ISOMO RYA 4
Kuvuga udategwa
MBESE, iyo usomera mu ruhame, waba usitara ku magambo amwe n’amwe? Cyangwa se, iyo uhagaze imbere y’abantu utanga disikuru, waba ukunze kujijinganya ushakisha amagambo akwiriye? Niba ari ko bimeze, ushobora kuba ufite ikibazo cyo gutegwa. Ku muntu udategwa, iyo asoma n’iyo avuga, amagambo ye n’ibitekerezo bye bigenda bikurikirana neza nta nkomyi, byigaragaza neza ko nta kibazo afite. Ibyo ntibivuga ko avuga ataruhuka, cyangwa ko avuga vuba vuba cyangwa ko avuga adatekereza. Imvugo ye iba ishimishije kandi ifite injyana. Kuvuga umuntu adategwa byitabwaho mu buryo bwihariye mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.
Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu avuga ategwa. Mbese aho ntiwaba ukeneye kwita cyane cyane kuri ibi bikurikira? (1) Iyo usomera abandi, kuba hari amagambo amwe n’amwe utamenyereye bishobora gutuma ujijinganya. (2) Kugenda uruhuka ahantu henshi cyane bishobora gutuma uvuga usa n’ucagagura amagambo. (3) Kutitegura bishobora gutuma icyo kibazo kirushaho kuba ingutu. (4) Iyo umuntu arimo avugira imbere y’abantu benshi, kimwe mu bintu bikunze gutuma ategwa ni ukudakurikiranya neza ibitekerezo. (5) Kutamenya amagambo menshi bishobora gutuma umuntu ajijinganya ashakisha amagambo akwiriye. (6) Gutsindagiriza amagambo menshi na byo byatuma umuntu ategwa. (7) Kutamenyera amategeko y’ikibonezamvugo bishobora gutuma icyo kibazo kirushaho gukomera.
Niba ujya utegwa, abaguteze amatwi mu Nzu y’Ubwami ntibazisohokera, ariko bashobora kutazagukurikira. Ingaruka zizaba iz’uko ibyinshi mu byo uzavuga bizaba imfabusa.
Ku rundi ruhande ariko, ugomba kwitonda kugira ngo amagambo uvuga udategwa kandi ugamije kwemeza abateze amatwi, atabonwa ko ari ay’ubwibone, ndetse akaba yanabakoza isoni. Abantu baramutse bafashe ko imvugo yawe ari iy’umuntu utagira amakenga cyangwa w’indyarya bitewe n’uko mudahuje umuco, bishobora gutuma utagera ku ntego yawe. Birashishikaje kubona ko nubwo intumwa Pawulo yari amenyereye kuvugira mu ruhame, yashyikiranaga n’Abakorinto ‘afite intege nke, atinya kandi ahinda umushyitsi mwinshi’ kugira ngo adatuma abantu bamwibazaho byinshi bitari ngombwa.—1 Kor 2:3.
Ibyo ugomba kwirinda. Abantu benshi bafite akageso ko kuvuga utugambo nka “eeh!” iyo bavuga. Abandi na bo, buri gihe uko bagiye kuvuga bakunze gutangiza ibitekerezo byabo amagambo nka “nyine,” “mbese,” “urabona,” “mbega,” n’andi nk’ayo. Birashoboka ko utazi incuro ukoresha bene ayo magambo. Ushobora kugerageza kubisuzuma binyuriye mu kuvuga hari umuntu uguteze amatwi, maze akagenda asubiramo ayo magambo buri gihe uko uyavuze. Ushobora kumirwa.
Hari abantu basoma kandi bakavuga basa n’abasubira mu byo bavuga. Ni ukuvuga ko batangira interuro, hanyuma bagera hagati, bagasubiramo nibura igice cy’iyo nteruro bari bamaze kuvuga.
Hari n’abandi bavuga vuba rwose, ariko bagatangirana igitekerezo kimwe, bagera hagati bagasimbukira ku kindi. Nubwo amagambo aba yizana bwose, uko gusimbukira ku kindi gitekerezo bituma batuzuza ingingo yo kuvuga badategwa.
Uko wavuga udategwa. Niba ikibazo cyawe ari uko utindiganya ushakisha ijambo rikwiriye, ugomba gushyiraho imihati kugira ngo umenye amagambo menshi. Jya wita mu buryo bwihariye ku magambo utamenyereye ugenda usoma mu Munara w’Umurinzi no mu bindi bitabo usoma. Jya uyashaka mu nkoranyamagambo kugira ngo umenye uko asomwa, hanyuma ugire ayo wongera ku mubare w’amagambo uzi. Niba nta nkoranyamagambo ufite, baza umuntu uzi ururimi rwawe neza.
Kugira akamenyero ko gusoma mu ijwi riranguruye buri gihe, bizatuma ugira amajyambere. Tahura amagambo akomeye, maze uyavuge kenshi mu ijwi ryumvikana.
Niba ushaka gusoma udategwa, ni ngombwa ko usobanukirwa isano amagambo agize interuro afitanye. Ubusanzwe, amagambo agomba gusomwa mu matsinda kugira ngo igitekerezo cy’umwanditsi cyumvikanishwe. Suzuma neza ayo matsinda y’amagambo. Yashyireho akamenyetso niba ubona ko ari byo byagufasha. Intego yawe si iyo gusoma amagambo neza gusa, ahubwo ugomba no kumvikanisha ibitekerezo mu buryo bwumvikana neza. Nyuma yo gusuzuma interuro imwe, jya ku ikurikira kugeza igihe urangirije kwiga paragarafu yose. Imenyereze uko ibitekerezo bigiye bikurikirana, maze witoze gusoma mu ijwi riranguruye. Soma paragarafu kenshi kugeza igihe uba ushobora kuyisoma udasitara cyangwa ngo uhagarare aho utagombye guhagarara. Bona kujya kuri paragarafu zikurikira.
Intambwe ikurikiraho ni ukongera umuvuduko wawe. Numara gusobanukirwa isano amagambo yo mu nteruro afitanye, uzaba noneho ushobora kurebera hamwe amagambo menshi icyarimwe no gufora amagambo agomba gukurikiraho. Ibyo bizagira uruhare rugaragara mu gutuma ushobora gusoma neza kurushaho.
Kwimenyereza gusoma urebera hamwe amagambo menshi icyarimwe kandi ukabikora buri gihe, bishobora kuba ingirakamaro cyane. Urugero, utabanje kwitegura, jya usoma isomo ry’umunsi n’ibisobanuro byaryo mu ijwi ryumvikana kandi ubikore buri gihe. Imenyereze kujya urebera hamwe amatsinda y’amagambo yumvikanisha igitekerezo cyuzuye aho kureba ijambo ku rindi.
Mu biganiro, kuvuga udategwa bigusaba gutekereza mbere yo kuvuga. Byitoze mu mibereho yawe ya buri munsi. Teganya ibitekerezo wifuza kumvikanisha n’uko uteganya kubivuga, hanyuma ubone kuvuga. Ntugasiganwe n’igihe. Ihatire kujya wumvikanisha ibitekerezo byuzuye, utabiciyemo kabiri cyangwa ngo ubivangavange. Ushobora kwibonera ko ari iby’ingenzi gukoresha interuro ngufi kandi zoroheje.
Niba uzi neza icyo ushaka kuvuga, amagambo yagombye kwizana nta kibazo. Muri rusange, twavuga ko atari ngombwa gutoranya amagambo uzakoresha. Mu by’ukuri, mu rwego rwo kwitoza, biba byiza kurushaho iyo ubanje kumenya neza igitekerezo ushaka kuvuga, hanyuma ugatekereza ku magambo uko ugenda ukivuga. Nukomeza kuzirikana igitekerezo cyawe aho kwibanda ku magambo uzavuga, amagambo azagenda yizana, kandi uzumvikanisha ibitekerezo byawe bikuvuye ku mutima. Ariko kandi, iyo utangiye gutekereza ku magambo uri bukoreshe aho gutekereza ku bitekerezo, imvugo yawe ishobora guhita igaragaza ko utizeye neza ibyo uvuga. Binyuriye mu kwitoza, ushobora rwose kuzajya uvuga udategwa, ibyo bikaba ari umuco w’ingenzi utuma umuntu avuga kandi agasoma neza.
Igihe Mose yasabwaga guhagararira Yehova imbere y’ishyanga rya Isirayeli n’imbere ya Farawo wo mu Misiri, Mose yumvise atazabishobora. Kubera iki? Ntiyari intyoza; ashobora kuba yari afite ubumuga bwatumaga atavuga neza (Kuva 4:10; 6:12). Mose yatanze impamvu z’urwitwazo, ariko nta n’imwe muri zo Imana yemeye. Yehova yamwoherereje Aroni kugira ngo azamubere umuvugizi, ariko Yehova yanafashije na Mose kuvuga. Uretse kuba yaravugiye imbere y’abantu ku giti cyabo n’imbere y’abantu bake, Mose yanavugiye imbere y’ishyanga ryose incuro nyinshi kandi avuga neza. (Guteg 1:1-3; 5:1; 29:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; 31:1, 2, 30; 33:1.) Nushyiraho akawe ari na ko wiringira Yehova, nawe ushobora gukoresha imvugo yawe uhesha Yehova ikuzo.