Bwiriza Ubutumwa Bwiza Ahantu Hose.” Mu bibazo n’ibisubizo. Suzuma amaparagarafu ya 16-35. Erekana ukuntu ibyo bitekerezo bishobora gukurikizwa iwanyu. Teganya icyerekanwa ku maparagarafu ya 24-6. Soma amaparagarafu ya 34-5

Imin 15: Genzura Ibitabo Bizatangwa mu Ukwakira. Tuzasaba gukoresha abonema ku magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Suzuma ingingo zinyuranye nk’izi zikurikira: (1) Intego y’amagazeti, nk’uko isobanurwa mu mapaji abanza. (2) Yandikwa mu ndimi nyinshi, bigatuma ubumenyi bwa Bibiliya bugera ku isi hose. (3) Umunara w’Umurinzi wagenewe icyigisho cya bwite, icy’umuryango, n’icyigisho cy’itsinda ry’abantu. (4) Abantu bifatanya n’amadini menshi anyuranye barayasoma. (5) Twebwe ubwacu, tuzageza amagazeti asohotse vuba ku muntu ushaka kuyasoma nta buryarya. (6) Yagenewe mu buryo bwihariye abantu bahuze. (7) Umunara w’Umurinzi watangiye kwandikwa guhera mu wa 1879; na ho Réveillez-vous! mu wa 1919. Soza uvuga iby’umusomyi ushimira yanditse avuga.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1986, ku ipaji ya 32.—Mu Cyongereza

Indirimbo ya 3 n’isengesho ryo kurangiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze