ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 22 p. 153-p. 156 par. 4
  • Gusobanura neza imirongo y’ibyanditswe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gusobanura neza imirongo y’ibyanditswe
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kubakira neza imirongo y’ibyanditswe
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Jya wigisha mu buryo bwemeza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Kubakira neza imirongo y’Ibyanditswe
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 22 p. 153-p. 156 par. 4

ISOMO RYA 22

Gusobanura neza imirongo y’ibyanditswe

Ni iki ugomba gukora?

Ibisobanuro ibyo ari byo byose utanga ku murongo runaka bigomba kuba bihuje n’icyo imirongo iwukikije ivuga kandi bikaba bihuje na Bibiliya muri rusange. Ibyo bisobanuro bigomba no kuba bihuje n’ibyo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yagiye atanga.

Kuki ari iby’ingenzi?

Kwigisha abandi Ijambo ry’Imana si umukino. Imana ishaka ko abantu ‘bamenya ukuri’ (1 Tim 2:3, 4). Ku bw’ibyo rero, dufite inshingano yo kwigisha Ijambo ry’Imana uko bikwiriye.

IYO umuntu yigisha abandi, gusoma imirongo muri Bibiliya byonyine ntibiba bihagije. Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo bari bafatanyije umurimo, agira ati ‘ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.’—2 Tim 2:15.

Ibyo twabigeraho ari uko ibisobanuro dutanga ku mirongo ya Bibiliya bihuje neza n’ibyo Bibiliya ubwayo yigisha. Ibyo bisaba ko twita ku mirongo ikikije uwo twasomye, aho gutoranya muri uwo murongo amagambo twumva adushimishije yonyine, hanyuma ngo twiyongerereho ibitekerezo byacu bwite. Binyuriye ku muhanuzi Yeremiya, Yehova yatanze umuburo wo kwirinda abahanuzi bihandagazaga bavuga ko bavugaga ibyavaga mu kanwa ka Yehova, kandi mu by’ukuri barivugiraga “ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo” (Yer 23:16). Igihe intumwa Pawulo yandikaga ati “twanga ibiteye isoni, bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya, kandi tutagoreka ijambo ry’Imana,” yaburiraga Abakristo kwirinda kwanduza Ijambo ry’Imana barivanga na filozofiya z’abantu. Mu gihe cya Pawulo, abacuruzi b’abahemu bajyaga bongera amazi mu nzoga kugira ngo zitubuke, bityo bazabone amafaranga atubutse. Ntitugoreka Ijambo ry’Imana turyongeramo filozofiya z’abantu. Pawulo yavuze ko “tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry’Imana: ahubwo tumeze nk’abatariganya, batumwe n’Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.”—2 Kor 2:17; 4:2.

Hari igihe ushobora kuvuga umurongo w’Ibyanditswe kugira ngo utsindagirize ihame runaka. Bibiliya irimo amahame menshi atanga ubuyobozi burangwa n’ubwenge budufasha gukemura ibibazo byinshi (2 Tim 3:16, 17). Icyakora, ugomba kugenzura neza ko ibisobanuro utanga kuri uwo murongo ari iby’ukuri, kandi ko utawukoresheje nabi, ugatuma bisa n’aho uwo murongo uvuga ibyo wowe ushaka (Zab 91:11, 12; Mat 4:5, 6). Ibisobanuro uwutangaho bigomba kuba bihuje n’umugambi wa Yehova, bihuje neza n’Ijambo ry’Imana ryose uko ryakabaye.

‘Gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ bikubiyemo no kwiyumvisha neza icyo Bibiliya ivuga. Si “inkoni” twifashisha dukangisha abandi. Abayobozi b’amadini barwanyaga Yesu Kristo bajyaga bavuga amagambo yo mu Byanditswe, ariko birengagizaga ibintu byari bikomeye kurusha ibindi, ni ukuvuga ubutabera, kugira imbabazi no kwizera, ari na byo Imana yabasabaga (Mat 22:23, 24; 23:23, 24). Yesu yigishaga Ijambo ry’Imana akurikije kamere ya Se. Ishyaka Yesu yari afite, ryajyaniranaga n’urukundo rwinshi yakundaga abo yigishaga. Twagombye kwihatira kumwigana.—Mat 11:28.

Twabwirwa n’iki ko ibisobanuro dutanga ku murongo runaka bikwiriye? Gusoma Bibiliya buri gihe bizadufasha. Tugomba nanone guha agaciro uburyo Yehova yaduteganyirije, ni ukuvuga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ugizwe n’inteko y’Abakristo basizwe, ari bo Yehova yifashisha kugira ngo ahe abagaragu be bizerwa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45). Icyigisho cya bwite kimwe no kwitabira amateraniro y’itorero no kuyifatanyamo buri gihe, bizadufasha kungukirwa n’inyigisho zitangwa binyuriye kuri iryo tsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge.

Niba igitabo Comment raisonner à partir des Écritures kiboneka mu rurimi uzi, kandi ukaba witoza kugikoresha neza, ufite hafi yawe rwose ubufasha ukeneye kugira ngo ubone ibisobanuro by’ukuri ku mirongo ibarirwa mu magana dukunze gukoresha mu murimo wo kubwiriza. Niba uteganya gukoresha umurongo utamenyereye, kwicisha bugufi bizagusunikira gukora ubushakashatsi bwa ngombwa kugira ngo igihe uzaba uvuga, uzakoreshe neza ijambo ry’ukuri.—Imig 11:2.

Tanga ibisobanuro byumvikana. Iyo wigisha abandi, ugomba kubafasha bakabona neza aho ibyo muganiraho bihuriye n’imirongo y’Ibyanditswe ukoresha. Niba uhisemo kubaza ikibazo mbere yo gusoma umurongo runaka, abaguteze amatwi bagomba kubona uko uwo murongo usubiza icyo kibazo. Niba uwo murongo wawukoresheje ushaka gushyigikira igitekerezo runaka, ni ngombwa ko uwo ubwira abona neza ko uwo murongo ugishyigikira koko.

Gusoma umurongo byonyine, kabone n’iyo watsindagiriza amagambo akwiriye, muri rusange ntibiba bihagije. Zirikana ko abantu muri rusange batazi Bibiliya neza kandi ko umurongo umwe gusa ushobora kutabumvisha icyo ushaka kuvuga. Jya utsindagiriza amagambo yo muri uwo murongo afitanye isano ritaziguye n’ingingo muganiraho.

Ubusanzwe, ibyo bisaba ko umenya amagambo y’ingenzi, ni ukuvuga ya yandi afitanye isano rya bugufi n’ingingo muganiraho. Uburyo bworoshye cyane wakoresha ni ugusubiramo ya magambo akubiyemo igitekerezo ushaka kumvikanisha. Iyo ari umuntu umwe ubwira, ushobora kumubaza ibibazo bishobora kumufasha kuyitahurira we ubwe. Iyo ari abantu benshi, bamwe mu babwiriza bahitamo gukoresha amagambo asobanurwa kimwe cyangwa gusubiramo igitekerezo mu magambo yabo. Icyakora uramutse uhisemo kubigenza utyo, ugomba kwirinda gutuma abo ubwira babura aho ingingo muganiraho ihuriye n’amagambo yo muri uwo murongo.

Iyo umaze gutahura amagambo y’ingenzi, uba umaze kwishyiriraho urufatiro rwiza. Ahasigaye, uba ugomba gukomereza aho. Mbese, mu kubakira umurongo wawe, waba wagaragaje neza impamvu ugiye kuwifashisha? Niba ari ko wabigenje, garagaza noneho isano amagambo watsindagirije afitanye n’icyo ushaka kumvisha abaguteze amatwi. Vuga iryo sano mu magambo yumvikana neza. Ndetse n’iyo waba utabanje kuvuga impamvu yeruye itumye ugiye gusoma uwo murongo, ugomba kugaragaza aho uhuriye n’ibyo mwaganiragaho.

Hari ikibazo Abafarisayo bigeze kubaza Yesu bibwira ko cyari kumunanira. Bagize bati “mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we, amuhora ikintu cyose?” Yesu yabashubije ashingiye ku biri mu Itangiriro 2:24. Zirikana ko yibanze gusa ku gace gato k’uwo murongo, hanyuma akagatangaho ibisobanuro birambuye. Yesu amaze kugaragaza ko umugabo n’umugore baba “umubiri umwe,” yashoje agira ati “icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”—Mat 19:3-6.

None se, ugomba kuvuga amagambo angana iki kugira ngo usobanure umurongo mu buryo bwumvikana? Bizaterwa n’abakumva abo ari bo, hamwe n’uburemere bw’ingingo muzaba muganiraho. Ishyirireho intego yo kujya utanga ibisobanuro byumvikana kandi bigusha ku ngingo.

