Jya wigisha mu buryo bwemeza
1. Gukoresha neza Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza, biba bikubiyemo iki?
1 Kimwe n’intumwa Pawulo, ababwiriza bakora neza umurimo bemera ko ‘gukoresha neza ijambo ry’ukuri’ atari ugusubiramo gusa amagambo yo mu Byanditswe byera (2 Tim 2:15). Ni gute twakwigisha mu buryo ‘bwemeza’ dukoresheje Ijambo ry’Imana?—Ibyak 28:23.
2. Ni iki twakora kugira ngo dufashe abantu kurushaho kubaha Ijambo ry’Imana?
2 Jya wereka abaguteze amatwi icyo Ijambo ry’Imana rivuga: Ikintu cya mbere wakora, ni ukwerekeza ibitekerezo by’abaguteze amatwi kuri Bibiliya mu buryo butuma bayubahira ubwenge bw’Imana buyikubiyemo. Kugaragaza ko twizera Ijambo ry’Imana, bishobora gutuma uduteze amatwi akurikira yitonze mu gihe dusoma umurongo w’Ibyanditswe (Heb 4:12). Dushobora kumubwira tuti “nabonye ko kumenya icyo Imana ivuga kuri iyi ngingo ari iby’ingenzi. Dore icyo Ijambo ryayo riyivugaho.” Igihe cyose bishoboka, tujye duhita tumusomera mu Ijambo ry’Imana kugira ngo tumwereke icyo rivuga.
3. Ni iki twakora kugira ngo dufashe uduteze amatwi gusobanukirwa umurongo w’Ibyanditswe tumaze gusoma?
3 Icya kabiri, ni ugusobanura umurongo w’Ibyanditswe twakoresheje. Abantu benshi iyo basomye umurongo w’Ibyanditswe ku ncuro ya mbere kuwusobanukirwa birabagora. Icyo gihe tuba tugomba kubasobanurira aho uwo murongo w’Ibyanditswe uhuriye n’ingingo tuganiraho (Luka 24:26, 27). Tujye tugaragaza ibitekerezo by’ingenzi bikubiye muri uwo murongo w’Ibyanditswe. Kubaza uduteze amatwi ikibazo, bishobora gutuma tumenya niba uwo murongo w’Ibyanditswe yawusobanukiwe neza.—Imig 20:5; Ibyak 8:30.
4. Ni ikihe kintu cya nyuma cyadufasha kwigisha mu buryo bwemeza?
4 Jya ufasha abaguteze amatwi gutekereza ku Byanditswe: Icya gatatu, ni ukwihatira kugera ku mutima abaguteze amatwi. Jya ufasha nyir’inzu kubona uko ibivugwa mu murongo w’Ibyanditswe bimureba. Kumufasha gutekereza ku Byanditswe bishobora gutuma ahindura uko yabonaga ibintu (Ibyak 17:2-4; 19:8). Urugero, nyuma yo gusoma muri Yeremiya 16:21, dushobora kumufasha kumva ko kugira ngo abe incuti y’umuntu runaka ari ngombwa ko abanza kumenya izina rye. Nyuma yaho ushobora kumubaza uti “ese utekereza ko kumenya izina ry’Imana bizatuma amasengesho yawe agira ireme?” Kugaragaza aho ibivugwa mu murongo w’Ibyanditswe bihuriye n’imibereho ya nyir’inzu dukoresheje ubwo buryo, bigaragaza akamaro k’uwo murongo. Kwigisha Ijambo ry’Imana mu buryo bwemeza, bituma abafite imitima itaryarya basenga Imana nzima kandi y’ukuri ari yo Yehova.—Yer 10:10.