Mbese, Ukoresha Ijambo ry’Imana mu Buryo Bukwiriye?
1 Yesu Kristo yari umwigisha ukomeye cyane kuruta abandi bose babayeho ku isi. Yavugaga mu buryo bugera ku mitima y’abantu, agashishikaza ibyiyumvo byabo, kandi akabasunikira gukora imirimo myiza (Mat 7:28, 29). Buri gihe, yakoreshaga Ijambo ry’Imana ho urufatiro rw’inyigisho ze (Luka 24:44, 45). Ibyo yari azi byose hamwe n’ibyo yashoboye kwigisha, yabyitiriraga Yehova (Yoh 7:16). Yesu yahaye abigishwa be urugero ruhebuje, akoresha Ijambo ry’Imana mu buryo bukwiriye.—2 Tim 2:15.
2 Intumwa Pawulo na yo yatanze urugero rutangaje mu gukoresha Ijambo ry’Imana mu buryo bugira ingaruka nziza. Yakoze ibirenze gusomera abandi Ibyanditswe gusa; yarasobanuraga kandi agatanga ibitekerezo ku byo yasomaga, atanga igihamya kivuye mu Ijambo ry’Imana cy’uko Yesu yari Kristo (Ibyak 17:2-4). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Apolo wari intyoza, yari “umuhanga mu [B]yanditswe,” kandi yabikoreshaga mu buryo bukwiriye atangaza ukuri mu buryo butajenjetse.—Ibyak 18:24, 28.
3 Ba Umwigisha w’Ijambo ry’Imana: Ababwiriza b’Ubwami bo muri iki gihe, bagize ingaruka zihebuje mu kwigisha abantu b’imitima itaryarya, berekeza kandi bagatanga ibitekerezo kuri Bibiliya. Igihe kimwe, umuvandimwe yashoboye gukoresha muri Ezekiyeli 18:4, hamwe n’imirongo imirongo ihuje na ho kugira ngo yungurane ibitekerezo na pasiteri hamwe n’abakozi batatu bo muri paruwasi ye ku bihereranye n’uko bizagendekera ababi n’abakiranutsi. Ingaruka yabaye iy’uko bamwe mu bayoboke be batangiye kwiga, kandi umwe muri bo akaba amaherezo yaraje kwemera ukuri. Ikindi gihe, mushiki wacu yasabwe gusobanurira umugabo warwanyaga ukuri, wari ufite umugore ushimishijwe, impamvu Abahamya ba Yehova batizihiza Noheli n’iminsi mikuru y’amavuko. Mu gihe yasomaga ibisubizo bishingiye ku Byanditswe mu gitabo Raisonner, umugabo yagaragaje ko abyemeye. Umugore we yishimiye cyane kuba umugabo we yarabyemeye, ku buryo yavuze ati “tuzajya tuza mu materaniro yanyu.” Kandi n’umugabo we yarabyemeye!
4 Koresha Ubufasha Buboneka: Umurimo Wacu w’Ubwami na porogaramu y’Amateraniro y’Umurimo, bitanga ubuyobozi bwiza bwo kudufasha mu gukoresha Ijambo ry’Imana. Ababwiriza benshi bagaragaje ko bashimira ku bw’uburyo bunyuranye bwo gutangiza ibiganiro bwandikwa, kandi bukerekanwa ku bw’inyungu zacu, ndetse bukaba bwaragaragaye ko buhuje n’igihe kandi bukagira ingaruka nziza. Igitabo Comment raisonner à partir des Écritures, gikubiyemo ibitekerezo byinshi ku bihereranye n’ukuntu wasobanura mu buryo bukwiriye, ingingo z’ingenzi zirenga 70 zikubiye mu Ijambo ry’Imana. Igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka gitanga mu buryo buhinnye, inyigisho z’ibanze zose za Bibiliya, izo abantu bashya bakeneye gusobanukirwa. Inyigisho ya 24 na 25 zo mu gitabo Manuel pour l’École du ministère théocratique zitwereka ukuntu abigisha b’abahanga batangiza ibiganiro, basoma, n’ukuntu bifashisha imirongo y’Ibyanditswe. Twagombye gukoresha neza ubwo bufasha bwose tubona mu buryo butworoheye.
5 Mu gihe dukoresheje Ijambo ry’Imana mu buryo bukwiriye, tuzabona ko “ari rizima, rifite imbaraga . . . kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima [w’abantu tubwiriza] wibwira, ukagambirira” (Heb 4:12). Ingaruka nziza tugira bitewe n’Ijambo ry’Imana, zizadusunikira kuvuga ukuri dushize amanga kurusha ikindi gihe cyose!—Ibyak 4:31.