ISOMO RYA 28
Imvugo ikwiranye n’abo tuvugana
MURI rusange, iyo abantu baganira n’incuti zabo, bumva bisanzuye. Amagambo bavuga agenda yizana. Hari abantu usanga bavuga menshi, abandi bo ugasanga bifata. Uko biri kose ariko, usanga imvugo yo mu biganiro bisanzwe bakoresha ishimishije.
Icyakora, iyo ugiye kuganira n’umuntu mutaziranye, kumwisanzuraho bikabije cyangwa gusa n’aho nta cyo witayeho, ntibiba bikwiriye rwose. Mu by’ukuri, mu mico imwe n’imwe, iyo umuntu agiye kuganira n’umuntu atazi, abanza kumugaragariza ikinyabupfura cyinshi. Iyo amaze kumugaragariza ikinyabupfura akwiriye, bishobora noneho kuba byiza akoresheje imvugo yo mu biganiro bya buri munsi, ariko akabikorana amakenga.
Iyo uvugira kuri platifomu, na bwo ugomba kugira amakenga. Kuvuga nta cyo witayeho bituma amateraniro ya Gikristo adahabwa icyubahiro kiyakwiriye, kandi n’ibyo uvuga ntibifatanwe uburemere. Mu ndimi zimwe na zimwe, hari amagambo umuntu agomba gukoresha igihe avugana n’umuntu umuruta, umwarimu we, umutegetsi cyangwa umubyeyi we. (Reba amagambo yakoreshejwe mu Byakozwe 7:2 na 13:16.) Hari n’amagambo umuntu akoresha iyo abwira uwo bashakanye cyangwa incuti ye magara. Nubwo atari ngombwa ko imvugo dukoresha kuri platifomu irangwa n’ikinyabupfura gikabije, ibyo ari byo byose igomba kuba yiyubashye.
Icyakora, hari impamvu zishobora gutuma umuntu avuga atagaragaza ibyiyumvo cyangwa agaragaza ikinyabupfura cyinshi bitari na ngombwa. Imwe muri zo ni nk’ukuntu interuro ziba zubatse. Hari ikibazo kivuka iyo utanga disikuru agerageje kugenda asubiramo amagambo neza neza nk’uko yanditswe. Ubusanzwe, hari amagambo akoreshwa mu nyandiko, hari n’akoreshwa mu mvugo. Ni iby’ukuri ko muri rusange iyo dutegura disikuru, dukora ubushakashatsi mu bitabo. Hari n’igihe disikuru yacu iba ishingiye ku bitekerezo by’ingenzi duhabwa ku rupapuro rwa disikuru. Ariko muri disikuru yawe nuvuga ibitekerezo neza neza uko biri mu gitabo cyangwa ukabisoma uko biri ku rupapuro rwa disikuru, nta bwo uzakoresha imvugo yo mu biganiro bisanzwe. Niba ushaka gukoresha imvugo yo mu biganiro bisanzwe hose muri disikuru yawe, vuga ibitekerezo mu magambo yawe bwite kandi wirinde gukoresha interuro zitumvikana.
Indi mpamvu ni ukuntu umuntu ahinduranya umuvuduko. Iyo umuntu avuga nta byiyumvo kandi agakabya mu kugaragaza ikinyabupfura, akunda kwitsa buri kanya kandi akavuga umujyo umwe. Mu biganiro bisanzwe, umuntu agenda ahinduranya umuvuduko kandi ibihe aruhuka ntibiba bingana.
Birumvikana ariko ko iyo ubwira abantu benshi kandi ukaba ushaka ko bita ku byo uvuga, ugomba gukoresha imvugo yo mu biganiro bisanzwe, ariko ukongera n’ubunini bw’ijwi ukoresha kandi ukagaragaza n’ibyiyumvo.
Kugira ngo ukoreshe imvugo yo mu biganiro bisanzwe ikwiranye n’umurimo wo kubwiriza, ugomba kugira akamenyero ko gukoresha imvugo nziza buri munsi. Si ngombwa ko uba warize cyane. Ariko ni byiza kugira imvugo ishobora gutuma abo ubwira batega amatwi kandi bakubaha ibyo uvuga. Ukizirikana ibyo, reba niba mu ngingo zikurikira nta yo ugomba gushyira mu bikorwa mu biganiro ugirana n’abandi buri munsi.
Irinde imvugo igaragara neza ko idakurikiza amategeko y’ikibonezamvugo cyangwa imvugo ishobora gutuma abantu bakwibeshyaho, bakagufata nk’umuntu urwanya amahame y’Imana. Nk’uko inama itangwa mu Bakolosayi 3:8 ibiduteramo inkunga, ugomba kwirinda imvugo mbi cyangwa y’urukozasoni. Ku rundi ruhande, imvugo abantu bose bakoresha nta cyo iba itwaye. Nubwo iyo ari imvugo dukoresha tuganira n’abantu tumenyeranye, usanga ihuje n’amategeko yemewe y’ikibonezamvugo.
Jya wirinda gukoresha amagambo amwe mu kumvikanisha buri gitekerezo cyose ufite. Itoze kujya ukoresha amagambo agusha neza ku ngingo.
Niba umaze kuvuga ikintu, jya wirinda kugisubiramo bitari ngombwa. Ibyo wabigeraho ugiye ubanza gutekereza neza ku cyo ushaka kuvuga, hanyuma ukabona kuvuga.
Jya wirinda gutuma ibitekerezo byawe bitumvikana kubera amagambo menshi. Ingingo z’ingenzi wumva abo ubwira bakwiriye kwibuka, zivuge ku buryo zumvikana kandi uzivuge ukoresheje interuro ngufi.
Jya uvuga ugaragariza abo ubwira ko ububaha.