ISOMO RYA 14
Kuvuga nk’uko usanzwe uvuga
KUVUGA nk’uko usanzwe bituma abandi bakugirira icyizere. Mbese, ushobora kwemera ikintu kivuzwe n’umuntu udashaka kukugaragariza uwo ari we? Mbese, aramutse yigaragaje uko ari, si bwo warushaho kumugirira icyizere? Yego rwose! Ku bw’ibyo rero, aho kwifata uko utari, jya uba uwo uri we.
Kuvuga nk’uko usanzwe ntibigomba kwitiranywa no kutagira icyo witaho. Kutubahiriza amategeko y’ikibonezamvugo, kuvuga amagambo nabi no gukoresha imvugo itumvikana, ni ibintu bidakwiriye. Tugomba no kwirinda imvugo y’urufefeko yihariwe n’abantu runaka gusa. Twifuza guhora tugaragaza ko twiyubaha mu buryo bukwiriye, haba mu mvugo yacu no mu bikorwa byacu. Umuntu wifata uko ari ntakabya mu kugaragaza ikinyabupfura. Nta nubwo aba ashaka kwibonekeza ku bandi.
Mu murimo wo kubwiriza. Mbese, iyo ubwiriza, waba ugira ubwoba iyo uri hafi kugera ku nzu cyangwa ugiye guhura n’umuntu? Ibyo biba kuri benshi muri twe, ariko usanga kuri bamwe bikabije. Ubwoba bushobora gutuma ijwi rihinduka. Nanone bishobora kugaragarira mu bimenyetso bidasanzwe by’intoki cyangwa umutwe.
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umubwiriza ahura n’icyo kibazo. Ashobora kwibaza icyo abantu bari bumutekerezeho cyangwa akaba yakwibaza niba ari bubivuge neza. Ibyo byose ni ibintu bisanzwe, gusa ingorane zivuka iyo umuntu ahangayikishijwe na byo birenze urugero. Niba ugira ubwoba iyo ugiye mu murimo, ni iki gishobora kugufasha kubunesha? Ni ugutegura neza no gusengana umwete (Ibyak 4:29). Tekereza ku buntu bwinshi Yehova agaragariza abantu abatumirira kuzagira ubuzima bw’iteka butunganye muri Paradizo. Tekereza ku bantu wihatira gufasha, uzirikana ko bakeneye kugezwaho ubutumwa bwiza.
Nanone, zirikana ko abantu bose bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye; ku bw’ibyo, bashobora kwemera ubutumwa cyangwa bakabwanga. Uko ni na ko byari bimeze igihe Yesu yabwirizaga muri Isirayeli ya kera. Icyo wowe usabwa ni ukubwiriza gusa (Mat 24:14). Kandi n’iyo batakureka ngo ugire icyo uvuga, kuba uhari byonyine bizababwira. Ugira icyo ugeraho ari uko wemeye ko Yehova agukoresha mu gukora ibyo ashaka. Ariko se, iyo ubonye uburyo bwo kugira icyo uvuga, ni iyihe mvugo ukoresha? Niwitoza kujya utanga ibitekerezo bihuje n’ibyo abo ubwira bakeneye, imvugo yawe izabagera ku mutima kandi ibe iy’umwimerere.
Mu gihe ubwiriza, uramutse wifashe uko usanzwe wifata kandi ukavuga uko usanzwe uvuga, byatuma abakumva bagubwa neza. Bashobora no kwakira neza ibitekerezo byo mu Byanditswe uba ushaka kubagezaho. Aho kubaha disikuru, jya uganira na bo. Gira urugwiro. Bagaragarize ko ubitayeho, kandi ubahe urubuga na bo bagire icyo bavuga. Nk’uko byumvikana ariko, mu turere turimo ururimi cyangwa umuco bifite amategeko akurikizwa iyo umuntu avugana n’abantu batamuzi, bishobora kuba byiza uyakurikije. Ibyo ariko ntibyakubuza guhorana inseko isusurutse.
Kuri platifomu. Iyo uvugira imbere y’abantu, biba byiza kurushaho iyo imvugo yawe ikomeje kuba ya yindi ukoresha mu biganiro bisanzwe. Birumvikana ariko ko iyo uvugira imbere y’abantu benshi uba usabwa kongera ijwi. Niba ujya ugerageza gufata disikuru yawe mu mutwe cyangwa kwandika ibintu byinshi ku rupapuro wayiteguriyeho, nta gushidikanya ko biterwa n’uko uba uhangayikishijwe bikabije n’amagambo uzavuga. Ni koko, ugomba gukoresha amagambo akwiriye; ariko iyo ukabije kwita ku magambo cyane, iyo disikuru ntiyumvikana neza kandi ntiryoha. Iyo disikuru ntiba itanzwe mu buryo bw’umwimerere. Ugomba guteganya mbere y’igihe ibitekerezo uzatanga; ariko ugomba kwita cyane ku bitekerezo byawe aho kwita ku magambo uzakoresha.
Uko ni na ko bimeze iyo hari icyo uzabazwa mu iteraniro runaka. Jya witegura neza, ariko ntugasome cyangwa ngo ufate mu mutwe ibyo uzasubiza. Tanga igisubizo cyawe uhinduranya ijwi mu buryo bw’umwimerere, ku buryo ibitekerezo byawe bisa n’aho bigenda byizana.
Ndetse n’uburyo bwo kuvuga busanzwe ari bwiza cyane, iyo bukabirijwe bushobora gutuma abateze amatwi bumva ko atari umwimerere. Urugero, ugomba kuvuga mu buryo bwumvikana kandi ugakoresha imivugire ikwiriye, ariko ntugomba kubikora ku buryo abantu bumva ko imvugo yawe ari iyo wihangishije cyangwa ko atari ko usanzwe uvuga. Iyo ukoresheje neza ibimenyetso by’umubiri bitsindagiriza n’ibisobanura, disikuru yawe irashyuha. Ariko iyo bikabije, bituma abo ubwira batita ku byo uvuga. Koresha ubunini bw’ijwi buhagije, ariko ntugasakurize abantu. Rimwe na rimwe, biba byiza iyo disikuru yawe ishyushye; ariko ugomba kwirinda kwibonekeza ku bandi. Niba ushaka guhinduranya ijwi, guhimbarwa no kugaragaza ibyiyumvo, ugomba kwirinda icyatuma abo ubwira bakwibazaho byinshi cyangwa bumva batamerewe neza.
Hari abantu usanga bafite uburyo bwabo bihariye bwo kuvuga, ndetse n’iyo badatanga disikuru. Abandi bo usanga bisanzura cyane iyo baganira n’abandi. Icy’ingenzi ni uko buri munsi wahorana imyifatire ikwiriye Umukristo. Hanyuma, igihe uzaba uri kuri platifomu, ibyo uzavuga n’ibyo uzakora byose bizaba ari umwimerere kandi bishimishije.
Igihe usomera mu ruhame. Mu gihe usomera abandi, kuvuga nk’uko usanzwe bisaba imihati. Kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba gutahura ibitekerezo by’ingenzi bikubiye mu byo uzasoma kandi ugasuzuma uko bigiye bisobanurwa. Zirikana neza ibyo bitekerezo; naho ubundi, nta kindi uzasoma uretse amagambo yonyine. Shaka uko amagambo utazi asomwa. Itoze gusoma mu ijwi ryumvikana kugira ngo uzashobore guhinduranya ijwi uko bikwiriye kandi ushyire amagambo mu matsinda mu buryo butuma ibitekerezo byumvikana neza. Bikore kenshi kugeza igihe wumva ushobora gusoma udategwa. Sobanukirwa neza ibyo uzasoma, kugira ngo igihe uzaba ubisomera abandi, bizase n’aho muri mu kiganiro gishyushye. Ibyo ni byo kuvuga mu buryo bw’umwimerere bisobanura.
Birumvikana ariko ko ibyinshi mu byo dusomera mu ruhame ari ibitabo byacu bishingiye kuri Bibiliya. Uretse mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, nanone dusoma imirongo y’Ibyanditswe iyo turi mu murimo wo kubwiriza n’iyo dutanga disikuru kuri platifomu. Hari abavandimwe basabwa gusoma ingingo zigwa mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi no mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Abavandimwe bamwe na bamwe bujuje ibisabwa bahabwa inshingano yo gusomera abantu disikuru zisomwa uko zakabaye mu makoraniro. Waba usoma Bibiliya cyangwa usoma ibindi bitabo, jya usoma amagambo yavuzwe n’undi ari mu twuguruzo n’utwugarizo mu buryo butuma yumvikana neza. Niba hari amagambo y’abantu benshi yandukuwe mu nyandiko usoma, jya uhinduranya ijwi kuri buri magambo. Icyitonderwa: ntugakabye, ahubwo jya usomana imbaraga ariko mu buryo bw’umwimerere.
Iyo umuntu asoma mu buryo bw’umwimerere, akoresha imvugo yo mu biganiro bisanzwe. Ntasa n’usoma ibihimbano, ahubwo aba asoma ibyo na we afitiye icyizere.