ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/96 p. 7
  • Agasanduku k’Ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’Ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Gira umwete wo gusoma
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kuvuga nk’uko usanzwe uvuga
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kuvuga udategwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gutegura ikiganiro uzatanga mu ishuri
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 9/96 p. 7

Agasanduku k’Ibibazo

◼ Ni iki kigomba kuzirikanwa ku bihereranye no gusoma amaparagarafu mu materaniro?

Igihe kinini cyagenewe Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi n’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero gikoreshwa mu gusoma amaparagarafu. Ibyo bishaka kuvuga ko umuvandimwe ugomba gusoma afite inshingano iremereye yo kuba umwigisha. Agomba gusoma mu buryo ‘bwumvikanisha’ ibyo asoma, kugira ngo abamuteze amatwi badasobanukirwa gusa, ahubwo nanone bashishikarizwe kugira icyo bakora (Neh 8:8). Ku bw’ibyo, umusomyi agomba kwitegura neza kugira ngo asohoze inshingano ye. (1 Tim 4:13; reba inyigisho ya 6 mu gitabo Manuel pour l’École.) Hano hari ibintu by’ingenzi byafasha umuntu gusomera mu ruhame mu buryo bwumvikana.

Tsindagiriza Ibisobanuro Bikwiriye: Hitamo mbere y’igihe amagambo cyangwa interuro ikenewe gutsindagirizwa, kugira ngo wumvikanishe neza ibisobanuro byayo.

Vuga Amagambo Neza: Kuvuga amagambo neza no kuyungikanya neza, ni iby’ingenzi kugira ngo abateze amatwi basobanukirwe imvugo zigaragara mu nyandiko. Shakira mu nkoranyamagambo amagambo utazi n’adakunze gukoreshwa cyangwa uyumve kuri kaseti ya Sosayiti.

Vuga mu Ijwi Riranguruye Kandi mu Buryo bw’Igishyuhirane. Kuvuga mu ijwi riranguruye mu buryo bw’igishyuhirane bibyutsa gushimishwa, bigakangura ibyiyumvo, kandi bigashishikariza uteze amatwi kugira icyo akora.

Jya Ugaragaza Igishyuhirane nk’Uganira: Kuvuga amagambo afite injyana bituma umuntu avuga nk’uko yari asanzwe avuga. Mu gihe umusomyi azaba yateguye kandi agakora imyitozo, bizatuma asoma mu buryo bushishikaje aho kugira ngo asome mu buryo burambirana.—Hab 2:2.

Soma Inyandiko Uko Yanditse: Amagambo yanditse ahagana hasi ku ipaji hamwe n’ibisobanuro biri mu dukubo cyangwa mu dusodeko, ubusanzwe asomwa mu ijwi riranguruye mu gihe arushaho kumvikanisha inkuru yanditse. Amagambo agaragaza aho inkuru yavuye, ni yo yonyine adasomwa. Ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji, byagombye gusomwa igihe byerekejweho muri paragarafu, ahabanzirizwa n’aya magambo ngo “ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji bisomwa bitya . . .” Nyuma yo kubisoma, hita ukomereza ku gice cya paragarafu gisigaye.

Mu gihe gusomera mu ruhame bikozwe neza, ni bumwe mu buryo bw’ingenzi butuma dushobora ‘kwigisha [abandi] kwitondera ibyo twabwiwe byose’ n’Umwigisha wacu Mukuru.—Mat 28:20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze