Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Nzeri: La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? cyangwa Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Amatorero afite Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo mu bubiko, ashobora gutanga icyo gitabo. Ukwakira: Gukoresha abonema ku magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema idakoreshejwe, tanga ayo magazeti yombi ku mafaranga asanzwe ayatangwaho. Ugushyingo: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Hazakorwa imihati yihariye mu gukurikirana abakiriye ibitabo bose, dufite intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Ukuboza: Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi muntu ushyizweho na we agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Nzeri, cyangwa akabikora nyuma yaho vuba uko bishobotse kose. Nibimara gukorwa, bizatangarizwe itorero.
◼ Ibiro by’ishami bifite ibitabo Les Témoins de Jéhovah—Prédicateurs du Royaume de Dieu bihagije mu rurimi rw’Icyongereza. Buri muryango uterwa inkunga yo kugira byibuze kopi imwe yacyo mu bubiko bwawo bw’ibitabo. Amatorero ashobora kohereza fomu yayo itumirizwaho ibitabo ya buri kwezi izakurikiraho. Icyo ni igikoresho gitumizwa mu buryo bwihariye.
◼ Ababwiriza bateganya kuba abapayiniya b’abafasha mu Ukwakira, bagomba kubisaba hakiri kare. Ibyo bizatuma abasaza bakora imyiteguro ya ngombwa ku bihereranye n’amagazeti, ibitabo hamwe n’amafasi.
◼ Abasaza baributswa gukurikiza amabwiriza yatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1991 ku mapaji ya 21-3, ku bihereranye n’abantu abo ari bo bose baciwe cyangwa biciye mu muteguro bakaba bashaka kugaruka.
◼ Icapwa ry’igazeti ya Réveillez-vous ! isohoka rimwe mu mezi atatu mu rurimi rwa Hiri Motu, rigiye guhagarikwa. Inomero izaba ikomatanije amezi ya Nyakanga, Kanama, na Nzeri ni yo izaheruka.
◼ Gutangirana n’inomero izaba ikomatanije amezi y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 1996, igazeti ya Réveillez-vous ! izacapwa mu rurimi rw’Urujeworijiya, ikazajya isohoka rimwe mu mezi atatu.
◼ Guhera muri Mutarama 1997, igazeti ya Réveillez-vous! mu rurimi rwa Marathi izajya isohoka rimwe mu kwezi.
◼ Igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Urujeworijiya izatangira gusohoka kabiri mu kwezi, guhera muri Mutarama 1997.
◼ Harimo harakorwa ihinduka ku bihereranye n’uburyo bwo gusimbura amakarita Aranga Umurimo w’Ubupayiniya. Guhera ubu, guhindura amakarita y’abapayiniya bimutse, bahinduye amazina yabo, abataye amakarita yabo, cyangwa abasaba guhindurirwa inshingano, bizajya bikorwa na Sosayiti. Amakarita ayo ari yo yose atarakoreshejwe, umwanditsi ashobora kuba afite mu bubiko, ashobora gucibwa. Ihinduka ry’amazina hamwe n’inshingano nshya, bizakorwa mu buryo busanzwe, mu nyandiko irimo ibisobanuro byihariye by’umwanditsi bigaragara inyuma ya Raporo y’Itorero (S-1) ya buri kwezi. Nyuma y’aho, Sosayiti izoherereza itorero amakarita mashya y’abapayiniya. Ayo makarita azajya azana n’urupapuro rw’imibare Sosayiti yoherereza itorero buri kwezi. Mu gihe habayeho ihinduka iryo ari ryo ryose, bigomba kumenyeshwa Sosayiti bidatinze kugira ngo impapuro zacu zijye zihora zujujwe mu buryo bukwiriye kandi buhuje n’igihe. Nanone, igihe umupayiniya ahagaritse uwo murimo cyangwa akawuvanwaho, kopi ya fomu S-206 igomba kuzuzwa no kohererezwa Sosayiti bidatinze.