Gutanga ibisobanuro bishingiye ku Byanditswe. Mu Byakozwe 17:2, 3 hatubwira ko igihe intumwa Pawulo yabwirizaga i Tesalonike, ‘yajyaga impaka n’abantu mu Byanditswe.’ Ubwo ni ubuhanga buri wese mu bagaragu ba Yehova yagombye kugerageza kwihingamo. Urugero, aho ngaho Pawulo yavuze ibintu byabaye mu mibereho ya Yesu no mu murimo we, agaragaza ko byari byarahanuwe mu Byanditswe bya Giheburayo; hanyuma atanga umwanzuro ukomeye, agira ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”

Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abaheburayo, incuro nyinshi yagiye asubira mu magambo yavuzwe mu Byanditswe bya Giheburayo. Kugira ngo atsindagirize cyangwa asobanure ikintu runaka, akenshi yafataga ijambo rimwe cyangwa interuro ngufi, akayisobanura (Heb 12:26, 27). Mu nkuru dusanga mu Baheburayo igice cya 3, Pawulo yasubiyemo ibyari byaravuzwe muri Zaburi ya 95:7-11. Urabona ko yibanze ku bintu bitatu, ari byo: (1) umutima (Heb 3:8-12), (2) ibisobanuro by’amagambo “uyu munsi” (Heb 3:7, 13-15; 4:6-11), na (3) ibisobanuro by’interuro “ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye” (Heb 3:11, 18, 19; 4:1-11). Igihe usobanura buri murongo, ihatire gukurikiza urwo rugero yadusigiye.

Reba ingaruka ibisobanuro bishingiye ku Byanditswe Yesu yatanze ku nkuru dusanga muri Luka 10:25-37 byagize. Umwe mu bantu bigishaga Amategeko yabajije Yesu ati “Mwigisha, nkore nte, kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” Mu kumusubiza, Yesu yabanje kumubaza icyo we yatekerezaga kuri icyo kibazo, hanyuma aza gutsindagiriza n’akamaro ko gushyira mu bikorwa ibyo Ijambo ry’Imana rivuga. Yesu amaze kubona ko uwo muntu atumvaga neza icyo yashakaga kumubwira, yamusobanuriye mu buryo burambuye amagambo abiri gusa yo muri iyo mirongo, ari yo “mugenzi wawe.” Aho kuyasobanura gusa, Yesu yifashishije urugero kugira ngo afashe uwo muntu kwifatira umwanzuro ukwiriye.

Nk’uko bigaragara, iyo Yesu yasubizaga ibibazo, ntiyatangaga gusa imirongo ikubiyemo igisubizo kigaragara kigusha ku ngingo. Yabanzaga gusesengura icyo iyo mirongo isobanura, hanyuma akayihuza n’ikibazo yabaga abajijwe.

Igihe Abasadukayo bahakanaga ibyiringiro by’umuzuko, Yesu yibanze ku gace gato gusa k’ibivugwa mu Kuva 3:6. Ariko amaze kuvuga uwo murongo, ntiyarekeye aho. Yawutanzeho ibisobanuro agira ngo agaragaze neza ko umuzuko ari kimwe mu bigize umugambi w’Imana.—Mar 12:24-27.

Kugira ubuhanga bwo gusobanura ibintu neza kandi mu buryo bugira ingaruka nziza ushingiye ku Byanditswe, bizagufasha kuba umwigisha w’umuhanga.

UKO WAKWIHINGAMO UBWO BUHANGA

  • Soma Bibiliya buri gihe. Iyigishe neza ibikubiye mu Munara w’Umurinzi, kandi utegure neza ibyo muziga mu materaniro y’itorero.

  • Menya icyo amagambo yo mu murongo w’Ibyanditswe uteganya gukoresha asobanura. Soma uwo murongo witonze kugira ngo uwumve neza.

  • Gira akamenyero ko kujya ukora ubushakashatsi mu bitabo byacu.

UMWITOZO: Tekereza ku cyo muri 2 Petero 3:7 hasobanura. Mbese, haba hagaragaza ko isi izarimburwa n’umuriro? (Mu gihe ushaka icyo ijambo “isi” risobanura, shaka n’icyo “ijuru” risobanura. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko “isi” ishobora gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo? Mu by’ukuri se, ni nde cyangwa se ni iki kizarimbuka, ukurikije ibivugwa mu murongo wa 7? Ibyo bihuje bite n’ibyabayeho mu gihe cya Nowa, ari na byo byerekezwaho ku murongo wa 5 n’uwa 6?)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze